Urubyiruko n'abayobozi banyuranye mu gufataniriza hamwe kurwanya icyabangamira amahoro.
Urubyiruko rurenga 1500 rwo mu bigo 6 by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu murenge wa Nkanka,Akarere ka Rusizi rwibumbiye muri kalabu ziharanira amahoro ruravuga ko nyuma yo gusobanukirwa ibyiza by’amahoro n’ingaruka zo kuyabura,rwafashe intego yo gukumira ibiyabangamira ruhereye iwabo mu muryango.
Rwafatiye iyi ntego mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bonaventure rwa Nkanka muri aka karere, aho rwahuriye n’ubuyobozi bw’aka karere,uyu murenge,na padiri Iyakaremye Théogène washinze umuryango AJECL (Association pour les Jeunes de Saint Charles Lwanga),urera urubyiruko rwisunga Mutagatifu Karoli Rwanga,umusore wahowe Imana mu Bugande mu 1886 azira kwanga ikibi umwami Kabaka yashakaga kumushoramo.
Muri iri shuri rwahamurikiye ibihangano binyuranye bigaragaza ko rumaze kumva no gusobanukirwa neza umuco w’amahoro, rugaragaza kwiyemeza gukumira icyayabangamira cyose,ruhereye mu miryango yarwo,ku mashuri, mu gihugu no muri aka karere k’ibiyaga bigari kakunze kurangwamo imidugararo n’intambara z’urudaca, Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bibangamira amahoro n’ubu bigihari.
Padiri Iyakaremye Théogène washinze uyu muryango muri 2004 ubwo yari ashinzwe urubyiruko muri paruwasi gatolika ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali,yabwiye Rebero.rw ko yawushinze nyuma yo kubabazwa n’amateka mabi yaranze aka karere k’ibiyaga bigari ahereye mu myaka ya kera, agasoza ikinyejana cya 20,akanatangira icya 21,yiyemeza gukangurira imfura z’iki kinyejana kugwiza amahoro no kuyagaba aho abuze.

Padiri Iyakaremye Théogène washinze umuryango AJECL uharanira kugwiza amahoro no kuyagaba ashimira ibigo by’amashuri bimaze gushyiraho kalabu z’amahoro n’uburyo abana bazitabira bayasakaza
Ati’’ Tuvuga ko muri ibyo bihe byose by’umwijima,iyo urubyiruko rugira ubutwari nk’ubwa Mutagatifu Karoli Rwanga rutari kwemera gukoreshwa ibibi rwakoreshejwe n’abari bafite inyungu zabo bakoreka aka karere kose,n’ubu hamwe amahoro akaba akiri ingume.’’
Avuga ko yifuza umunsi umwe kuzabona aka karere kose k’ibiyaga bigari gahumeka amahoro asesuye, ko bitashoboka bidahereye mu babyiruka. Avuga ko intego ye ayigeze kure kuko ubu uyu muryango umaze kugera mu turere twose tw’umujyi wa Kigali, wongeyeho Bugesera mu burasirazuba, Gakenke na Rulindo mu majyaruguru,Nyaruguru na Nyamagabe mu majyepfo na Rusizi mu burengerazuba.
Ati’’ Turanagaba amashami mu bihugu duturanye kuko dukorana n’umuryango witwa’ Youth for Peace I Bukavu muri RDC na YELLI w’I Bujumbura mu Burundi, banateganya guhurira I Rusizi mu Rwanda mu biganiro nyunguranabitekerezo bizaba guhera ku wa 2 kugeza ku wa 6 Gashyantare,uyu mwaka,baganira ku mahoro arambye n’uburyo yagerwaho bihereye mu rubyiruko.’’

Urubyiruko rugize kalabu Gwiza amahoro mu mashuri abanza n’ayisumbuye rwo mu Murenge wa Nkanka,Akarere ka Rusizi rwiyemeje kuyaharanira ruhereye mu miryango yarwo
Avuga ko hifashishijwe intero bafite mu rubyiruko igira iti’ Tubyirukiye gukina no kubana ntitubyirukiye guhangana no kurwana’ rukima amatwi abarubuza amahoro, asanga intego bafite izagerwaho neza, aho yifuza ko kugera muri 2050 muri buri murenge wose w’iki gihugu ubu butumwa buzaba burimo haherewe kuri aya makalabu.
Ashimira ubuyobozi bw’uturere n’ubw’ibigo by’amashuri bakoreramo uburyo bwakira ubu butumwa bukamufasha kubusakaza hose,akizera ko buzatanga umusaruro bwitezweho wo gusakaza amahoro muri aka karere k’ibiyaga bigari, ibiyabangamira bikazasigara ari amateka.
Asaba urubyiruko,ababyeyi,abarezi mu mashuri n’abandi bose bakunda bakanaharanira amahoro kwakira neza ubu butumwa no gufasha mu kubusakaza hose, amahoro akaganza,ineza ikaganza inabi mu baturage b’aka karere k’ibiyaga bigari, umuntu akajya ava hamwe akajya ahandi atishisha.
Abanyeshuri n’abarezi babo bavuga ko bafashe intego yo guharanira amahoro no gukumira ibiyabangamira.

Hasabwe ko kugwiza amahoro no kuyagaba byaba intego ya buri wese
Gisubizo Valentine wiga mu ishuri ribanza rua Mutagatifu Pawulo intumwa rya Rugabano,ati’’ Mu bihangano byacu twerekanye ko dukunda amahoro, dushaka kuyakuriramo turwanya ibyashaka kuyatuvutsa. Turashimira cyane padiri wagize iki gitekerezo n’ubuyobozi bwacu bwiza burangajwe imbere na perezida Kagame wifuriza abanyarwanda bose amahoro akanagaragariza isi yose ko ayaharanira. Tuzahora tugwiza amahoro aho turi hose duhereye iwacu mu miryango.’’
Niyogushimwa Diane wiga mu yisumbuye mu ruwnge rw’amashuri rwa Mutagatifu Bonaventure rwerekaniwemo ibi bihangano, avuga ko kuyoboka kalabu Gwiza amahoro byamuhaye kurushaho kumva atuje mu mutima.
Ati’’ Tuganirizwa ku mahoro n’abayobozi bacu babihuguriwe, tukumva,nk’imfura z’ikinyejana cya 21 tuzahora tuyaharanira tugahindura amateka yaranze aka karere k’ibiyaga bigari, amahoro arambye agasimbura intambara z’urudaca zigahoramo.’’
Uwamariya Théodosie,umurezi mu ishuri ribanza rya Mutagatifu Kazimiri rya Rugaragara, avuga ko kwigisha abana amahoro bakiri bato ari imwe mu ngamba zizewe zo kuyageraho neza.

Uwamariya Théodosie,umurezi mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Kazimiri rya Rugaragara asanga kwigisha abana amahoro bakiri bato ari imwe mu ngamba zizewe zo kuyageraho mu buryo burambye
Ati’’ Dushingiye ku mateka yaranze igihugu cyacu n’ibyo duturanye, tubona ko nta kindi cyashoboka nta mahoro. Kuyabura byaratudindije cyane. Tugomba kwigisha abana amahoro, amakalabu ya Gwiza amahoro tukayaha ingufu zikomeye, bakayagaba bahereye mu miryango yabo, nta shiti intego izagerwaho.’’
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi, Munyurwa Innocent Patrick,na we yashimiye cyane padiri Iyakaremye Théogène wagize iki gitekerezo,ntacyihererane akagisakaza mu rubyiruko rw’igihugu cyose abinyujije mu muryango yashinze wa AJECL, akanambuka imipaka akanakorana n’abandi bo mu bihugu by’ibituranyi. Iyi ntambwe yari ikenewe cyane, cyane ko igera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu Paul Kagame wifuriza isi yose amahoro.

Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rusizi, Munyurwa Innocent Patrick ashimira padiri Iyakaremye Théogène washinze umuryango AJECL akanawugeza mu karere ka Rusizi.
Ati’’ Kubiba umuco w’amahoro uhereye mu rubyiruko ni ukureba kure cyane mu gutegura ejo hazaza h’akarere k’ibiyaga bigari gatuje. Ni igitekerezo Akarere ka Rusizi,nk’agaturiye imipaka y’ ibihugu bikunze kuvugwamo ibibazo by’amahoro gashyigikiye cyane. URwanda nk’igihugu giharanira amahoro n’iterambere ibikorwa nk’ibi tubiha agaciro gakomeye.Tuzabishyiramo ingufu zacu zose.’’
Ibigo by’amashuri 6 byose byaserukanye ibihangano ku kugwiza amahoro ni ibya Kiliziya gatolika. Padiri mukuru wa paruwasi ya Nkanka birimo, Bapfakurera Benjamin yagaragaje inyungu ziri mu kwigisha abana bato umuco w’amahoro, abasaba kuyagaba bahereye mu miryango yabo, bakazakura bayaharanira,bayategura aho gutegura intambara nk’uko byakunze kuvugwa n’abo mu bihe byashize.

Mu bihangano binyuranye urubyiruko rwagaragaje ko ntacyasimbura amahoro

Padiri mukuru wa paruwasi gatolika ya Nkanka Bapfakurera Benjamin asanga kwigisha abana umuco w’amahoro birimo inyungu nyinshi ntagereranywa

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais yishimira ko umurenge ayoboye ari wo wahereweho muri iyi ntara yose muri izi kalabu zo kugwiza amahoro mu mashuri

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais yishimira ko umurenge ayoboye ari wo wahereweho muri iyi ntara yose muri izi kalabu zo kugwiza amahoro mu mashuri
@Rebero.rw
