Abantu banywa inzoga kenshi barasabwa kwitondera ibimenyetso bishobora kugaragaza ko batangiye kuzishingiraho ku buryo bigorana kuzireka cyangwa kugabanya uko bazinywa.
Abashinzwe ubuzima bibutsa ko uburwayi bukomoka ku gukoresha inzoga zikabije bushobora kuvurwa kandi umuntu akakira, cyane cyane iyo yitabye ubufasha bw’abaganga hakiri kare.
Kimwe mu bimenyetso umuntu yakwitondera ni ukumva adatuje cyangwa afite ibindi bimenyetso iyo atanyoye inzoga, ku buryo yumva akeneye kunywa kugira ngo agarure umutuzo.
Ikindi kimenyetso ni kumenyera inzoga nyinshi cyangwa zikomeye, ku buryo izo umuntu yari asanzwe anywa zitakimufata nk’uko byahoze. Ibi bishobora kugaragaza ko umubiri watangiye kuzimenyera.

Hari kandi abantu bafata umwanzuro wo kureka cyangwa kugabanya inzoga, ariko bakabura ubushobozi bwo kuwukurikiza. Iyo ibi bikomeje kubaho, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko inzoga zatangiye kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’umuntu.
Abantu kandi basabwa kwitondera impinduka mu mibereho yabo, zirimo gutakaza ubushake bwo gukora cyangwa kwiga, kwibagirwa kenshi, ndetse no kugira agahinda gakabije.
Ibi bimenyetso ntibikwiye gufatwa nk’ikimenyetso cyo kwishinja cyangwa kwigaya, ahubwo bikwiye kuba impamvu yo gushaka ubufasha bw’inzobere mu buzima.
Umuntu ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso arasabwa kujya ku ivuriro rimwegereye, aho ashobora guhabwa ubufasha bukwiye no kugirwa inama ku buryo bwo kugabanya cyangwa kureka inzoga mu buryo butekanye.
Kuvurwa hakiri kare bishobora gufasha umuntu kugarura ubuzima busanzwe no kwirinda ingaruka zikomeye zishobora guterwa no gukoresha inzoga mu buryo bukabije.
Niba wibonamo kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, ntutegereze ko ikibazo gikomera. Gana ivuriro rikwegereye, usabe ubufasha.
@Rebero.rw
