Musenyeri Kayinamura Samuel yasabye abakirisito bose gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Mu myanzuro 32 yafatiwe mu nama y’umwaka y’iminsi 3 y’itorero EMLR Conference ya Kibogora,mu karere ka Nyamasheke, harimo uwo kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside,Umwepisikopi w’iri torero akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi, Musenyeri Samuel Kayinamura yasabye abayoboke b’iri torero bose guhagurikira rimwe bakayirwanya cyane cyane ko bafite amahirwe ko nta mukirisito wabo uyivugwaho.
Ni inama isanzwe iterana buri mwaka muri za Conferences zose zigize iri torero,aho nk’uko uyu mwepisikopi yabitangarije Rebero.rw, ari inama ikomeye cyane muri ryo,iba irimo ibintu 3 by’ingenzi ari byo gusenga bashimira Imana ibyo yabagejejeho umwaka ushize banayiragiza ibiri imbere,raporo zitandukanye ziri mu nkingi 5 iri torero rigenderaho ari zo ivugabutumwa,uburezi,ubuzima,amajyambere rusange,imibereho myiza no kwita ku batishoboye.
Hari kandi kureba uburyo imihigo bahize yahiguwe,hagakorwa iteganyabikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka ukurikiraho,hakanaba ubusabane bashima Imana.

Abakirisito bavuga ko ubumwe bwabo ari zo mbaraga zabo
Yavuze ko iy’uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 40:31,ivuga ku gusubizwamo imbaraga nshya. Bayihisemo bashaka gusaba Imana kubakomezamo imbaraga kuko ibirushya, bishobora gukamuramo abantu imbaraga ari byinshi.Baniyemeje kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abo bayoboye kugira ngo koko Roho nzima iture mu mubiri muzima.
Kubyerekeranye no gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Musenyeri Kayimanura Samuel yagize ati’’ Icyo rwose tugishyizemo imbaraga nyinshi kandi cyavuzweho cyane muri iyi nama. Irimo irakwira hirya no hino turabyumva mu bitangazamakuru bitandukanye,ukumva abantu bavuze amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside,bishe uwayirokotse, undi ukumva ngo yatemewe itungo,yaranduriwe imyaka,n’ibindi nk’ibyo.’’
Yunzemo ati’’ Amahirwe mu itorero ryacu ntawe turayumvaho. Turasabwa gukumira,baba abakirisito,baba abapasiteri barimo n’abasengewe uyu munsi,babaye abapasiteri buzuye, baharanire kuba umwe bakumira icyabazanamo amacakubiri cyose.’’
Yavuze ko bibabaje cyane kubona n’abana bari munsi y’imyaka 30 ibagaragaraho, bivuze ko bayikura mu babyeyi babo cyangwa mu miryango yabo ari yo mpamvu bagomba kuba hafi imiryango ikarangwa n’ibitekerezo byiza byubaka ubumwe bw’abaturage bose.
Abakirisito na bamwe mu bapasiteri bashya basengewe,barahamya ko biteguye kurwanya uwo ari we wese washaka kubazanamo ingengebitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

5 basengewe kuba abapasiteri buzuye
Mushimiyimana Jeanne,ati’’ Nta mukirisito muzima wakwifuza gusubiza abanyarwanda aho bavuye. Ni yo mpamvu nk’uko Musenyeri yongeye kubitubwira mu rusengero, tugomba kwamagana uwo ari we wese wagarura ibitekerezo bitanya abantu. Abakirisito bakwiye kuba inshuti,bagasangira,bakaba umwe. Nta mukirisito ukwiye kuvugwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.
Byanagarutsweho na Past. Mushya Giramahoro Théodosie,wavuze ko mu byo agiye gushishikariza abakirisito baruwasi ya Cyavumu mu murenge wa Macuba yaragijwe harimo gukora cyane no gukomeza ubumwe.
Ati’’ Ni yo ntego yanjye.Barakoze kubizana mu myanzuro yafashwe na Musenyeri yakoze kubigarukaho. Tugomba gutahiriza umugozi umwe tukarangamira iterambere mu mwuka no mu mubiri. Nka pasiteri mushya rero ubumwe bw’abo nshinzwe mbutsimbarayeho, nta watuzanamo ibikorwa cyangwa amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside ngo bikunde,ntibishoboka.’’

Past. mushya Giramahoro Théodosie yavuze ko ubumwe bw’abo ayoboye ari bwo bwa mbere agomba guharanira
Byanashimangiwe na mugenzi we Past. Siborurema Jan Bosco ugiye kuyobora paruwasi ya Bitare muri Bushekeri,na we wagize ati’’ Ugifite ibitekerezo nk’ibyo aho yaba ari hose twamugira inama yo kubireka hakiri kare agafata umurongo w’itorero na Leta yacu,wo kuba umwe. Ni cyo nshyize imbere n’abakirisito ngiye kuyobora, guharanira ubumwe,ubunyangamugayo no gukora cyane ngo tubashe gutera imbere.’’
Iyi ni Confrence ya 8 ibayemo inama y’umwaka muri uyu mwaka,muri confenreces 10 za EMLR. Musenyeri Kayinamura avuga ko muri rusange yashimiye abakirisito na ba Surintendants bose b’izi conferences bamaze kugeramo uburyo banoza imikorere.
Cyane cyane aha I Kibogora iri torero ryatangiriye mu 1942, bari gukora ibikorwa by’indashyikirwa cyane haba mu mashuri, muri za paruwasi n’ibindi bigo byabo, aho bigaragara ko buri mwaka haterwa intambwe zindi zikomeye ziganisha mu iterambere ryuzuye ry’abakirisito,mu mwuka no mu mubiri.

Past. Siborurema Jean Bosco asanga kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano ya buri mukirisito
Mu gusoza iyi nama hahembwe ibigo by’amashuri byahize ibindi mu mitsindire birimo ishuri ribanza rya Nyarubura ryatunguranye cyane, ryavuye ku mwanya wa nyuma ryahoragaho mu myaka ya shize,rikaba riri mu ya mbere, aho mbere ritarenzaga 30% mu gutsindisha,ubu rigeze ku 100%.
Hanahembwe paruwasi ya Yove nk’iyahize izindi mu bikorwa by’iterambere kubera iby’indashyikirwa abakirisito bayo bigejejeho abantu batayikekeragaho .Abapasiteri batumwe mu maparuwasi anyuranye,hanashyirwa abapasiteri 3 mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo iyi conference yubatsemo, Cyimana Kanyogote Juvénal yashimiye iri torero uburyo ryahinduye imibereho y’abarituriye,abizeza ubufatanye mu kugera no ku bindi byinshi bateganya.
Ati’’ By’umwihariko,mu murenge wacu wa Kanjongo turashimira cyane itorero EMLR uburyo rifasha abaturage bacu mu mibereho myiza,ubukungu n’ibindi birimo n’abakennye cyane mwubakira, tukanashima imikoranire inoze dufitanye n’abapasiteri , izakomeza.

Paruwasi ya Yove yahawe igikombe cy’ubudashyikirwa
Hakaba n’icyizere ko zimwe mu nsengero zifunze,mu minsi mike zizafungura dukurikije uko twazisuye tukabona zujuje ibyasabwaga. Dutegereje gusa akarere ko kaza kubireba.’’
Conference ya Kibogora ni yo ya mbere ifite ingufu muri conferences zose zigize iri torero aho irimo ibikorwa remezo bikomeye birimo kaminuza ya Kibogora polytechnic,ibitaro bya Kibogora, paruwasi 23 zirimo abakirisito hafi 47.000,insengero 106,ibigo nderabuzima 3 n’ibindi.
Umuvugizi wayo wungirije,Rév.Ukizebaraza Léon Emmanuel akavuga ko bakataje mu iterambere muri byose,kuko udushya tugenda dukorwa n’abakirisito hirya no hino mu maparuwasi n’ibigo byabo dutanga icyizere.

Gitifu w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvenal yashimye imikoranire inoze hagati y’umurenge ayoboye na Conference ya Kibogora

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyarubura yashimiwe kuba yararikuye ku mwanya wa nyuma akarigeza mu ya mbere

Umuvugizi wungirije wa Conference ya Kibogora,Rév. Ukizebaraza Léon Emmanuel ashima abakirisito b’iyi conference uburyo bitabira ibikorwa by’iterambere

Bamwe mu bapasiteri ba EMLR conference ya Kibogora
@Rebero.rw

Imana ishimwe cyane kdi ihabwe icyubahiro.
Uyu murimo Imana yadushinze ikomeze, iduhe imbaraga nshya zo kurwanya “Icyaha no kugumana Ubwere bwayo”.
Ibisigaye izabikora neza!