Uyu munsi mu Rwanda hatangijwe ibizamini bya Pratique mu mashuri ya TTC, TSS, ACC (Abacungamutungo), ANP (ishuri ry’ubuforomo), ndetse n’abiga amasiyanse bikaba ari ibizamini byatangiye tariki ya 19 Gicurasi bikazasozwa tariki ya 6 Kamena 2025.
Ibi bizamini bikaba byatangijwe n’umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi Irere Claudette mu kigo cy’amashuri cya ESSA Nyarugunga, byumwihariko mu karere ka Kicukiro hakaba hari amashuri 11 azakorera ahantu 9, abanyeshuri 1987 aribo bazakora mu karere ka Kicukiro, ariko muribo 516 bakaba bazakorera kuri ESSA Nyarugunga.
Dusengimana Adelic wiga mu cyiciro cya nyuma mu gutegura amafunguro n’ibinyobwa muri ESSA Nyarugunga, nyuma yo kwigisha hakurikiraho kubazwa, ubu nibyo dutegereje kugira ngo tugaragaze ko ibyo twigishijwe twabyumvise, mbese uyu ni umwanya wo kwerekana ibyo twahawe muri Pratique.

Agira ati: “Burya kwiga ni kimwe naho gutsinda ni ukwigirira icyizere, kuko ibyo twiga tubyiga tubikunze, bityo rero ababyeyi baba batwishyuriye birumvikana tugomba kubereka ko bataruhiye ubusa batwishyurira niyo mpamvu twizeye gutsinda”.
Yakomeje avuga ko ibyo bize bidasaba kujya kwaka akazi ahubwo ubushobozi bubonetse umuntu yakwikorera, mbese ni ukwihangira imirimo, kuko hari byinshi ushobora no gukorera mu rugo nkaza Gato cyangwa se gukora ikawa kandi ntabwo biba bisaba byinshi.
Ubundi abiga amashuri y’imyuga nuko ibyo twize tubishyira mungiro, ku nshuro ya mbere abiga Science nabo bakaba bagiye gukora nabo cyane cyane aho bakorera muri Laboratwari.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi IRERE Claudette yatangiye abwira abagiye gukora ibyo bizami ko ari ibisanzwe mubyo bize ko ntacyakagombye kubatera ubwoba,niyo mpamvu bagomba kubitsinda kandi abiga Tekinike bo usanga bihangira imirimo ndetse bagatanga nabo imirimo kubandi banyeshuri.

Agira ati: “Tugereranyije n’umwaka ushize abiga Science ntabwo bakoraga ibizami gutya, kuko basubizaga ibibazo bya Pratique ariko babyanditse, none ubu bagiye kubikora ariko babikoreye rimwe n’abiga imyuga cyangwa se ubumenyingiro, bityo rero niyo mpamvu umubare wababikora wiyongereye ukagera kuri uriya mubare mwabonye”.
Yasoje abasaba ko bize batuje bityo n’ibizamini mubikore mutuje, kandi n’abaje gukora bigenga ntibahungabane kuko yenda batize kuri iki kigo ahubwo bakore batuje nabo, ubundi amahirwe masa kandi mubitsinde
@Rebero.rw
