Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe, yavuze ko yakwishimira ko hakorwa iperereza ku birego bya ruswa muri iri shyirahamwe, avuga ko nta cyo bafite bahisha. Ni nyuma y’inama yagiranye n’abategetsi ba Senegal i Dakar ku wa Gatatu.

Leta ya Senegal yasabye ko hakorwa iperereza kuri ruswa nyuma y’uko CAF itegetse ko iki gihugu cyamburwa igikombe cya 2025 kigahabwa Maroc bari bahanganye ku mukino wa nyuma.
Patrice Motsepe yagiranye inama n’abakuru b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Senegal ndetse na Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, ku wa Gatatu, aho yasabye ko habaho ubumwe nyuma y’ingaruka zatewe n’ibyabaye kuri uwo mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Kane, arajya muri Morocco mu zindi nama nk’izo.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Nakwishimira iperereza iryo ari ryo ryose ku birego bya ruswa muri CAF, ryakorwa na guverinoma cyangwa ikindi kigo icyo ari cyo cyose.
“Tuzatanga ubufatanye bwuzuye. Ntidushobora guha abana bacu ishusho y’uko kugira ngo umuntu atsinde mu buzima agomba kuba umunyabinyoma cyangwa umunyamanyanga.
“Hagomba kubaho kutihanganira na gato ruswa, niyo mpano nziza dushobora guha umupira w’amaguru muri Afurika ni iyo.

Motsepe yanahakanye ibitekerezo byose by’uko Morocco yaba yarafashwe neza kurusha andi makipe mu buryo bwo kujurira.
Yagize ati: “Nta na rimwe igihugu na kimwe muri Afurika kizafashwa cyangwa kigahabwa amahirwe kurusha ikindi. Ibyo ntibizigera bibaho. Kandi dufite icyizere ko tuzava muri ibi bibazo turi abanyamuryango barushijeho kugira ubumwe hagati y’ibihugu 54 byo muri Afurika.”
@REBERO.RW
