Aha ni nyuma yigiterane cya Mothers'union Kamembe
Mu gihe umuyobozi wa Mothers’union muri EAR/Diyoseze ya Cyangugu Kirebwa Evermelody n’umugabo we Musenyeri Karemera Francis umwepisikopi w’iyi Diyoseze barimo bacyura igihe kuko bazatanga ububasha tariki ya 1 Ukuboza,2024,twifuje kumenya no kugeza ku bakunzi n’abasomyi bacu iby’ingenzi byagezweho n’uyu muryango muri Diyoseze muri iyi myaka 5 basoza,umuyobozi wawo Kirebwa Evermelody abituvira imuzi.
Ni umuryango w’ivugabutumwa ry’ababyeyi winjirwamo n’abagore b’Abangilikani bashyingiwe n’abagabo babo byemewe n’amategeko muri Leta no muri iri torero, bashishikarira kubaka ingo za Gikirisito zishingiye ku ijambo ry’Imana ukanabishishikariza izindi ngo.

Umuyobozi wa Mothers’union ucyuye igihe yishimira ibyakozwe byose akanashimira abo bafatanyije kubigeraho
Washinzwe mu 1876 n’umwongerezakazi Maria Samna,agamije kwegeranya ababyeyi bagenzi be ngo bajye inama mu buryo bwo kubaka ingo z’amahoro n’imirerere ikwiye y’abana babo,byose bigamije iterambere ry’umuryango, binajyanye n’uburyo bamwe bu bagize umuryango mugari,bagombye gufasha ababyeyi kwita kubana, nka ba nyirasenge, ba nyinawabo n’abandi,bagiye bisanga batabafite,uburere bwabo bukahazaharira.
Kirebwa Evermelody ati’’ Muri iyo mimerere rero, ni bwo uwawushinze yatekereje ko ugeze mu itorero wajya mu cyimbo cy’abo b’ingenzi abo bana babuze,ukabafasha.’’
Wageze mu Rwanda mu 1965,utangira gukora neza mu 1966 muri Diyoseze ya Kigali, ugera mu ya Cyangugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi,ukibanda cyane ku bagiye kurushinga,ubigisha icyo urugo ari cyo,ibyiza n’ingorane zarwo kuko abenshi mu basore n’inkumi baba bitekerereza ibyiza gusa bitewe n’ibihe baba barimo, bakanabwirwa ariko ko n’ingorane zibamo, ngo nibahura na zo ntibazatungurwe, bazanamenye uko bazitwaramo.
Yarakomeje ati’’ Wubakiye ku nkingi 5,ari zo gusigasira ihame ryo gushyingiranwa kwera,kurera abana neza,ubumwe bw’abakirisito bibumbiye mu gusenga, iterambere ry’umuryango no kugoboka n’abahuye n’ibibazo bitandukanye. Niba hari ingo zibana mu makimbirane,dusabwa kuzisura no kuzisengera tutitaye aho abazigize basengera.’’
Yanavuze ko inzego zawo zihera ku ikanisa kugera kuri Diyoseze, aho umugore wa mwarimu w’ikanisa,uwa pasiteri muri paruwasi n’uwa Acidikoni mu bucudikoni aba ari umuyobozi wawo w’icyubahiro,ufatanya n’uwatowe kuwuyobora no kugira inama abagore bawurimo.

Kirebwa Evermelody n’umugabo we Musenyeri Karemera Francis basezera ku bakirisito b’ubucidikoni bwa Gashonga
Ku rwego rwa Diyoseze umugore wa Musenyeri ni we uwuyobora,ku rwego rw’igihugu ukayoborwa n’umugore w’umwepisikopi mukuru, hakaba komite zitorwa zifatanya n’abo bayobozi kuwuyobora.
Muri iyi myaka ya Vuba, barebeye ku mikorere y’iri torero mu bindi bihugu, hashyizweho n’umuryango w’abagabo baharanira ingo za gikirisito ushamikiye kuri uyu, witwa’ Fathers’union.’
Anavuga ko nubwo atari itegeko ngo umugore wese wa EAR awubemo , aba agomba kuwubamo,igihe afite ubuhamya bwiza n’icyo yageza ku bandi, umupfakazi utarapfushije umugabo awurimo amategeko akavuga ko yagombye kuwuzamo afite imyaka 60,kimwe n’umukobwa utarashatse, ariko ko hari zimwe muri paruwasi usanga nk’ abapfakazi zitarindira iyo myaka ngo zibinjize.

Mothers’union muri EAR Bweyeye
Buri mugore ugize uyu muryango yigishwa uburyo agomba kwita ku mugabo we, abana,isuku hose, n’ibindi birimo imishinga y’iterambere,aho ashishikarizwa kugira icyo akora cyinjiriza urugo,kugira ngo atabera umutwaro umugabo we,kuko amakimbirane menshi n’aho ahinjirira.
Ibyagezweho n’uyu muryango muri iyi myaka 5 muri Diyoseze ya Cyangugu.
Kirebwa Evermelody yakomeje abwira Rebero.rw,ko iyi myaka 5 yabaye ingirakamaro cyane haba mu ivugabutumwa rishingiye ku kubaka ingo z’amahoro no kwita ku bana, akanishimira ko yawusanzemo abagore 648 muri Diyoseze yose, akaba awusizemo 883, paruwasi zabaga zigishingwa,zitagira n’umwe zikagenda zibabona.

Ubwo bamwe mu bigishijwe ubudozi mu murenge wa Kamembe bahabwaga imashini zidoda
Yanavuze ko ikindi bishimira ari ababanaga badasezeranye bigishijwe bagasezerana, ababanaga mu makimbirane muri aba bakiyemeza kuyavamo bakubaka ingo zishimisha Imana, hanaba ibiterane by’abagore b’abapasitori bahugurwa ku kunoza inshingano zabo,impuguro ku bana ,urubyiruko n’abakuze, aho abasore n’inkumi barenga 500 bahuriye ku rwego rwa Diyoseze baganirizwa ku myitwarire iboneye igomba kubaranga,n’igiterane cy’abana 67 b’abapasiteri bahuguwe.
Ati’’Tunishimira cyane imirimo yakozwe ku Nkombo kuko wari umurenge uri inyuma cyane muri byinshi, aho twigishije abarenga 150 gusoma no kwandika, 80 bigishwa kuboha uduseke,tunabashakira isoko muri Amerika dufatanije n’umufatanyabikorwa wacu wabidufashagamo, hanigishwa ababibyi b’ibyiringiro imihingire inoze, ku bufatanye na Diyoseze, ku biryo byahinduyeyo byinshi bifatika.’’

Abagore bagize Mothers’union mu bucidikoni bwa Busozo
Ikindi kibazo cyavugutiwe umuti ni icy’imirire mibi,aho ababyeyi bigishijwe ko nta mubyeyi w’umukirisito ukwiye kuyirwaza, bigishwa gukora uturima tw’igikoni,cyane cyane ku Nkombo n’ibice bya Rasano mu murenge wa Bweyeye.
Abakobwa 264 bari barihebye nyuma yo kubyara imburagihe,imiryango yabo ikabatererana n’ababateye inda bakabigurutsa, Mothers’union yabashyize hamwe ,ibahuza n’imiryango yabo baraganira basabana imbabazi, ibigisha imyuga irimo ubudozi, 127 bahabwa imashini zidoda, bagarura icyizere cy’ubuzima, batangira kwiyitaho.
Ati’’ Nyuma yo kwigishwa kwigira ubu abakobwa 16 bamaze gushyingirwa,tubatahira ubukwe bugenda neza, abandi barinjiza amafaranga bakabasha gutunga abana babo, hari n’abo twashyize mu mashuri asanzwe, barimo uri muri kaminuza,6 barangije ayisumbuye na 3 bakiyarimo,n’undi wagaragaza ko ashaka gukomeza ayisumbuye yabishwamo.’’
Hari kandi abakobwa babyariye iwabo bigishijwe guteka, n’abatekerezwa kuzigishwa kuboha imisatsi, hakaba n’ibindi byakozwe nko gusura abarwayi mu bitaro batagira ababasura.

Nyuma y’igiterane cya Mothers’union ku Nkombo
Kirebwa Evermelody agasaba abagize uyu muryango kuzakomeza imbaraga abasiganye bakagera ku birenzeho, cyane cyane ko umusimbuye,Mukakamali Espérace asanzwe azwiho gukunda ibikorwa nk’ibi n’uyu muryango,bizoroha kwihuta.
Anasaba abafashijwe bose kudasubira inyuma, bagahera ku byo babonye bakagera ku birenzeho, ko bishoboka cyane ku wabonye intangiriro yaranahindutse.
Mukandayisenga Ancille, watewe inda imburagihe ,wari warihebye uyu muryango ukamugarurira icyizere cyo kubaho,akigishwa ubudozi,akanahabwa imashini idoda,aho akora n’ibiraka byo kudoda Diyoseze itanze akaba mu ba mbere babihabwa, avuga ko atazibagirwa Kirebwa Evermelody.

Uyu atanga ubuhamya bw’ubuzima bubi yakuwemo na Mothers’union
Ati’’ Ni umubyeyi mwiza wita ku bana, wadukuye ahaga, imiryango yacu isa n’iyadutereranye,uyu munsi nkaba nshobora winjiza amafaranga arenga 100.000mu kwezi mu budozi ngatunga umuryango wanjye,naranigishijwe ijambo ry’Imana ngahinduka. Imana izamwibukire kuri ibyo byose ikomeze kumuha umugisha mwinshi.’’
Umukozi mu biro bya Mothers’union muri iyi Diyoseze, Past. Nyiransabimana Berthe, na we yishimiye ibyagezweho bayobowe na Kirebwa,amwizeza ko, ku bufatanye na Mukakamali Espérance umusimbuye, bizarushaho kwiyongera.

Umukozi mu biro bya Mothers’union muri EAR Diyoseze ya Cyangugu, Past. Nyiransabimana Berthe ashimira Kirebwa Evermelody ubwitange bwe ngo ibyo bishimira uyu munsi bigerweho
Amushimira uburyo yitaye ku bagore,akabegera,akabaha umwanya akabumva,imbaraga yashyize cyane mu burere bw’abana no kwita ku bari bamaze kwiheza,akabagarurira icyanga cy’ubuzima, abari bagiye gusenya ingo akazigaruza ijambo ry’Imana, agashishikariza abagize uyu muryango gutekereza ku iterambere ry’ingo zabo,n’ibindi byinshi avuga ko bizatuma abahora mu mitima.
@Rebero.rw
