Ikigo Cold Solution Rwanda gitanga serivisi zo gutunganya no kubika ibicuruzwa bikenera ubukonje bwihariye, birimo imboga n’imbuto, cyatangaje ko cyafunguye igice gishya cyagenewe gutunganya avoka n’izindi mbuto.
Iki gice gishya gifite imashini zifashishwa mu gutunganya no gukonjesha umusaruro, bikaba bigamije gufasha abahinzi n’abacuruzi kubungabunga ubuziranenge bw’imbuto no kongera igihe zimara zitangiritse.
Cold Solution Rwanda ivuga ko ibikorwa byo gutunganya no kubika umusaruro mu bukonje bishobora kugira uruhare mu kugabanya igihombo giterwa n’imbuto zangirika nyuma yo gusarurwa, ndetse bikafasha kongera agaciro k’umusaruro w’abahinzi.

Umuyobozi Mukuru wa Cold Solutions mu Rwanda, Julie Igiraneza, yagaragaje ko nk’ikigo gitanga serivisi zigendanye no gutunganya ibihingwa bikenera ubukonje hari hakenewe no gufungura iki gice cyahariwe imbuto kugira ngo abohereza ibicuruzwa mu mahanga babone uko bazohereza ibitangiritse.
Avoka iri mu mbuto zifite isoko ryagutse, haba mu Rwanda no ku masoko yo hanze, bityo gutunganya no kubika neza umusaruro wayo bikaba bishobora gufasha abahinzi kugera ku masoko asaba umusaruro wujuje ubuziranenge.

Igice gishya cya Cold Solution Rwanda kandi gishobora gufasha mu gutegura umusaruro ugenewe amasoko atandukanye, cyane cyane aho bisaba ko imbuto zibikwa mu bukonje bwihariye kuva zisaruwe kugeza zigeze ku muguzi.
Iki kigo cyizeza ko gukoresha ikoranabuhanga mu gutunganya no kubika imbuto n’imboga bizakomeza kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, kongera agaciro k’umusaruro no kugabanya igihombo giterwa no kwangirika kwawo.
@Rebero.rw
