Umuyobozi Mukuru wa RISA, Sebera Antoine, yavuze ko ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga byashyizweho mu Rwanda byagize uruhare rukomeye mu kongera ubwikorezi bwa internet, ubu imaze kugera ku kigero cya 75% mu gihugu.
Sebera Antoine yabigarutseho mu Nama y’Ihuriro Nyafurika ry’inzego zigira uruhare mu mikorere ya Murandasi, ihuriza hamwe abahagarariye ibigo by’ikoranabuhanga, abatanga serivisi za internet n’abandi bafatanyabikorwa muri uru rwego.
Yavuze ko ishoramari ryakozwe mu bikorwaremezo bisakaza internet ari imwe mu mpamvu zatumye serivisi za internet zirushaho kugera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Agira ati: “Ibikorwaremezo twashyizeho ni byo byadufashije kugera kuri 75% mu gukwirakwiza internet mu gihugu. Ikindi kandi, ibiciro bya internet na byo bigenda byoroha.”
U Rwanda rumaze imyaka rushora imari mu kwagura ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, birimo imiyoboro ya internet yihuta, hagamijwe kugeza serivisi z’ikoranabuhanga ku baturage benshi no kuzifashisha mu iterambere ry’igihugu.
Kugabanuka kw’ibiciro bya internet na byo bifatwa nk’ikindi gikorwa cy’ingenzi mu gufasha abaturage kuyigeraho no kuyikoresha mu bikorwa birimo ubucuruzi, uburezi, serivisi za Leta n’itumanaho.
Iyi nama kandi yibanze ku ngamba Afurika yakoresha mu guteza imbere imikorere ya internet, kongera ishoramari mu bikorwaremezo no gukemura imbogamizi zikigaragara mu ikwirakwizwa rya murandasi.
Abitabiriye inama basabwe gukomeza ubufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo internet irusheho kugera kuri benshi kandi ibe serivisi iboneka ku giciro abaturage bashobora kubona.
@Rebero.rw
