Urubyiruko rwugarijwe na Virusi itera sida kandi kuyirinda birashoboka Kwirinda gukoresha agakingirizo no kwifata niyo ntego
Ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabigarutse ubwo bari bamaze gutera ibiti ahahoze irimbi muri Karundo mu murenge wa Gisenyi Mbugangari.
Nyuma y’umuganda habaye ibiganiro bitandukanye aho abaturage bari bitabiriye uyu muganda baganirijwe mu kwirinda ibisindisha, ariko urubyiruko kuko nirwo Rwanda rw’ejo bagiriwe inama yo kwirinda virusi itera Sida kuko iracyahari.
Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga wo kwirinda Sida aho uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti: “Kurandura Sida ni inshingano yanjye”,aha urubyiruko kuko aribo bagaragaramo iyi Sida bakaba bagirwa inama yo kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, akaba yashimiye Minisiteri y’ubuzima yahisemo gukora umuganda wo gutera ibiti ahahoze irimbi ubu ryamaze gufungwa muri Mbugangari, ariko anagaruka ku rubyiruko ko kwifata bituma batandura virusi itera Sida.

Agira ati: “Urubyiruko rwugarijwe na Virusi itera sida, ariko baragirwa inama ko kwirinda biruta kwandura hanyuma uwo kwifata binaniye akoreshe agakingirizo, kuko kamurinda iyo virusi ndetse n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo na Mpox nayo itararangira mu gihugu cyacu”.
Abaturage ba Mbugangari mu murenge wa Gisenyi nabo bashimye inama bagiriwe, ariko banasaba ko udukiyosike dutanga udukingirizo twakwiyongera mu mujyi wa Gisenyi, kuko basanga abazicuruza barushaho kuduhenda bitewe n’amasaha uko agenda akura, kuko hari aho usanga kagura 1000 y’amanyarwanda.

Ibyifuzo byaba baturage byasubijwe kuko usibye akari gahari kamwe ubu bongerewe akandi, ariko banamenyeshwa ko ku bigo Nderabuzima hose wahasanga iyo serivise yo guhabwa udukingiriza, ariko tugahabwa abashakanye cyangwa se abafite imyaka y’ubukure.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yibukije abanya Rubavu ko umujyi wabo ari umujyi usurwa cyane n’abanyamahanga, maze asaba urubyiruko kwirinda, kwifata, no gukoresha agakingirizo, kuko aribwo buryo bwiza bwo kurwanya virusi itera sida.

Agira ati: “U Rwanda icyerekezo twihaye cyo kurwanya Sida twakigezeho mbere, ubu dufite ikindi cyerekezo cya 95% bamaze kwipimisha, 95% bazi uko bahagaze, 95% bafata neza imiti, yongera kubwira urubyiruko ko ubu sida igaragara cyane mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25, ariko anakangurira urwo rubyiruko kurushaho kwitabira ibigo by’urubyiruko ndetse n’ibigo nderabuzima kugira ngo bipimishe bamenye uko ubuzima bwabo bumeze abanduye batangire imiti hakiri kare”.
Kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo, habereye igitaramo cyateguwe n’Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga irwanya Sida mu Rwanda (UPHLS), hatangirwa ubutumwa kubitabiriye ibyo bitaramo, ndetse urubyiruko rwibutswa ko kwirinda aribyo bizatuma bagera ku nzozi zabo.
@Rebero.rw
