Ubwiherero bukomeje kwubakwa bwagabanura indwara ya Bilariziyoze ariko bugakoreshwa neza
Akarere ka Gatsibo gafite ibishanga 4 bitunganijwe bihingwamo umuceri ndetse n’indi myaka bikaba bikoreshwa na Coprori, abanyamuryango biyi Koperative bavuga ko indwara ya Bilariziyoze ubu yagabanutse kuko begerejwe ubwiherero nubwo bugikenewe.
Muri iki cyumweru cyo gukora ubukangurambaga ku ndwara zititaweho uko bikwiye mbere yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), gifatanije n’abafatanyabikorwa bacyo barimo Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya virusi itera Sida no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum) ndetse na WAG barimo gusobanurira abaturage uburyo bwo kwirinda izo ndwara zititaweho uko bikwiye.

Aho abahinzi bibumbiye muri Coprori bainga ndetse bakaba barafashe ingamba zo kwirinda indwara ya Bilariziyoze
Abanyamuryango ba Coprori Ntende bahinga kuri hegitari 600 ibihingwa 3 aribyo umuceli, ibigori, Soya, ariko kugeza ubu abanyamuryango bafite 3762 harimo abagabo 2338 abagore 1424 amwe mu mashami bafite hari irijyanye n’ishoramari ndetse n’iduka ry’umuhinzi.
Iduka ry’umuhinzi niho dusanga Farumasi ifasha abahinzi kubona imiti mu gihe bagize uburwayi cyangwa se mu gihe hari ikindi kibazo yaba agize nko kujyana umwana ku ishuri, mu gihe umuhinzi akeneye imbuto n’ibindi.
Musengimana Eliminante uhinga mu gishanga cya Coprori Ntende muri Zone ya Kiriba mbere yuko tubona ubwiherero buri hafi y’igishanga twahoraga turwaye wasangaga tujya kwa muganga kabiri, ariko aho ubwiherero babutwegereje ntabwo tukirwara izo nzoka.

Agira ati: “Ubu turashima ko hari ibyo tumaze kugeraho kuko tutakirwaragurika ikindi ubu twabonye Farumasi ku buryo niyo warwara unyarukira muri iyo farumasi ugafatamo imiti, mu gihe ugitegereje kuzabona amafanga ikindi ntabwo iyo miti iduhenda kuko iri muri Coprori Ntende, ndetse na bakeneye amafaranga hari igihe bayaguha yo kujyana umwana ku ishuri”.
Zaninka Claudette utuye muri Matare umurenge wa Rugarama avuga ko batarashyira ubwiherero hano mu gishaka twabisorezaga mu bigoli hanyuma imvura yagwa ikabimanura mu bishaka tukagaruka tukayakoresha ndetse tunayakandagiramo, ari naho twahoraga kwa muganga twarwaye, kuko nkanjye mu kwezi najyagayo nka gatatu, ariko aho badushyiriyeho ubwiherero ntabwo tukirwara inzoka.

Agira ati: “Ubu nsigaye mara umwaka ntagiye kwa muganga kandi kurwagaruka byaragabanutse cyane, kuko iyo nasiragiraga kwa muganga hari byinshi ntakoraga nko kuza hano mu gishanga, ndetse n’uturimo duteza imbere urugo wasangaga twahagaze kuko nabaga ndwaye, ikindi iyi Coprori buri mwaka badusabira ibinini biturinda kurwara izo nzoka”.
Hitiyaremye Nathan umuhuzabikorwa w’isuku n’isukura no gukumira indwara zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko indwara ya Bilariziyoze yica abantu ibihumbi 200 buri mwaka ku rwego rw’isi, ikaba iya kabiri nyuma ya malariya yica abantu benshi muri Afurika.

Agira ati: “Mu Rwanda twashyize imbaraga mu kongera ubwiherero kugira ngo duce burundu ikintu cyo kwituma ku gasozi, buri wese akoreshe umusarane we ntihagire umwanda ugaragara ku gasozi bityo, iyi ndwara ya Bilariziyoze twayihashya burundu”
Yakomeje avuga ko mu Rwanda utugali 1013 dufite ibishanga bifite inzoka itera bilariziyoze ni hafi 47% by’utugali dufite mu gihugu, bityo abaturage bakaba basabwa kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bugakoreshwa neza, ku buryo twizera ko nta mwanda w’umuntu uzajya hanze y’ubwiherero.
Sekanyange Jean Leonard umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gatsibo,avuga ko hari byinshi byakozwe birimo kubaka ubwiherero hafi y’ibishanga ariko bigaragara ko bukiri bukeya ndetse bugomba kongerwa.

Agira ati: “Ubwiherero bwagiye bwubaka hafi y’ibishanga mu gihe hari ushatse kwiherera abikorere aho hafi y’igishanga, bikaba bidufasha kugira ngo za ndwara z’inzoka ndetse na Bilariziyoze zigabanuke cyane, bityo usanga ubuzima bwabo bwaragiye buzamuka kubera ko batakirwaragurika iyo urebye uburyo imibereho yabo ubona ko babayeho neza, iterambere ryabo rikaba ryarazamutseho 18%, nkuko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza”.
Yasoje avuga ko nubwo bafite ibishanga bitunganije ariko barateganya gutunganya ibindi bishanga 2, igishanga cya Kabeza aho bita Bishenyi hagati ya hegitari 600-900 hamwe n’igishanga cya Warufu tugishakisha ubushobozi ngo nacyo kizatunganywe, ariko turimo no gutunganya ubwiherero byo muri ibyo bishanga bugera kuri 200 nabwo buzabafasha kwirinda izo ndwara.
@Rebero.rw
