Abakunzi ba Volleyball banezezwa nuko amakipe ahagarariye u Rwanda arimo kwitwara
Umunsi wa gatanu w’irushanwa amakipe hafi ya yose yitwaye neza, usibye Kepler yahuye n’inkuba za Misiri zikayitsinda amaseti 3-0, ariko andi yose yabashije gutsinda imikino yayo.
Kugeza kuri uyu mundi wa gatanu amakipe nka Police Volleyball na APR Volleyball Club akomeshe gushimisha abanyarwanda, ariko byumwihariko ikipe ya APR Volleyball Club n’abafana bayo cyane cyane biganjemo abasirikare baba babukereye n’ingoma zabo bafatanya n’abakunzi ba APR Volley Ball Club usanga bahagaze neza.

Umunsi wa Kane wasize Police VC (RWA) 3-0 Ghana Army (GHA) aya maseti akaba ari 25-20; 25-20; 25-23 ukaba ari umukino wa kane batsinze. Mu gihe ikipe ya APR volleyball Club nayo yatsinze umukino wabo Nigeria Customs Service (NIG) 2-3APR (RWA), 21-25; 25-21; 25-21; 24-26; 9-15.
Andi nayo ntabwo yitwaye nabi cyane kuko Kepler niyo yatsinzwe ariko niwo mukino wabo bari batsinzwe kimwe na REG nayo yatsinzwe umukino ubanza, zikab arizo kipe zimaze gutsindwa umukino umwe gusa.
Aya makipe ahagarariye u Rwanda bigaragara ko 1/8 azagikina kuko yitwaye neza aho hazaba hasigaye amakipe umunani meza, bivuze ko imyitozo ndetse no gushaka uburyo bagabanya umunaniro kugira ngo bitegure imikino ikurikiraho, dore ko izaba inakomeye cyane.

Bamwe mubo twaganiriye bakurikiranira hafi Volleyball bavuga ko mu Rwanda Volleyball yazamutse cyane ndetse ntaho ihuriye n’umupira w’amaguru, usibye ko benshi babaye imbata zawo, ariko kubera ko bihera hasi ari iyo mpamvu irushaho kuba nziza.
Uyu munsi amakipe y’u Rwanda aratangira gukina guhera 14h muri BK Arena aho ikipe ibimburira izindi ari ikipe ya Police Volleyball Club ikine na Kenya Port naho 18h ikipe ya Equity ikaza gukina na Kepler, APR VC ikaza gusoza aho ikina Petrojet yo mu misiri, kuri iyo saha Kalibi iraza kuba ikina na REG muri Petit Stade.
Ubwo abakunzi ba Volleyball muze gukurikirana iyo mikino yose kwinjira ni uko bisanzwe kuko itike ntabwo ihenze cyane, ikindi nuko ari amasaha akuze ubundi abana bari bakwiye kwinjirira ubuntu mu gihe bakitse amasomo.

Uko bitabira iyi mikino niko barushaho gusohoka banezerewe ndetse bitegura kuza kureba indi mikino

Aba bo Akazi ni akazi ntabwo bajya ku ruhande ahubwo ikiba cayabazanye ni ugushyigikira amakipe ahagarariye u Rwanda


@Rebero.rw
