Abaturage bo mu gishanga cya Rwabikwamba mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera bahawe amahugurwa yuko bagomba gusenya indiri y’indwara ya Bilariziyoze, ubundi iyo umuturage yitumye ku gasozi amagi yiyo ndwara amanukana n’amazi, hanyuma akororokera mu kanyamushongo, aritwo abaturage bahiga kugira ngo batuvaneho hakiri kare.
Mu rwego rwo gukora ubukangurambaga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya virusi itera Sida no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum) ndetse na WAG basobanuriye itangazamakuru uburyo umuturage yirinda Bilariziyoze aho basenya indiri yayo.
Nzabonimpa Herman umuhinzi uhagarariye abandi mu gishanga cya Rwabikwano,wahuguwe guhugura abandi uburyo basenya indiri ya Bilariziyoze duhereye ku buryo yandura, ariko tukaba twasanze yororokera mu kanyamushongo kuko kaba mu mazi atabasha gutemba.

Agira ati: “Iyo umuhinzi ahuye nako adafite ubwirinzi ashobora guhita yandura, ariko aho twaherewe amahugurwa ndetse tukabisobanurira abahinzi bagenzi bacu, nibura babashije gusobanukirwa ku buryo aho batubonye batwirinda, gusa kwigisha ni uguhozaho kuko hari bagenzi bacu batitabira aya mahugurwa babona, ariko bagenda babimenya buhoro buhoro”.
Yakomeje avuga ko aho amazi areka dukangurira abaturage ko bagomba kuyagomorora kugira ngo agende kuko ariho ayo magi abasha kororokera,bityo rero ubu hakaba hakorwa amasuku mu gishanga kugira ngo dusenye izo ndiri ziyo nkomoko zo kuba warwara Bilariziyoze.
Ntakirutimana Vianney utuye mu kagali ka Rango mu mudugudu wa Kabuga umurenge ni Mareba, yavuze ko iyi ndwara barayisobanuriwe ndetse n’uburyo bagomba kuyirinda, kuko hari abaje kubidusobanurira hano mu gishanga cya Rwabikwamba.

Agira ati: “Iyi ndwara twarayisonanuriwe ndetse banatwereka aho amagi yayo yororokera, ubu tukaba twaratangiye kujya dukora isuku muri iki gishanga kugira ngo duhashye iyi ndwara ya Bilariziyoze, kuko wamaze kwica amagi yayo ntabwo yaba ikibayeho, gusa urugendo ruracyahari kuko hari abatarabyumva bitewe nuko badafatira rimwe, ariko tuzagenda tubimenyeraho”.
Mugwaneza Piyana utuye mu kagali ka Rango umudugudu wa Rwabikwano nawe uhinga muri iki gishanga avuga ko ayo makuru ajyanye niyo ndwara babyumva ariko batabisonukiwe neza.
Agira ati: “Nubwo duhinga hano mu gishanga twumva ibyiyo ndwara bivugwa, ariko ntabwo twari twabisobanukirwa neza, gusa hari abaza kubitubwira ariko kubisobanukirwa neza ntabwo byari byaza, ubwo ahari ni tumara kubisobanukirwa neza natwe umenya tuzabimenyesha abandi tubana hano mu gishanga”.

Yakomeje avuga ko aho iyo ndwara ituruka nuko abantu baba bitumye kugasozi, hanyuma iyo myanda ikamanukira mu gishanga ariho umuntu ashobora kwandurira iyo ndwara, ariko buriya tuzagenda tubimenya buhoro buhoro.
Hitiyaremye Nathan umuhuzabikorwa w’isuku n’isukura no gukumira indwara zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), avuga ko hari abaturage bamaze guhugurwa ndetse batangiye gusenya indiri ya Bilariziyoze.

Agira ati: “Buriya no mu ishuri abanyeshuri ntabwo bafatira rimwe, hari bamwe bahise babyumva abandi ni ugukomeza ubukangurambaga cyane cyane dukoresheje bagenzi babo, kuko nibo babigisha bagafata vuba, kuko mu ishuri umwana yumva ari uko asobanuriwe na mugenzi we, na hano turifashisha bagenzi babo babana umunsi ku wundi, ku buryo niyo baba barimo guhinga ashobora guhita abimwereka, ariko twarahuguye kugera ku rwego rw’umudugudu”.
Salamba Eric Umukozi mu gashami k’indwara zititaweho mu Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya virusi itera Sida no guteza imbere ibikorwa by’ubuzima (Rwanda NGO Forum), uyu mushinga ukaba ukorera mu turere tubiri Bugesera na Ruhango aho duhagarika izi ndwara zo munda na Bilariziyoze.
Agiara ati: “Izi ndwara zo munda na Bilariziyoze byumwihariko muri utu turere twa Bugesera na Ruhango zigomba kuba zarandutse burundu muri 2027, hanyuma ibyo bikorwa byiza bikazabona kwimukira mu tundi turere aribyo bizakorwa muri 2030, iyi gahunda tukaba twarihaye imyaka itatu ariko ubu tukaba tugeze muri ½ cyayo”.

Yakomeje avuga ku mibare bashyize ahagaragara,abamaze guhugurwa muri iyi gahunda uko umuturage bamuha ubushobozi bw’igihe kirambye, aho twahuguye ibyiciro bitandukanye. Urubyiruko rwahuguwe ni 308, abajyanama b’ubuzima n’abavuga rikijyana 490, abakora muri Laburatwari nabo bahuguye 125, abanyamadini, abayobozi bo mu nzego zitandukanye, ndetse n’abandi bakora mu nzego z’ubuzima 720, ndetse n’abanyamakuru 86 hamwe, n’abandi bahuguwe byumwihariko bagera kuri 597

Abaturage bahinga muri iki gishanga cya Rwabikwamba bakeneye ubwirinzi nkuko babisaba nabo ko ubwo bwirinzi bukenewe

Igishanga cya Rwabikwamba gihingwamo umuceli mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera

Ibinyamujongo byororokeramo amagi atera Bilariziyoze aho byeretswe abaturage uburyo bagomba kubihashya

Aho ibinyamujongo byororokera ndetse abantu bagomba kuhakora isuku kugira ngo babone uko barwanya iyi ndwara

Salamba Eric arimo kwerekena indiri y’ibinyamujongo bibika amagi ya Bilariziyoze ndetse asaba abahinzi kuhakora isuku kugira ngo muri 2027 izabe yararimbutse
@Rebero.rw

Have you ever considered about adding a little bit more than just your articles? I mean, what you say is important and everything. But think of if you added some great visuals or videos to give your posts more, “pop”! Your content is excellent but with pics and videos, this website could undeniably be one of the greatest in its niche. Great blog!