Mu Ntara y’Iburasirazuba hateraniye inama y’abafatanyabikorwa mu mushinga wa TREPA, igamije kurebera hamwe aho ibikorwa byo gutera ibiti, gusazura amashyamba no kubungabunga ibidukikije bigeze.
Muri iyi nama, hanamuritswe imishinga itandukanye iterwa inkunga na TREPA, aho abaturage bagaragarijwe ibikorwa bimaze gukorwa ndetse n’uruhare rwabyo mu kuzamura imibereho yabo no kurengera ibidukikije.

Abategura uyu mushinga bavuga ko kugeza ubu imiryango igera ku 33,000 imaze kungukira mu bikorwa bya TREPA, binyuze mu mishinga itandukanye ishyirwa mu bikorwa mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba.
Ibikorwa by’umushinga birimo gutera ibiti no gusazura amashyamba, bikaba bigamije kongera ubuso bw’amashyamba, kurwanya isuri no kwangirika kw’ubutaka, ndetse no gufasha abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutungo kamere.
Abafatanyabikorwa bitabiriye iyi nama bagaragaje ko ubufatanye ari ingenzi mu kugera ku ntego zo kubungabunga ibidukikije, ariko nanone ibikorwa bigakorwa harebwa inyungu z’abaturage.

Umushinga TREPA ukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo gusazura amashyamba no guteza imbere imishinga ifasha abaturage kubona imibereho, hagamijwe guhuza kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.
Inama y’abafatanyabikorwa ikaba ari umwanya wo gusuzuma ibyagezweho, kugaragaza imbogamizi no gushyiraho ingamba zo kurushaho kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya TREPA mu Ntara y’Iburasirazuba.
@Rebero.rw
