Kuri uyu munsi ku mukino wa nyuma mu matsinda u Rwanda rwakinnye na Nigeria uyu mu kino ukaba wabereye mu Mujyi wa Uyo ku kibuga cya ’Godswill Akpabio International Stadium’.
Uyu mukino ukaba urangiye u Rwanda rutsinze Super Eagles ibitego 2-1, ariko kuko amahirwe rwari rwamaze kuyatera inyo ubwo rwatsindwaga na Libya hano mu rugo ntacyo byahinduye ku mukino rwatsinzemo Nigeria.
Umukino wahuzaga Libya na Benin umukino waberaga muri Libya warangiye binganya ubusa ku busa biha amahirwe ikipe y’igihugu ya Benin kuko inganya amanita n’u Rwanda, bagatandukanywa n’ibitego batsinze.
Nigeria yasoje ifite amanota 11, ikurikiwe na Bénin yagize amanota umunani, u Rwanda na rwo rugira amanota umunani mu gihe Libya yasoje ifite amanota atanu. Ibihugu bibiri bya mbere muri iri tsinda D ni byo bizitabira CAN 2025 muri Maroc.

Uyu mutoza w’Amavubi akaba yerekanye ko ashoboye aho n’ubundi agikomeje kwitwara neza kuko kugeza ubu akiri uwa mbere mu gushaka itike y’igikombe cy’isi aho imikino izongera gukomeza mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.
U Rwanda ruzongera guhura na Nigeria muri Werurwe 2025 aho ikipe zombi zizaba zihatanira itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
@Rebero.rw
