Kwizihiza imyaka 30 ya IBUKA byahuriranye n’inama mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, uyu muhango ukaba witabiriwe na Madame Jeanette Kagame aho yagarutse ku rugendo rwa Ibuka mu Rwanda.
Kubaho ku muryango IBUKA bishingiye ku mateka asharira y’igihugu cyacu, ndetse bikaba byaraje nk’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ntibyari byoroshye kuva muri Jenoside ngo abantu bakomeze ubuzima uko bisanzwe, bagire icyizere cyo kubaho no gutera imbere no kureba ejo hazaza.
Ni byinshi byiza twishimira uyu munsi byadufashije muri uru rugendo,ariko icyemezo cyo kubabarira gutanga cyangwa kugira imbabazi ntabwo ari integer nke,ni imbaraga zikomeye z’umutima ni ubutwari bwo kwanga guhera kungoyi y’urwango ruhoraho arirwo rubyara inzika.
Reka nongere mbwire abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi nti “Impore”, mwarakoze cyane kwemera kubaho kugira ngo imiryango yanyu itazima, mwarakoze kwemera kugendana ibikomere tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye, bagakomeza u Rwanda rwunze ubumwe.

Rubyiruko bana bacu nta narimwe tuzicuza amahitamo twakoze yo kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese, namwe aya mahitamo azakomeze kuba ayanyu urugamba ni urwacu, amateka y’isi yerekana ko aho Jenoside yabaye ho se umuryango mpuzamahanga wateshutse ku nshingano zawo zo kurinda ko Jenoside ibaho.
Madame Jeanette Kagame avuga ko ukuri kugomba guturuka muri twebwe n’igihugu cyacu, kuko ibyo twagezeho byasabye ikiguzi cy’ubuzima bw’abana b’u Rwanda ku buryo twakongera tukabibura mu gihe gito.
Agira ati: “Niyo mpamvu ntibizongera kubaho (Never again) ntibikwiriye kuba imvugo gusa ahubwo bikwiriye kuba isezerano rihoraho, kuri twebwe ubwacu abacu twabuze, abadukomokaho n’igihugu cyacu muri rusange”.
Yakomeje avuga ko abasaba kwemera no kwiyemeza inshingano zo gukomeza gukunda, kubaka,no kwimana u Rwanda, abacu bagiye bababajwe ubu bahozwa no kubona aho tugeze twabonye abavunyi abarokotse jenoside bongeye kwiyubaka.
Muri iyi minsi 100 twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 32, abacu bakomeze baruhukire mu mahoro, kandi twibuke twiyubaka.
@Rebero.rw
