Bahize kubyaza umusaruro witezwe aya matungo
Abaturage 245 batishoboye, bafite abana bafashwa n’umushinga RW 0450 UEBR / Gasumo, uterwa inkunga na Compassion International,bo mu tugari twa Rwmbogo na Nyamihanda,Umurenge wa Butare akarere ka Rusizi borojwe ihene biyemeza kuzibyaza umusaruro zitezweho,bakazanaziturira abandi,ubworozi bw’amatungo magufi muri aka gace bukarushaho gutera imbere.
Umuyobozi wa UEBR Paruwasi ya Gasumo, Rév.past. Nshimiyimana Isaie,avuga ko uyu mushinga usanganywe abana 231 n’abagore 15 batwite witaho, umaze imyaka 6 uhakorera, ibikorwa bigaragara ko byazamuye bifatika ababikorerwa.
Ati’’ Tubafasha kwiteza imbere binyuze mu matsinda 13 bafite, bahererwamo ibinyuranye birimo amatungo magufi n’amaremare, igishoro ku bashaka gutangira ubucuruzi bucirititse bitewe n’imishinga bafite, abahitamo kudoda, ibyo badoze bakabigurisha,aho hari abahabwa amafaranga 100.000, abandi bagahabwa 200.000 bityo bityo.’’

Umuyobozi wa UEBR, paruwasi ya Gasumo, Rév past. Nshimiyimana Isaïe avuga ko ubufasha bahabwa bwatumye hari abana bava mu mirire mibi babagamo mbere
Abashimira ko babyaza umusaruro ubufasha babona hagamijwe gukura umwana mu ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu, aho n’inka bahawe,izigera muri 11 zimaze kubyara, mu mezi make ari imbere abazihawe bakazazitura, banabyaza umusaruro ufatika w’iterambere izizikomokaho.
Anavuga ko batangira gufata aba bana, hari abagaragaragaho imirire mibi, inyigisho n’ubufasha ababyeyi bahawe bizahura abo bana,ubu bariga bameze neza. Ikindi yishimira ni uko mbere y’uko ababyeyi batangira guhabwa amatungo,aka gace katagiraga amatungo menshi bigahoza abaturage mu bukene bukabije kuko itungo ari irya mbere mu kuzahura umuturage ukennye cyane, ubu amatungo akaba ahamaze kuba menshi.
Abasaba gukomeza kuyabyaza umusaruro,kimwe n’ ibindi bahabwa, mu minsi iri imbere bakazaba batakibarirwa mu batishoboye,ahubwo bakazaba batanga akazi.
Ni na byo basabwe n’umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Rusizi Uwintije Jean Damascène na we wabashimiye ko ibyo bahawe bitababereye imfabusa.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international, Uwintije Jean Damascène abashimira uburyo bacunga neza ubufasha bahabwa
Ati’’ Turabashimira ko ibyo mwahawe, nk’uko mubyitangiramo ubuhamya byabagiriye akamaro. Turabasaba kubyaza umusaruro mwinshi aya mahirwe mwagize yo kuba mu mushinga,akanagera ku batawurimo,kuko umushinga ubwawo utagera ku bakene bose.’’
Yakomeje ati’’ Tunjyanemo mu iterambere tutagize uwo dusiga. Mukurikirane murebe ko buri wese utishoboye agerwaho, buri gihe tujye tubona hari intambwe yatewe mu iterambere rya bose.’’
Nyuma yo guhabwa aya matungo abaturage bagaragarije Rebero.rw ko bafite intego.
Niyindeba Olive wo mu Mudugudu wa Buye, Akagari ka Rwambogo,ufite abana 3 barimo uw’imyaka 10 wiga mu wa 2 w’abanza,ufashwa n’uyu mushinga, avuga ko atunzwe no guhinga udusambu duto akodesha,agasambu akagatangaho amafaranga 30.000 ku mwaka,yayakuye mu itsinda bakorewe n’uyu mushinga cyangwa yahingiririje.
Ayo itsinda ryamuhaye yayaguzemo ingurube, itamuhaga ifumbire ihagije,agahingira inda gusa atasagurira isoko, ariko ubwo agize amatungo 2 n’iterambere yemeza ko ryaje.

Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Butare, Ishimwe Didier ahamya ko amatungo angana gutya yinjiriye mu Murenge icyarimwe ari ubukungu bukomeye
Ati’’ Kubera ifumbire nke, mpinga imyumbati n’ibishyimbo gusa,imyumbati ngasarura ibilo bitarenga 50,ibishyimbo sindenze ibilo 30. Ibyo ntitwavuga ko hari n’ikilo twajyana ku isko ari yo mpamvu duhora mu bukene bukabije.’’
Arakomeza ati’’ Nyuma y’iri tungo,ubwo ifumbire igiye kwiyongera, ngiye gukodesha n’akandi karima, mpinge, nkomeze mfatanye n’umugabo gushakisha, mu myaka mike iri imbere nzaba naguze akarima kanjye bwite nubwo kaba gato. Tuzatunganya inzu yacu kuko ubu ari icyondo hasi, dushyiremo agasima tube heza.’’
Shyirambere Martin wo mu Mudugudu wa Gasumo,na we ati’’ Mfite abana 7 barimo uw’imyaka 12 wiga mu wa 3 w’abanza uyu mushinga ufasha. Mfite akarima mpinga ariko kuko nari mfite ihene imwe sinabonaga ifumbire ihagije. Ngiye kuzitaho bikomeye kuko ihene ino zihenze cyane kandi ntiwakweze udafumbiye. Nzibyaze izindi, zimwe zizavho ifumbire,izindi njye nzigurisha mbone amafaranga y’amashuri y’abana bitangoye.’’
Ntibiringirwa Gelas ubahagarariye bose, yishimira ko mbere bitwaga abagenerwabikorwa kuko byose babigenerwaga,kubera kutajijuka cyane bamwe bagahora biyumvamo gufashwa, ntibiyumvemo kwigira,ngo ibyo bahabwa bigire icyo bibamarira.

Ntibiringirwa Gelas,mu izina rya bagenzi be, yizeza kubyaza umusaruro ukomeye aya matungo
Ati’’ Ariko aho tumenyeye kubibyaza umusaruro, ubu turi abafatanyabikorwa. Intego yacu ni ukuva mu bukene si ukubuhoramo ngo dukomeze gufashwa. Nk’aya matungo kuyafata neza biri mu nyungu zacu n’iz’umurenge wose kuko nk’ubu tuzihawe turi 245. Nizibyara tuzaha abandi nk’abo,uko zibyaye zihabwa abandi. Murumva ko mu myaka mike kano gace twese tuzaba tworoye zivuye kuri izi gusa.’’
Arakomeza ati’’ Twatangiye duhabwa inkoko,tugera ku ngurube,ihene ndetse n’inka zatugezeho,abana batangiye kunywa amata kandi birakomeje. Turabikesha intore izirushta intambwe,perezida Kagame utwifuzriza gutunga no gutunganirwa. Turabashimira mwese,tunabizeza ko mudakorera ubusa.’’
Umurenge wa Butare utuwe n’abaturage barenga gato 25.000, aboroye bageze kuri 80% nk’uko bivugwa n’umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi, Ishimwe Didier, uvuga ko amatungo nk’aya yinjiriye icyarimwe mu Murenge ari ubukungu bukomeye buje.
Ati’’ Ni yo mpamvu nk’ubuyobozi bw’Umurenge tugomba kuzihozaho ijisho,tugakurikirana ko zifashwe neza,igize ikibazo Veterineri w’Umurenge akakimenya,akagikemura kugira ngo n’abo 20% basigaye amatungo azabagereho.’’
Yunzemo ati’’ Turashimira byimazeyo aba bafatanyabikorwa bacu ariko kubashimira neza bizagaragarira mu buryo aya matungo azaba yungutse, tubereka aho yatuvaniye abaturage n’aho abagejeje mu iterambere.’’
