Musenyeri Edouard Sinayobye, abanyeshuri ba GS Saint Bruno na bamwe mu ba padiri mu ifoto ya Yubile
Mu byishimo ntagereranywa,abize,abiga,abigisha n’abarerera muri GS Saint Bruno Gihundwe A ,ishuri riri mu murenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi bifatanije n’inshuti n’abaturanyi baryo, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi na Diyoseze gatolika ya Cyangugu kwizihiza yubile y’imyaka 100 rimaze rishinzwe, rinaboneraho gushimira ku mugaragaro Mukarukaka Benoite w’imyaka 62 urimazemo imyaka 43 ahigisha,rimugabira inka y’ishimwe.
Ni ibirori byabanjirijwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Musenyeri Sinayobye Edouard,umushumba wa Diyoseze gatolika ya Cyangugu, bikurikirwa n’akarasisi n’imbyino binogeye ijisho by’ababanyeshuri baryo, gushimira no guhemba umwarimu waryo Mukarukaka Benoite umaze hafi ½ cy’iyi yubile ahigisha, kuko akazi ke yakahatangiriye mu 1981 n’ubu akihakora, rinashimira abariyoboye bose bakiriho,n’ibindi.

Musenyeri Edouard Sinayobye n’abandi bayobozi batambuka mu karasisi k’abanyeshuri ba GS Saint Bruno
Mu ijambo rye,umuyobozi waryo,padiri Bikorimana Silas, yavuze ko ryakuze cyane kuko ritangira mu 1924, ryatangiranye abana 8 gusa n’umwarimu umwe, ari ishuri ribanza, riza kugeza ku bana 24, rikemura ikibazo cy’abataragiraga aho biga kuko uburezi bwari bugitangira,rikaba riri mu mashuri 5 ya mbere muri Rusizi na Nyamasheke yashinzwe mbere.
Ati’’ Ubu rifite ibyumba ry’amashuri byinshi birimo n’igorofa,abana 4060, ryegereye kaburimbo mu gihe muri ibyo bihe hari mu bihuru gusa,umuhanda ari nk’inzira, tukishimira ko ryagiye ritera imbere, tukanashimira cyane abariyoboye kugeza ubu,kimwe n’indashyikirwa Mukarukaka Benoite, waryigishisjemo kuva mu 1981 kugeza ubu,akarirereramo abana be, hakaba n’abo yahigishije bahigisha banaharerera ubu.’’
Avuga ko ritangira ryari ishuri ribanza, ryaje kubamo n’imyuga ( CERAI),muri 2009 riba iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9,nyuma riba iry’imyaka 12 ubu rifite amashami 2 ari yo iry’indimi n’iry’imibare,ubukungu n’ubumenyi bw’isi,akavuga ko ryafashije bigaragara mu bumenyi n’iterambere by’abatuye uyu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo,kuko abakuze hafi ya bose baho ari ho bize.

Padiri Bikorimana Silas, umuyobozi wa GS Saint Bruno avuga ku rugendo rw’imyaka 100 rw’ishuri ayoboye
Ati’’ Ni ishuri ry’ibigwi kuko ryizwemo n’abakomeye b’ingeri nyinshi unasanga mu bihugu byinshi by’isi, barimo abayobozi,abihaye Imana n’abikorera. Ni irya Kiliziya gatolika ifatanya na Leta ku bw’amasezerano, rifite intego yo kugera ku rwego rukomeye mu myigishirize,mu kurera umwana koko ufatika mu buryo bwa Roho n’ubw’umubiri.’’
Yashimiye ababyeyi uburyo bitanga ngo abana babo bahakure ibifatika, abarezi 83 rifite uburyo bitanga ngo batange koko uburere buboneye,ngo uwahize ahore akeye ku mutima no ku mubiri,avuga ariko ko rigifite ibibazo birikomereye birimo ubucucike bukabije kubera ibyumba bikiri bike, ikibazo cy’ibibuga abana bakiniraho,kuba ritazitiye,n’ibindi byinshi rikibura, asaba ababyeyi, ubuyobozi bw’akarere na Diyoseze kubitekerezaho hakagira igikorwa.
Aganira na Rebero.rw,Mukarukaka Benoite, yavuze ko yishimira umusaruro yahaye igihugu muri iyi myaka 43 amaze muri iri shuri,aho abana barenga 40.000 bamuciye imbere, bakaba bakorera igihugu n’isi hirya no hino n’abe 4 bahize bakaba basobanutse, anishimira ko umurimo we,kuri iyi sabukuru wahawe agaciro.

Mukarukaka Benoîte ashimirwa na Musenyeri Edouard Sinayobye n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie
Ati’’ Ndishimye bitavugwa kuko ishuri rigiye kunsazisha neza rimpa amata, bikanampa imbaraga zo gukomeza gukunda abana,ngasaba buri wese uri mu burezi gukunda umwuga we atitaye ku mvune zawo n’umushahara utaraba mwinshi cyane awubonamo, kuko jye natangiye hano mpembwa amafaranga 7.000 gusa ariko ntibyambujije kuharamba no kuhakora ibyo nagombaga kuhakora byose.’’
Musenyeri Edouard Sinayobye,yashimiye buri wese witanze ngo iyi Yubile igere bafite byinshi bishimira no kongera gutekereza ku nshingano nziza zo kurera bamurikiwe n’amatwara y’ivanjili bita ireme ry’uburezi gatolika rishingiye kuri Kirisitu n’ivanjili ye.
Yavuze ko babifashwamo no kubanza mbere na mbere kumenya neza abana barera,amateka yabo,aho banyuze n’ibyabababaje cyangwa byabashimishije ,bakabanza kubatega amatwi kugira ngo babatahe ku mitima,babahe koko icyo bakeneye kuri Roho no ku mubiri.

Musenyeri Edouard Sinayobye yijeje ibisubizo binoze ku bibazo byagaragajwe n’abanyeshuri
Ati’’ Ishuri gatolika rigomba kuba nk’itorero ry’indangagaciro z’ubumuntu,zirema umuntu wuzuye,tugatoza abana ikinyabupfura ,kubaha ,gukunda umurimo,ukuri,kumvira,isuku,gufatanya n’abandi,gukina,kubyina no kuririmba, tukarera mu bugwaneza n’igitsure cya kibyeyi,byombi tukabyegeranya ngo kimwe kidasumba ikindi, tukabibaha mu rugero rwuzuye.’’
Yanavuze ko intego ya Kiliziya gatolika mu guha abana ubumenyi ari ugutumbagira,ikaba indashyikirwa,gutoza abana gutsinda ubunebwe,no kuba indashyikirwa mu byiza byose, ashimira ababyeyi n’abarezi ku mashuri uruhare babigiramo, abizeza gukomeza kubaba hafi,cyane cyane ko ubu bafite abana 2 babaye aba mbere mu mitsindire ku rwego rw’igihugu,bikaba bishimishije cyane.

Abanyeshuri banashimiye umwe mu barimu babo bakesha gutsinda neza
Ati’’ Ikirango cy’ibanze cy’ishuri gatolika ni icyo gutoza abarerwa ubusabaniramana ,isomo ry’iyobokamana rikaba rigomba gukomeza guhabwa agaciro karyo mu ishuri rya kiliziya gatolika aho riri hose”.
Ku bibazo iri shuri ryagaragaje, birimo cyane cyane inyubako nke,ibibuga by’imikino bidahagije, kuba nta cymba cy’ikoranabuhanga nta Laboratwari, n’ibindi, Musenyeri Edouard Sinayobye,yijeje ko hagiye kugira igkorwa kigaragara,ku bufatanye n’abaharerera,ubuyobozi bw’aka karere n’abandi bose bashishikajwe n’uburezi .
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Dukuzumuremyi Anne-Marie yashimye ishema amashuri gatolika ahesha aka karere,haba mu mitsindire, imyitwarire,imikino n’imyidagaduro ,isuku n’ibindi,avuga ko akarere katazahwema kubaba hafi muri gahunda kihaye ya Tujyanemo.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne Marie yijeje ubufatanye bw’akarere mu gukomeza guteza imbere iri shuri
Ati’’Turshimira byimazeyo Diyoiseze gatolika ya Cyangugu ubufatanye mu iterambere ry’abatuye aka karere mudahwema kutugaragariza, bitari mu burezi gusa,ahubwo no mu buzima,gufasha abatishoboye,gukura abana mu mihanda ,n’ibindi byiza byinshi tutazahwema kubashimira. Mwarereye Imana n’igihugu kandi abo mwareze bafite uruhare ntagereranywa mu iterambere ry’igihugu cyacu. Muzahora mubishimirwa’’
Yashimye uburyo mu mitsindire y’ibizamini bya Leta, haba mu barangije ayisumbuye uyu mwaka,n’ab’icyiciro rusange, amashuri gatolika nka semanari nto ya Mutagatifu Aloys, Amizero Tss, GS Saint Paul Muko n’iri rya GS Saint Bruno yaje ku isonga agahesha ishema akarere kose, ashima abarezi n’ababyeyi uruhare rwabo, yizeza imikoranire inoze n’akarere n’uruhare rwako mu gukemura ibibazo byagaragajwe.

Abayobozi bishimira ibirori

Bamwe mu bayoboye iri shuri kugeza rigeze aha

Abiga muri GS Saint Bruno mu karasisi kabereye ijisho

Abahiga ubu bishimira ko bubakirwa n’inyubako z’amagorofa nubwo n’ubucucike bugihari

Itorero ry’abana bahiga ryakesheje ibirori

Bamwe mu babyeyi n’abayobozi bari bitabiriye ibi birori

Musenyeri Edouard Sinayobye ashimira Mukarukaka Benoîte umaze imyaka 43 yigisha muri GS Saint Bruno
@Rebero.rw
