Bugarama - Rusizi ugiye gusanwa uratangirana n'ingengo y'imari igihembwe cya kabiri
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, yavuze ko adasobanukirwa uburyo imirimo yo gusana umuhanda wa Rusizi-Bugarama yatwaye miliyoni 392 z’amafaranga y’u Rwanda, ashimangira ko hakenewe ibisobanuro birambuye ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta 76 byagaragayemo amakosa n’ibibazo mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta, hashingiwe kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Kamuhire yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye byagaragaye muri raporo ari amafaranga menshi yakoreshejwe mu gusana uwo muhanda, nyamara hakaba hibazwa niba ibikorwa byakozwe bihura n’agaciro k’ayo mafaranga.
Yagize ati: “Ntiyumva ukuntu gusana umuhanda wa Rusizi-Bugarama byatwara miliyoni 392 z’amafaranga y’u Rwanda yose.”

Yakomeje avuga ko yarengeje igihe ariko ikeneye gusanwa yavuze umuhanda wa Nyakinama-Cyanika; umuhanda wa Rusizi-Bugarama-Ruhwa; Umuhanda wa Muhanga-Ngororero-Mukamira; Umuhanda wa Kigali-Muhanga-Akanyaru.
Bimwe mu bituma bitwara amafaranga menshi hari ukudatangirira igihe, twanatangira tugatinda kuyirangiza, gutanga amafaranga menshi mu gusana gusa, ariko hashakishijwe uburyo bwo kubaka iyo mihanda byatanga igisubizo cyiza kandi kirambye
Yasobanuye ko inshingano z’ubugenzuzi atari ukugaragaza gusa amakosa, ahubwo ari no gutuma habaho kubazwa inshingano no kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda yasobanuye impamvu yabyo nuko byakagombye gukorwa.
Yagize ati: “Kuva Bugarama ugera Kamembe ni umuhanda ushaje cyane, ni umuhanda warengeje igihe cyawo utabasha gusana gusa. Igice cya mbere ni Bugarama-Nzahaha ni ibirometero 11 niyo mpamvu byagaragaye ko ari ugukora wose nta gusana kurimo, ubwo abadepite bahasuraga basanze imirimo igenda neza kuko byari bigeze kuri 70%”.

Yakomeje avuga ko igice cya kabiri ari ukuva Nzahaha-Kamembe ibirometero 27, ubu twamaze kubona uzadutera inkunga nkuko twabishyize muri Raporo kuko twasanze hari ibibazo byinshi cyane,uyu muhanda rwose kubera urujya n’uruza rwa Cimerwa ndetse niriya mipaka ibiri ihari bituma hanyura amakamyo menshi cyane, bitarenze mu kwa mbere umwaka utaha tuzaba dufite uwahawe isoko uzaba urimo kubikora.
Ibikorwa byo kubariza mu ruhame bikorwa na Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) bigamije gusaba ibisobanuro abayobozi b’inzego n’ibigo byagaragayemo amakosa muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, kugira ngo hamenyekane icyateye ayo makosa n’ingamba zafashwe zo kuyakosora.
Muri iyi gahunda, PAC izabaza abayobozi b’inzego n’ibigo 76 ku bibazo bitandukanye birimo imicungire mibi y’imari n’umutungo, imishinga yatinze cyangwa idakozwe uko bikwiye, amasoko ya Leta yagaragayemo ibibazo ndetse n’ibikorwa byatwaye amafaranga menshi bidafite ibisobanuro bihagije.
Abadepite bagize PAC bagaragaza ko kubazwa mu ruhame ari bumwe mu buryo bwo gukomeza guteza imbere umuco wo kubazwa inshingano no kurinda umutungo wa Leta, banasaba abayobozi gutanga ibisobanuro bifatika ku bibazo byagaragajwe muri raporo.
Ibikorwa byo kubariza mu ruhame biteganyijwe gukomeza mu minsi iri imbere, aho abayobozi b’inzego zitandukanye bazagenda bitaba PAC bagasobanura uko umutungo wa Leta wakoreshejwe n’icyateye ibibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
@Rebero.rw
