Abanyeshuri batangije uyu muryango ku ikubitiro bari kumwe n'abayobozi
Umuyobozi wa GS Mugonero, Ntihemuka Dieudonné ahamya ko umwana wimenyereje gusoma ijambo ry’Imana akiri muto akurana indangagaciro nzima,zaba iz’umuco nyarwanda, izijyanye no kubaha Imana n’imibanire myiza n’abandi,akanoza ibyo akora kuko nta kiba kimurangaza.
Yabitangarije Rebero.rw kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gicurasi,2025, ubwo muri iri shuri hatangirizwaga umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda.
Mu ijambo ry’Imana bagejejweho n’umunyamabanga wa GS Umucyo Karengera Nduwamungu Sylvain, uri mu bari baje gutangiza uwo muryango muri iri shuri, yasabye abaryigamo gukura bubaha Imana, bagira Bibiliya intwaro yabo ya buri munsi izabashoboza kugira imibereho yirinda ibyaha.
Ati” Uko Imana ishaka urubyiruko nkamwe ni na ko satani aba arushaka ngo aruteze ibibazo binyuranye birimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi,ubugome n’ibindi byaha bikababuza amahoro.”
Yunzemo ati”Ni yo mpamvu ari ngombwa guhungira ku Mana kuko utayihungiyeho nta mahoro agira.”
Yongeyeho ati” Kwiga ugatsinda ni byiza biranashimisha cyane. Ariko kwirinda ibyaha ni ko kwa mbere gukiza. Uwiroshye mu byo Imana yanga nta kabuza ahakura akaga. Ariko ugendera mu nzira y’Imana, asoma ijambo ryayo akarigenderamo, agira imibereho ishimishije.”
Mu buhamya bahawe na Mushimiyimana Florence,wahize akaniga muri GS Umucyo Karengera, ishuri rifasha cyane muri ibi bikorwa mu yandi mashuri, yababwiye ko yize afite ibibazo byinshi birimo n’iby’amafaranga y’ishuri, arihangana,akajya asoma ijambo ry’Imana rimukomeza.

Mushimiyimana Florence uvuga ko yiganye ibibazo byinshi birimo n’iby’amafaranga y’ishuri byajyaga kumuca intege,ahamya ko ijambo ry’Imana ari ryo ryamukomeje ariga kugera muri kaminuza
Ati” Kwiringira Imana binyuze mu gusoma ijambo ryayo riboneka muri Bibiliya no kuryizera byarankomeje, ndiga na kaminuza ndayirangiza,ubu nkora muri GS Umucyo Karengera, ndashima Imana.”
Yabashishikarije kwiragiza Imana mu byo bakora byose, bagasoma Bibiliya buri munsi, bakayigira intwaro yabo, bazibonera inyungu nyinshi zirimo,mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”
Uwiringiyimana Clénie wiga muri GS Umucyo Karengera, na we yabahaye ubuhamya,avuga ko gusoma Bibiliya no gukurikiza ijambo ry’Imana riyirimo, bitabuza umunyeshuri gutsinda neza alasomo,ahubwo bumugira umuhanga cyane.

Uwiringiyimana Clénie ahamya ko kugira umwanya wo gusoma Bibiliya bitabuza umunyeshuri gutsinda neza nk’uko benshi babyibwira
Ati” Nditangaho urugero kuko aho ntangiriye gusoma Bibiliya ubuzima bwanjye bwarahindutse,haba mu bwenge,mu mubiri no mu mwuka. Nshimira umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda n’abayobozi b’ishuri ryacu batwitaho muri ubwo buryo kuko baduha uberere buboneye, buzaduherekeza ubuzima bwacu bwose.”
Abanyeshuri ba GS Mugonero banejejwe cyane n’iki gikorwa.
Nyinawingeri Bénita, w’imyaka 13, wiga mu wa mbere w’ayisumbuye, avuga ko kuba agiye gutangira kwitoza gusoma Bibiliya cyane akiri muto bizamuzanira impinduka nyinshi.
Ati” Byose nkeneye mu mibereho yanjye biri muri Bibiliya. Ari ibinyigisha ubwenge, ibindinda ingeso mbi, ibinyigisha urukundo n’imibanire myiza na bagenzi banjye byose ni ho biri.”
Yongeyeho ati” Ndashimira cyane aba bayobozi baje gutangiza uyu muryango hano, batugiriye neza cyane.”

Umuyobozi wa GS Mugonero Ntihemuka Dieudonné ( i buryo) ashyikirizwa Bibiliya n’uwa GS Umucyo Karengera mu rwego rwo gutangiza umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda muri iri shuri
Ndayishimiye Evode w’imyaka 14 na we wiga mu wa 1 w’ayisumbuye muri iri shuri, asanga nta kindi cyamuhindurira ubuzima uretse gusoma ijambo ry’Imana.
Ati” Impamvu abasore benshi muri iki gihe bagwa mu bishuko byinshi,kubyikuramo bikabagora cyane ni uko badasoma ijambo ry’Imana ngo banarigenderemo. Niyemeje kujya nsoma Bibiliya buri gihe kuko banayimpaye, impinduka mu buzima zo nta kabuza zirahari.”
Mzele Sumaili André ushinzwe ivugabutumwa muri GS Umucyo Karengera ashimangira ibyo aba bana bavuga,akemeza ko nta kidakwiye uwubaha Imana ataryarya yakora ari yo mpamvu ari ngombwa cyane ngo abana bato nk’aba n’abanyeshuri babikurane bibarinde ingeso mbi.
Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera akaba anashinzwe gahunda yo gutangiza umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda mu mashuri, Uwihanganye Samuel, avuga ko iyi gahunda bayishyiramo imbaraga cyane mu mashuri kubera umusaruro ukomeye yagize mu bababanjirije.

Bamwe mu bawutangije ku ikubitiro bahabwa impanuro
Ati” Muri GS Umucyo Karengera iyi gahunda yahatangiranye n’ishuri mu 1993 kuko n’umusuwisi Alfred Tobler warishinze ari umupasitori kandi aracyariho,izi gahunda zose aba azizi anazishyigikiye.”
Yarakomeje ati” Impamvu umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda tuwutangiza mu mashuri menshi muri iyi ntara yacu, ni uko tuzi akamaro wagize tunahereye iwacu.”
Avuga ko abahize mbere bari muri uyu muryango ari bo bahindukira bakagaruka bakitangira ubuhamya bw’uburyo bitwara neza mu mirimo hirya no hino, batabarizwa mu ngeso mbi za ruswa n’izindi, bizerwa n’abakoresha babo,abo bakoresha n’abo bakorana, kubera kugendera mu ijambo ry’Imana basomye,banigishijwe, banasoma buri gihe,nk’umucyo ubamurikira mu byo bakora byose.
Yavuze ko bamaze kugera mu bigo 5 by’amashuri kandi hose akamaro ko gusoma Bibiliya kumvikana neza, bakazanakomeza.

Abanyeshuri ba GS Mugonero Nishimiye gahunda yo gutangiza umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda mu ishuri ryabo
Aha muri GS Mugonero bahatanze Bibiliya zirenga 1100,zigenewe abanyeshuri n’abarimu, banahabwa ibindi bitabo bizabafasha biherekeza Bibiliya.
Ku ikubitiro abarenga 50 batangiranye n’umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda .
Ati” Twanatangije gahunda yo kwirinda yitwa’ Urukundo nyakuri rurategereza’ aho ababishaka biyemeza kuzarinda ubusugi n’ubumanzi bwabo kugeza igihe bazashyingirirwa, bakanabirahirira kugira ngo batazatatira icyo gihango. Tuzasubirayo mu minsi iri imbere ababyiyemeje babirahirire.”
Yasabye aba banyeshuri gukunda ijambo ry’Imana rikababera urumuri aho bari hose,asaba abarezi n’abayobozi b’iri shuri kugera ikirenge mu cy’amashuri iyi gahunda yatangiriyemo, kugira ngo barindire aba bana mu ijambo ry’Imana.
Uyu muryango utangijwe muri iri shuri nyuma y’amezi 2 utangirijwe muri GS Manji mu karere ka Karongi.
Umuyobozi wa GS Mugonero, Ntihemuka Dieudonné yabyishimiye,avuga ko na we,nk’uwakujijwe akanarindwa n’ijambo ry’Imana kugeza ubu,azashyira imbaraga,kimwe n’abo bafatanya gukundisha aba bana ijambo ry’Imana.

Umuyobozi wa GS Umucyo Karengera akaba anashinzwe gahunda yo gutangiza umuryango w’abasoma Bibiliya mu Rwanda mu mashuri, Uwihanganye Samuel avuga ko bizakomereza no mu yandi mashuri abishaka
Ati” Ndi umuhamya wo guhamya ko iyo abana bakura bakunda Imana n’ijambo ryayo, uburezi n’uburere bwabo bugenda neza cyane, ni yo mpamvu tugiye kubishyiramo ingufu nyinshi kuko tuzi umusaruro wabyo w’igihe kirambye mu bana bacu,abarezi babo n’abakozi bacu muri rusange.
Arakomeza ati” N’ubundi twari dusanzwe tugira umwanya wo guhurira hamwe ku wa 3 tukirangiza Imana tukanayiragiza ibyo dukora byose ari yo mpamvu akazi kacu twese kagenda neza.”
@Rebero.rw

Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.
(Imigani 22:6)