Abanyeshuri ba Kibogora polytechnic n'abayobozi b'inzego zinyuranye bataha inzu nshya ya Nyirahabimana Antoinette
Nyuma y’amezi 6 bacumbikiwe n’umuturanyi, Nyirahabimana Antoinette w’imyaka 57, wo mu mudugudu wa Gataba,akagari ka Kibogora,umurenge wa Kajongo,akarere ka Nyamasheke,abana be 2 n’umwuzukuru we, bari mu byishimo byinshi byo kongera kugira inzu yabo bubakiwe n’abanyeshuri ba Kibogora polytechnic, Nyirahabimana akabashimira cyane ko bamusubije amahoro y’umutima bamubonera aho arambika umusaya.
Akimara kuyishyikirizwa,Nyirahabimana Antoinette uvuga ko amaze imyaka hafi 20 atawe n’umugabo n’ubu atazi iyo ari, yamusize mu kazu k’icyumba kimwe na salo n’ abana 4, icyumba yararagamo ni cyo yanacanagamo,abana bakarara muri ako gasalo.
Yabwiye Rebero.rw,ko yaje kongeraho akandi kumba k’amategura,aza kurekurana, imvura yagwa ikajya yuzura mu nzu, aba banyeshuri bamusanga muri ubwo buzima inzu yaramaze guhirima,baramucumbikishiriza,amezi 6 yari ashize.
Ati’’ Basanze inzu yanguyeho byarangiye, banshakira aho mba mbaye n’umuryango wanjye, bayubaka bushya bahereye hasi. Ifite ibyumba 3 byiza na salo, irimo sima hose n’amashanyarazi,ifite igikoni n’bwogero,mbese irashimishije, ndanezerewe cyane, bahorane umugisha w’Imana.’’

Iyi ni yo nzu abanyeshuri ba Kibogora polytechnic bubakiye Nyirahabimana Antoinette
Munyurangabo Uwamariya Fiona wari umaze umwaka ahagarariye bagenzi be biga muri iyi kaminuza,yavuze ko na we afite ibyishimo byinshi byo kubonera uyu mukecuru aho aba hashimishije,ko iyi nzu yuzuye ibatwaye hafi 3.500.000 arimo ayo bakusanyije 2.300.000 hongeweho n’imiganda y’abanyehsuri n’abaturanyi b’uyu mukecuru,ukaba ari umuhigo bishimira besheje.
Ati’’Twasanze ababaye biratubabaza cyane,dusize yishimiye natwe twishimye cyane. Nshimiye komite nayoboraga,abanyeshuri bose ba Kibogora polytechnic n’ubuyobozi bw’ishuri,ubufatanye bwatugejeje kuri kiriya gikorwa cy’indashyikirwa kuko kubona umuryango nk’uriya wari waguweho n’inzu,wihebye wongera kwishimira kubora aho utaha nta gishimishije nka byo.’’

Umuyobozi w’abanyeshuri ba Kibogora polytechnic ucyuye igihe, Munyurangabo Uwamariya Fiona avuga ko n’abanyeshuri bishimiye igikorwa bakoze cyo gutuza aheza uyu mukecuru
Avuga ko hari n’ibindi bakoze muri iyi manda y’umwaka amaze ayoboye bagenzi be, birimo bagenzi babo 3 bagize ibibazo byo kutishyura kaminuza kubera ingorane bagize zirimo gupfusha ababitagaho, babakorera ubuvugizi iraboneka, abanyeshuri 5 babaturaniye bahaye ibikoresho basubira kwiga bari bararitaye.
Hari kandi ingo 4 bubakiye uturima tw’igikoni,abaturage 70 batishoboye barihiye mituweli,n’indi, akavuga ko byose byaturutse mu bufatanye no gushyira hamwe,akizera ko komite imusimbuye izakora ibirenzeho.
Umuyobozi mukuru w’iyi kaminuza ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Rév.prof. Ndikumana Viateur na we yashimiye aba banyeshuri cyane agira ati’’ Iyi komite icyuye igihe yakoze imirimo dushima cyane kuko yashoboye gutuma kaminuza ya Kibogora polytechnic igaragara cyane mu baturage,cyane cyane gufasha abaduturiye gutera imbere.’’

Nyirahabimana Antoinette yishimira kugeza abayobozi banyuranye mu nzu ye nshya
Yakomeje ati’’ Uriya mubyeyi bamwubakiye ababaye cyane rwose inzu yamuguyeho,begeranya ubushobozi natwe turabafasha, bakora imiganda banifashisha abaturage, bakora kiriya gikorwa twishimiye cyane twese kubona abanyeshuri ubwabo bashobora gutekereza igitekerezo nka kiriya cyo kugira uruhare mu gukura mu buzima bubi umuturage,bakamushyira aheza, ntawe utabashima.’’
Mu izina ry’ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo, Umukozi ushinzwe uburezi Kwibuka Jean Damascène yavuze ko kuva iyi kaminuza yahagera amateka ya benshi mu bayituriye yarahindutse cyane,ko uretse kiriya gikorwa, hari ababeshejweho na yo, abanyeshuri bayo bakodesha inzu z’abo baturage,benshi bize ihageze bakaba batunze imiryango yabo,n’ibindi byinshi byivugira.
Ati’’ Muri uyu murenge idufasha byinshi cyane. Nk’uyu mwaka dutanze urugero,hari umudugudu witwa Nyenyeri kaminuza yubakiye ubwiherero burenga 30,hasanwa ivomero rivomwaho n’imidugudu 2 y’akagari ka Kibogora n’uwo wa Nyenyeri urimo. Bahaye inzitiramibu imiryango 380, baha abanyshuri 50 ibikoresho by’ishuri.’’
Anavuga ko bagiye guha umuturage inka y’agaciro ka 600.000, banahaye mituweli abaturage barenga 500, ibyo byose bigatuma abaturage barushaho kuyibonamo,n’utayifitemo uhiga cyangwa inzu ikodeshwa , ikamugirira akamaro mu bundi buryo.

Umuyobozi mukuru wa Kibogora polytechnic wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Rév. Ndikumana Viateur( uwa 2 uturutse iburyo) n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro iyo nzu
Ati’’ Nk’uriya muturage yari agiye kubera umurenge umutwaro dushakisha aho dukura ayo kumwubakira bitugora kuko inzu yari yamaze kumugwaho,ariko abanyeshuri ubwabo baramwubakiye. Ni umutwaro badutuye nka Leta mu ntambara dufite yo kubakira abatagira aho baba. Ni abo gushimirwa cyane kuko twe nk’umurenge tuzi agaciro gakomeye ka kiriya gikorwa bakoze n’ibindi kaminuza ikorera abaturage bacu.’’
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza,Rév. Uwimana Jonas avuga ko komite nshya yatowe muri iri shuri isimbura iyafashije muri kiriya gikorwa cyo kubakira utishoboye n’ibindi, yitezweho kugera ku by’indashyikirwa nk’ibyakozwe,ikanarenzaho, na we akaboneraho gushimira icyuye igihe ubwitange bukomeye yagaragaje.
@Rebero.rw
