Umunsi Mpuzamahanga w’indwara zititaweho uko bikwiriye ku Isi wemejwe ku mugaragaro n’Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ko uzajya wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 30 Mutarama.
Uyu munsi ukaba wizihirijwe mu karere ka Ruhango ukaba ni urubuga rwo kugaragaza ingaruka z’indwara zititaweho uko bikwiriye ku baturage bakunze kurwara indwara zishobora kwirindwa kandi zishobora no kuvurwa.
Uyu muhango ugamije gushishikariza abantu kurwanya izi ndwara, kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye, kuko zigira ingaruka ku bantu barenga miliyari imwe ku isi.

Ubu mu Rwanda izi ndwara zititaweho uko bikeiriye zigera ku icyenda harimo indwara ya Bilariziyoze, indwara y’ibisazi by’imbwa, indwara y’ibibembe, indwara y’imidido, kurumwa n’inzoka,Amavunja, Ubuheri/Shishikara, Igifwan/Teniya, Onchocerciasis itera ubuhumyi igaragara muri(Nyamasheke na Rusizi) n’Inzoka zo munda.
Bamwe mu baturage twagiye dusanga aho batuye ubwo twabasuraga, bavuga ko ubu bamaze kuzimenya ndetse barimo kugerageza kuzirwanya ku buryo bafatanyije n’inzego z’ibanze bashaka kuzirandura, kandi ku bufatanye bw’inzego z’ubuzima nabo bizagerwaho.
Kabanyana Nooliet umunyamabanga mukuru w’urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), twizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho ndetse n’indwara z’ibibembe.

Agira ati: “Rwanda NGOs Forum, tugira uruhare twigisha abaturage tubakangurira kwirinda indwara zititaweho, harimo indwara z’inzoka zo munda, bilariziyoze ndetse n’ibibembe, tukabigisha uko bagomba kugira isuku n’isukura, kuko nazo zigira uruhare mu kwirinda izi ndwara ndetse tugakorana n’inzego z’ibanze kugira ngo nabo babyumve tujyanemo”.
Yakomeje avuga ko Rwanda NGOs Forum ikomeza gukora ubuvugizi aho bitagenda neza ku nzego zitandukanye, harimo na Minisiteri y’ubuzima, kugira ngo buri mufatanyabikorwa agire uruhare mu kuvanaho za mbogamizi, cyangwa bya bibazo bibangamiye umuturage, hanyuma abe yagira uruhare mu kurandura ya ndwara.
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Ruhango, avuga ko abaturage batuye akarere bamaze kumenya indwara zititaweho uko bikwiriye, ndetse bamaze gusobanukirwa nuko bazirinda.

Agira ati: “Zimwe mu ngamba twashyizeho, dufite uburyo duhura n’abaturage ku buryo buri wese aziko Ruhango yacu icyeye, ariko nawe akamenya ko agomba kugira isuku n’isukura, ariko ntabwo twavuga ko twagezeyo, ahubwo tumuhora hafi tumwigisha mbese izo ngamba tuzirimo neza”.
Yakomeje avuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bizera ko bazazihashya, kuko urugaga nyarwanda rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, no guteza imbere ubuzima ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGO Forum), dufatanya mu kurandura indwara ya Bilaliziyoze, kandi bigaragara ko abaturage bamaze kubyumva neza.
Dr Isabella Mukagatare, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), mu ndwara zititaweho uko bikwiye hari izo twamaze kurandura burundu nk’indwara y’umusinziro.

Agira ati: “Indwara y’inzoka zo munda zavuye kuri 66% ubu zigeze kuri 39%, bigaragara ko zigenda zigabanuka, ubu tukaba twarihaye intego ko mu mwaka wa 2030 tuzaba twamaze guhashya izo ndwara zititaweho uko bikwiriye”.
Yakomeje avuga kuba umunsi mpuzamahanga wizihirijwe mu Karere ka Ruhango, ni uko bigaragara ko hari aho bagejeje bahashya izi ndwara, cyane cyane iya Bilariziyoze, kandi bakomeje ingamba kuko barashaka kuyirandura burundu, bityo kazabere urugero utundi turere dushobora kuba dufite iyi ndwara.

Abaturage n’abanyeshuri bari babukereye kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’indwara zititaweho uko bikwiriye

Urubyiruko ntabwo rwasigaye inyma mu guhashya izi ndwara ndwara zititaweho uko bikwiriye
@Rebero.rw
