Bashimishijwe no guhabwa inka zihaka bahiga kuzibyaza impinduka mu iterambere
Abaturage 15 barimo abo mu Murenge wa Twumba Akarere ka Karongi n’uwa Mahembe muri
Nyamasheke, borojwe inka abandi 57 borozwa ingurube n’umushinga RW 0191 EMLR
Nyarubuye,ukorera mu Murenge wa Twumba,uterwa inkunga na Compassion international,bavuga
ko aya ari amahirwe bagiye kubyaza impinduka zifatika mu iterambere.
Umushumba w’iyi paruwasi ya Nyarubuye, Kwizera Juvénal, yavuze ko nubwo ari ubwa mbere inka
zitanzwe, ababyeyi 236 bafite abana 242 muri uyu mushinga, nyuma yo kubumbirwa mu matsinda,
bagiye bahabwa matungo magufi yabafashije kuva mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe babagamo,
avuga ko,ahahereye yizera ko n’aya matungo yatanzwe azaba isoko y’iterambere y’abayahawe n’abo
bazaziturira.

Umushumba wa EMLR Nyarubuye,Rév.past. Kwizera Juvenal avuga ko intambwe bateye mu iterambere mu bufasha bagiye bahabwa inyungu yazo yanageze mu Itorero
Ati’’ Twatanze amatungo bamwe bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ibyo byiciro bikiriho,bari mu
bukene cyane,bagenda biteza imbere mu matsinda yabo,byanatumye iyi paruwasi igira ibikorwa
bifatika. Nkurikije imikorere inoze n’inyota y’iterambere aba babyeyi bafite,turi kumwe tuzagera kuri
byinshi bihindura ubuzima bwabo.’’
Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu karere ka Karongi,
Muhire Jean Paul, yavuze ko izi nka zingana gutya bahawe ari nk’ishimwe ry’ibyo bakoze mbere
bikagaragara ko bafite koko inyota y’iterambere,banariharanira bigaragara.

Umuhuzabikorwa w’imishinga iterwa inkunga na Compassion international mu Karere ka Karongi, Muhire Jean Paul, yababwiye ko bahawe inka nk’ igihembo cy’umusaruro babyaje ibindi bahawe mbere na zo basabwa kuzorora neza.
Ati’’ Turashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu dufite butuma ibi byose bigerwaho, tukanashimira
ubuyobozi bw’iri torero kuko iyi paruwasi ikora neza cyane muri iyi mishinga. Izi nka ni igihembo
cy’ibyo musanzwe mukora neza mu buhinzi n’ubworozi.’’
Yasabye n’abahawe ingurube kuzibyaza umusaruro baziherewe, asaba ko aya matungo yose
atangwa bicishijwe mu matsinda aba baturage barimo ngo arusheho gufatwa neza,zitange
umusaruro uzanagera kuri bagenzi babo.
Surintendant wa EMLR,Conference ya Nyabinaga iyi paruwasi ibarizwamo, Rév.past,Mushimiyimana
Casimir na we yashimye imiyoborere myiza igihugu gifite irangajwe imbere na perezida Kagame,
wifuriza buri munyarwanda gutunga no gutunganirwa, yo ituma ibikorwa nk’ibi bikunda, umuturage
agahabwa inka imukura mu bukene.
Yashimye imikorere inoze itorero EMLR rifitanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta igeza kuri iri
terambere, ashimira umwepisikopi waryo akanaba umuyobozi w’inama y’ikirenga y’itorero
Méthodiste Libre ku isi, Samuel Kayinamura, na we ukora byose ngo abanyetorero batera imbere
bifatika mu mwuka no mu mubiri, asaba abahawe aya matungo kuyabyaza impinduka zifatika mu
iterambere.

Surintendant wa EMLR, Conference ya Nyabinaga, Rév. Mushimiyimana Casimir yashimiye Perezida Kagame imiyoborere ye myiza yifuriza buri munyarwanda gutunga no gutunganirwa
Ati’’ Guhabwa inka ihaka ni amahirwe y’iterambere atagirwa na benshi. Inka itanga amata,ifumbire
ituma uyifite yongera umusaruro w’ubuhinzi, ikanagufasha kwikenura igihe ibyaye inakamwa neza.
Niba umuryango uyihawe wari ufite abana mu mirire mibi ukayivamo,ukanayivanamo abandi
bayirimo bitewe n’ayo mata.’’
Yongeyeho ati’’ Muharanire kuva mu bukene kuko ubukene ni umuzi usharira cyane,kandi umukene
ahora yisuzugura na we ubwe akanabura ijambo mu bandi. Muzifate neza mubwivanemo. Ntizizicwe
n’inzara,ntizizanabure imiti zarwaye. Turifuza ko zibavana aho muri zikabageza ahandi hadasanzwe,
mukagira amatungo menshi bitewe n’iryo buri wese yahawe n’abana banyu bakabaho
neza,amakimbirane mu miryango aturuka ku bukene ntagere iwanyu.’’
Abahawe aya matungo bahize kuyafata neza akazagera kuri benshi, nk’uko bivugwa na Nsabimana
François wo mu Mudugudu wa Gatare,Akagari ka Gitabura,Umurenge wa Twumba,Akarere ka
Karonngi.
Ati’’ Amatungo twahawe mbere yatugiriye akamaro kanini cyane,bamwe tuvuguruzra inzu zacu ubu
turarara heza, abandi bagura imirima,abandi bikenura mu bindi bitewe n’icyo buri wse yari akaneye.
‘’
Yongeraho ati’’N’aya duhawe turizeza abayaduhaye ko umwaka utaha nibaza bazasanga twarateye
intambwe igana imbere. Abatezaga neza kubera ifumbire nke beza bakanasagurira amasoko, hari
n’ibindi by’iterambere twagezeho kuko ibitekerezo twungurana mu matsinda n’uburyo dushyira
hamwe biduha icyizere cy’iterambere rirambye.’’
Umuyobozi w’uyu mushinga,Past. Nzayikorera Daniel, avuga ko watangiraye abana 249 muri
2019,ubu ufite 242,bagomba gukurwa ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu. Kugira ngo bishoboke
bikaba ngombwa kubuvananwamo n’imiryango yabo.

N’abahawe ingurube basabwe kuzorora neza bakazazibyaza inka
Avuga ko aba bana bigishwa ijambo ry’Imana n’indangagaciro zigomba kubaranga aho bari hose,
bagashishikarizwa kwiga neza no kwirinda ingeso mbi,kugira ngo babere umugisha imiryango yabo.
Ati’’ Kugira ngo tube twizeye neza ko umuryango wose w’umwana uri kuva kuri iyo ngoyi y’ubukene,
ababyeyi babo twababumbiye mu matsinda 10 akora ibikorwa by’iterambere. Bigurira imirima
bakayihinga. Bamwe bahinga icyayi,abandi ibirayi,umuceri n’indi myaka. Iyo basaruye bagurisha
babanje gukuraho ibibatunga, bikabafasha. ‘’
Arakomeza ati’’ Amatsinda yose dufite yamaze kugira imirima yayo bwite. Imitungo itimukanwa yayo
ifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda arenga miliyoni 36 mu myaka 7 gusa.Batarishyira hamwe bari
abakene cyane. Nta n’umwe washoboraga kuba yaha undi n’inote ya 500,ariko ubu gukurana mu
bibazo birashoboka.’’

Umuyobozi w’umushinga RW0191 past.Nzayikorera Daniel avuga ko benshi bamaze guhindurirwa ubuzima no kubyaza umusaruro ufatika ubufasha bahabwa.
Anavuga ko abahawe ingurube umwaka ushize bazifashe neza zikunguka,kuko bazibahaye ari
150, ubu zimaze kubwagura ibibwana 364. Abarenga 30 babaga mu nzu mbi bamaze kuzivugurura.
Abahawe ihene, abigishijwe imyuga,abahawe igishoro bakora ubucuruzi buciriritse bose
bakurikiraniwe hafi babifata neza.
Nyirakaruhura Naome w’imyaka 46 ni umwe mu bagezweho n’izi mpinduka. Avuga ko umugabo
yamutanye abana 2 muri 2014, atunzwe no kwasa inkwi akazigurisha agakuramo make abatungisha,
uyu munsi,ku bufasha yahawe n’uyu mushinga arasobanutse.

Nyirakaruhura Naome wari warazahajwe no kwirirwa yasa inkwi agurisha abaturage ngo abeho, avuga ko inkunga yahawe n’uyu mushinga zamuruhuye uwo muruho.
Ati’’ Nari mu buzima utakwifuriza uwawe kuko umugabo yari yanansize mu nzu iva,ngiye kuzicwa
n’imvune zo kwirirwa nasa ibishyitsi ngurisha ngo ndamuke. Aho uyu mushinga ufatiye umwana wanjye,bampaye amafaranga 150.000 nkora ubucuruzi buciriritse, umuterankunga aza kumpa
amafaraga 2.800.000,ngura imirima 2 y’amafaranga 660.000, andi nyasanisha inzu yanjye.’’
Yungamo ati’’ Mba mu nzu nziza, ndacuruza, ndahinga ngafumbira kuko amatungo nyafite,abana
banjye ntacyo baganya,mituweli nyitangira ku gihe, mbese ubuzima bwanjye n’abana banjye
bwarahindutse kandi nkomeje kwiteza imbere, nkabishimira cyane uyu mushinga.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel yabasabye kujyanisha iterambere n’isuku bagahora bakeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba,Uwimana Phanuel, yashimye abafite
ubuhamya bw’impinduka mu buzima bazaniwe n’uyu mushinga, asaba abahawe aya matungo
kuyabyaza andi mesnhi azanarozwa abandi, bakarangwa n’isuku muri byose, uzagera iwabo mu
minsi iri imbere akazahabona koko impinduka.
@Rebero.rw
