Abarwanyi b’inyeshyamba bo muri Syria bashenye imva y’uwahoze ari Perezida wa Syria wapfuye Hafez al-Assad, se wa Perezida wahiritswe Bashar, iri mu mujyi uwo muryango uvukamo.

Videwo zagaragaje abagabo bitwaje intwaro bavugira hejuru ubwo bagendaga iruhande rw’iyo mva yatwitswe mu mujyi wa Qardaha uri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, mu karere ka Latakia gakora ku nyanja ya Mediterane.
Inyeshyamba ziyobowe n’umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) ugendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu zakwiriye muri Syria mu gitero gitunguranye cyahiritse ingoma y’umuryango wa Assad yari imaze imyaka 54. Bashar al-Assad yahungiye mu Burusiya, aho we n’umuryango we bahawe ubuhungiro.

Amashusho y’ibibumbano hamwe n’ibyapa by’uwari Perezida Hafez n’umuhungu we Bashar byamanuwe mu bice bitandukanye by’igihugu, Abanya-Syria basabwa n’ibyishimo ko ubutegetsi bwabo bwarangiye.
@REBERO.RW
