Nyuma y’ifatwa n’ifungwa rya Shema Fabrice, wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), hakomeje kugarukwaho ibibazo by’imiyoborere n’imikoreshereze y’amafaranga byabaye muri iri shyirahamwe, mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko iperereza rigikomeje.
Shema Fabrice, wahoze ayobora AS Kigali, yatorewe kuyobora FERWAFA nyuma yo kwiyamamaza ari kumwe na Komite yari igizwe n’abantu yari yihitiyemo. Kuba yari amaze igihe ayobora AS Kigali, ikipe yari imaze imyaka itagira ubukeba mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, byatumye kandidatire ye yakirwa n’abatari bake, ndetse abo bari kumwe muri Komite nabo babona amajwi bitabagoye.
Gusa, amakuru avuga ko nyuma y’igihe gito batangiye kutumvikana, cyane cyane ku byemezo byafashwe na Perezida bitabanje kuganirwaho n’abandi bagize Komite Nyobozi (ExCom).
Mu byo bamwe mu bari hafi y’imikorere ya FERWAFA bavuga, harimo ibirebana n’imyanya ibiri muri Komisiyo za FIFA yari yagenewe u Rwanda. Bivugwa ko iyo myanya yatanzwe na Perezida Shema atabanje kubiganiraho n’abagize ExCom. Umwe muri iyo myanya ngo yawihaye, undi awuha umugore bari basanzwe baziranye kuva mu gihe bari muri AS Kigali.
Ibyo ngo byababaje bamwe mu bagize Komite Nyobozi, kuko bumvaga ko ibyemezo nk’ibyo byagakwiye gufatwa mu buryo bwubahiriza imikorere y’inzego za FERWAFA.
FIFA Series n’ikibazo cy’isoko rya Action One
Ku wa 25 kugeza ku wa 30 Werurwe 2026, u Rwanda rwakiriye amatsinda abiri y’amakipe yitabiriye FIFA Series.
Muri iki gikorwa, havugwa isoko ryahawe sosiyete yitwa Action One ikora ibikorwa byo kwamamaza no gutegura ibirori (Marketing & Event Management).
Amakuru avuga ko umwe mu bagore bakorana na Action One yari asanzwe aziranye na Shema Fabrice kuva muri AS Kigali, nubwo atari umwe mu bagize Komite y’iyi kipe.

Bivugwa ko Action One yahawe akazi ko gutegura ibikorwa bimwe bya FIFA Series, ariko ko ibyo byakozwe nta makuru ahagije yari yagejejwe ku bagize ExCom, ndetse nta buryo bw’isoko ryari ryatanzwe muri FERWAFA bwari bwagaragajwe.
Nyuma y’uko Action One irangije ibyo yari yakoze ikajya kwishyuza FERWAFA, bivugwa ko Umuyobozi ushinzwe Imari (DAF) yabuze aho ahera yishyura, kuko nta nyandiko z’isoko cyangwa umwanzuro wa ExCom yari afiteho.
Ibi byatumye bamwe bibaza niba ishingwa rya Action One ritarashingiye ku kuba hari ibikorwa byari biteganyijwe muri FERWAFA byagombaga gutegurwa, ndetse hakazabaho n’ibindi bikorwa nk’ibi mu gihe kiri imbere.
Urwambariro rw’ikibuga cya FERWAFA n’amafaranga arenga miliyoni 300
Ikindi kibazo kivugwa ni icy’ubwubatsi bw’urwambariro ku kibuga cya FERWAFA.
FIFA yari yarahaye FERWAFA inkunga yo kubaka ibibuga birimo icya FERWAFA, icya Rutsiro, Rusizi na Gicumbi. Amakuru avuga ko muri gahunda y’iyo nkunga nta bwubatsi bw’urwambariro ku kibuga cya FERWAFA bwari burimo.
Gusa, mbere gato ya FIFA Series, bivugwa ko Shema Fabrice yasabye umuntu kubaka urwambariro kuri icyo kibuga.
Uyu muntu ngo nyuma yaje kwishyuza amafaranga arenga miliyoni 300 Frw, ariko ikibazo kikaba cyaravutse kuko nta soko ryari ryatanzwe kandi nta mwanzuro wa ExCom wari wabanje gufatwa wo gutanga uwo murimo.
Umuyobozi w’umutungo yaje kuva muri FERWAFA
Muri ibyo bibazo, bivugwa ko Umuyobozi wari ushinzwe umutungo muri FERWAFA yaje kwirukanwa nyuma yo kutumvikana na Perezida Shema Fabrice ku bijyanye no kwishyura bamwe mu bantu cyangwa ibigo byari byahawe akazi.
Icyakora, amakuru avuga ko icyemezo cyo kumwirukana cyanyuze muri ExCom.

Madamu Kagwire Peggy yirukanwe ku mwanya yarimo muri FERWAFA
Nyuma yo kuva muri FERWAFA, uyu mugore ngo yatangiye gushaka uburyo ibibazo yari afite n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe byakemuka, ndetse bivugwa ko amakuru ajyanye n’imikorere y’ubuyobozi yatangiye kujya ahagaragara.
Ibi byaje kongera ibibazo mu bagize ExCom, aho bamwe batangiye gushinja ubuyobozi bwa Shema Fabrice imiyoborere mibi, itonesha ndetse n’ibyaha bishobora kuba bifitanye isano na ruswa.
RIB ivuga ko iperereza rigikomeje
Shema Fabrice ubu afungiye kuri dosiye irimo gukorwaho iperereza ku cyaha gishingiye kuri sheki itazigamiwe.
Umuvugizi wa RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje, ndetse ko hakomeje gukusanywa amakuru ku bindi bikorwa bishobora kuba bifitanye isano n’iyi dosiye.
Ibyo bivuze ko ibivugwa ku mikorere ya FERWAFA mu gihe Shema Fabrice yari ayiyoboye bikiri mu rwego rw’ibirego n’amakuru RIB ishobora gukoreraho iperereza. Kugeza igihe iperereza n’ubutabera bitaragaragaza ukuri kwabyo, nta muntu ukwiye gufatwa nk’ufite icyaha.
Iki kibazo kandi gishobora gusobanura impamvu bamwe mu bari muri ExCom batangiye kugaragaza impungenge ku mikorere y’ubuyobozi, cyane cyane ku micungire y’amafaranga, gutanga amasoko no gufata ibyemezo bitabanje kunyuzwa mu nzego zibishinzwe.
@Rebero.rw
