Musenyeri Muhutu Nathan na Gitifu Uwizeyimana Emmanuel bafungura ku mugaragaro iri cumbi
Abakirisito ba paruwasi ya Banda mu itorero ry’Abangilikani (EAR) Diyoseze ya Cyangugu, mu kagari ka Banda,umurenge wa Rangiro,akarere ka Nyamasheke bari mu byishimo byinshi nyuma y’uko Musenyeri w’iyi Diyoseze Muhutu Nathan abafunguriye ku mugaragaro icumbi rishya ry’umushumba w’iyi paruwasi ryuzuye ritwaye miliyoni zirenga 37, basezerera iryari rimaze imyaka 39 ryavaga kubera gusaza cyane.
Kuri iri cumbi ryatashywe ku mugaragaro, Musenyeri Muhutu Nathan,umushumba wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yashimiye abakirisito b’iyi paruwasi imbaraga nyinshi bashyize mu kuryubaka,kuko ubwabo bishatsemo arenga miliyoni 11, Diyoseze ikabongerera izindi 26, hakaboneka icumbi rigezweho.

Ryuzuye ritwaye arenga 37.000.000
Ati’’ Iryari risanzwe ryari rishaje cyane,riva. Narahageze ubwa mbere mbona bidakwiriye ko umukozi w’Imana arara ahantu nk’aho,dushima kwihutisha iyubakwa ry’icumbi rishya,rijyanye n’icyerekezo cy’igihugu, rifasha umushumba kuba heza kuko uwaraye heza ni na we utekereza neza.’’
Abakirisito b’iyi paruwasi bashimishijwe n’iki gikorwa cyavuye mu bufatanye bwabo na Diyoseze,nk’uko byumvikanye mu ijwi ry’intumwa yabo Nyirahagenimana Immaculée.
Ati’’ Byari bibabaje cyane kubona umushumba wacu aba mu nzu iva,kuko nk’ibihe by’imvura byageraga, aho aba hakadutera impungenge kandi igikorwa ari icyacu.’

Mu izina ry’abakirisito ba paruwasi ya Banda, Nyirahagenimana Immaculée yishimiye ko iri cumbi ribonetse barigizemo uruhare rufatika.
Yakomeje ati’’ Twaritanze, Diyoseze idutera ingabo mu bitugu tugera kuri iki gikorwa gishimishije cy’inyubako nk’iyi iduhesha icyubahiro. Dushimiye cyane Musenyeri wacu uduhoza ku mutima, turi kumwe na we n’ibindi bikorwa by’iterambere dukeneye nta kabuza tuzabigeraho.’’
Acidikoni w’ubucidikoni bwa Banda,unayobora iyi paruwasi,wabaga mu icumbi rishaje,wubakiwe irishya, Nkiranyabahizi Sylvère,yavuze ko iryo yabagamo ryubatswe mu 1986. Ryari ribabaje cyane kubera uko ryari rimeze.
Ati’’ Muri 2019 twasanze bitakomeza bitya,dutangira kwegeranya ubushobozi,tugera kuri miliyoni zirenga 11, muri 2023 dutangira kubaka, Diyoseze itwunganiraho miliyoni 26, ryuzuye ritwaye arenga 37.000.000. Turashima Imana cyane, tugashimira abakirisito bose bitanze ngo ribonetse na Diyoseze yatwunganiye.’’
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel wifatanije na bo, yashimiye Musenyeri Muhutu Nathan iyi nyubako, amubwira ko ayihereyeho, yifuza ko n’abaturage barenga 200 b’uyu murenge baba mu nzu ziri munsi y’iyi uyu mushumba yabagamo,haba ubufatanye bw’abandi baturage b’uyu murenge na Diyoseze bakabona aheza barambika umusaya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel yasabye Musenyeri Muhutu Nathan inkunga n’indi miryango irenga 200 irara rwantambi ikabona aho irara
Ati’’ Turabashimira iki gikorwa cy’indashyikirwa mwakoze cyo kubaka inzu y’umushumba agasezerera iyo yanyagirirwagamo. Dufite indi miryango irenga 200 iba mu nzu zimeze nka nyakatsi,inyagirwa nk’uko uyu mupasiteri yanyagirwaga.’’
Yakomeje ati’’ Uru ni urugero rwiza rw’uko twese hamwe dukwiye guhagurukira rimwe tukanga ko haba n’undi muturage warara anyagirwa. Dufatanye twese,ari umuganda,ari n’ubundi bufasha bwatangwa n’itorero na Leta igashyiraho izindi mbaraga n’abo baturage bandi bakabona aheza baba nk’uko pasiteri ahabonye.’’
Ibindi uyu muyobozi yavuze byugarije umurenge ayobora,yifuza ko iyi Diyoseze yabafasha kugira uruhare rugaragara mu kubihashya, hari abaturage benshi bakigaragara munsi y’umurongo w’ubukene,aho bivugwa ko uyu murenge uri mu mirenge igaragaramo abaturage bakennye cyane muri aka karere.
Hari kandi terwa inda ry’abangavu rikabije aho abagera ku 105 babyaye imburagihe, amakimbirane yo mu ngo ari hejeuru,ahabarurwa ingo 105 zibanye nabi n’ibindi.

Musenyeri Muhutu Nathan akomeza abakirisito 26
Ati’’ Dukeneye imbaraga zanyu ngo dukure aba baturage mu bukene bukabije, cyane cyane ko mwatweretse ababibyi b’ibyiringiro mwahuguye. Mubohoreze mu baturage babigishije ubuhinzi bwa kijyambere bugezweho nk’uko babuhuguriwe,kuko byagaragaye ko dushyize imbaraga nyinshi mu buhinzi n’ubworozi bunoze,uyu murenge watera imbere.’’
Kuri ibi bibazo,Musenyeri Muhutu Nathan yamwijeje ibisubizo binoze, cyane cyane ko uwo muturage usabirwa gukurwa habi ari uwa Leta n’itorero kuko bose ari we bombi baharanira kuvana mu mibereho mibi,ko ubufatanye buzabikemura ariko umuturage akamenya uruhare rwe,agasigwa yinogereza.
Ubucidikoni bwa Banda bugizwe n’amaparuwasi 6 n’ububwiriza bwa 7 butegurwa kuba paruwasi,arimo abakirisito 3516.

Musenyeri Muhutu Nathan yakira urubyiruko 48 rwinjiye muri Boys and Girls Brigade
Ni igikorwa cyajyanye no gukomeza abakirisito 26 no kwinjiza urubyiruko 48 mu muryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko( Boys and Girls Brigade),ahafatwa abana bakiri bato, abasore,inkumi n’abubatse ingo,bagashyirwa hamwe,bakigishwa ijambo ry’Imana,bakanatozwa indangagaciro za gikirisito n’iza Kinyarwanda,mu rwego rwo kurindwa uburara n’ubwomanzi, itorero rikababungabunga.’
Burimo ibikorwa by’iterambere birimo ishuri rya Saint Matthieuw’s,ishami rya Tyazo, ishuri ribanza ryitwa umushumba mwiza,insengero nziza, umushinga uterwa inkunga na Compassion International ugobotora abana benshi ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu,n’ibindi abakirisito bavuga ko bafite inyota yo kongera.
Musenyeri Muhutu Nathan yabasabye gukomeza kuba abigishwa beza ba Kirisito,bakarushaho gukunda Imana na bagenzi babo,bakarwanya inyigisho z’zibinyoma ,ziyobya, n’ ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira kubana neza,mu mahoro, bakarwanya amakimbirane mu miryango n’ibindi byose byashaka kubabuza umudendezo.

Musenyeri Muhutu Nathan, abacidikoni n’abandi bayobozi nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako

Musenyeri Muhutu Nathan n’umugore we Mukakamali Espérance basuhuza Abakirisito ba paruwasi ya Banda

Abakirisito basabwe kongera ibikorwa by’iterambere
@Rebero.rw
