Bari mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda no kurwana amakimbirane mu miryango
Ubuyobozi bw’amatorero ya EEAR/Kamembe na ADEPR/Rwahi paruwasi ya Rusizi buravuga ko bwahagurukiye kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda n’amakimbirane yugarije imiryango myinshi, bakoresheje ubukangurambaga bw’ijambo ry’Imana.
Byatangajwe n’umushumba w’itorero ry’inshuti ( EEAR/Kamembe), Rév.past Sebatunzi Bicunda Mobile nyuma y’igiterane cy’ivugabutumwa gifite intego yo kurwanya ibiyobabwenge mu rubiruko no mu muryango nyarwanda no kurwanya amakimbirane yo mu miryango cyabaye ku wa gatanu,tariki 28 Kanama,2026.
Ati’’ Dufite imishinga muri aya matorero yombi iterwa inkunga na Compassion International. Twateguye igiterane cy’ivugabutumwa ngarukamwaka kiba ku bufatanye bw’ayo matorero na Compassion International. Cyabareye mu Murenge wa Gihundwe muri uyu mujyi wa Rusizi dufite intego yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kurwanya inzoga z’ibyuma tugera ikirenge mu cya Leta yazihagurukiye,zangiza cyane cyane urubyiruko zitanaretse abakuze.’’

Abashumba basengera abemeye kwihana bakava mu makimbirane n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Yishimira umusaruro ukomeye cyatanze kuko hari benshi biyemeje guhindukirira Imana, biyemeza kureka amakimbirane bagiranaga n’abo bashakanye,ingaruka zayo zanageraga ku bana, bigatuma bamwe mu bana bahinduka inzererezi,bakishora mu biyobyabwenge byabatezaga ibibi birimo urugomo, kenshi bamwe bikarangira bisanze mu maboko y’inzego z’umutekano.
Ati’’ Turashimira cyane inzego za Leta twafatanije muri ibi bikorwa kuko twabanje kuzenguruka mu ngo tuziganiriza bitewe n’ikibazo twabaga tuzi kuri buri rugo, abazigize biyemeza guhinduka, no mu giterane nyir’izina tubona abakizwa, bahindukira. Tuzakomeza kurwanya icyangiza umunyarwanda cyose mu mwuka no mu mubiri kuko ari inshingano zacu nk’abakozi b’Imana,twunganira Leta yacu na yo yabihagurukiye bigaragara.’’
Muri iki giterane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango,umuvugabutumwa,Muyoboke Jonathan, yagaragaje ububi bw’ibiyobyabwenge ku wabifashe, n’ingaruka z’amakimbirane mu miryango asaba abakibirimo kubireka.
Ati’’ Byica ubuzima bw’umuntu agapfa ahagaze, ntabe agishobora kwiteza imbere kandi ari we wizize kuko ntawe uba abimuhatira. Binagira ingaruka ku muryango we n’igihugu muri rusange kuko nta musaruro aba agitanga ari yo mpamvu tugomba kubyamagana no kubizibukira twese.’’

Basabye ko ibiterane nk’ibi byaba kenshi mu mwaka
Yunzemo ati’’ Amakimbirane na yo twese ntawe utazi ingaruka zayo, tutavuze abana benshi arindura inzererezi,bazavamo abajura n’abandi bagizi ba nabi, kuyarwanya no kuyakumira zikaba ari inshingano zacu twese.’’
Nyuma yo kumva ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana, benshi mu bari bakibaswe n’ibi byombi bafashe icyemezo cyo gupfukama barihana, biyemeza guhinduka. Abaturage bari bacyitabiriye bavuze ko gikwiye guhoraho kuko gihembura imitima ya benshi.
Kabango Jean, w’imyaka 24 ati’’ Nshimishijwe n’uburyo abantu bihannye bakiyemeza kuva mu ngeso mbi bagenderagamo zirimo ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango ingaruka zabyo zanageraga ku bandi. Ibi biterane bijye bihoraho,twe nk’abaturage turabisabye,twizere ko mubitugereza ku bayobozi bakabyumva kuko byarokora benshi bendaga kurohama.’’
Kanyana Odille,umubyeyi w’abana 3 na we ati’’ Bigiye biba buri gihe byaturokorera ubuzima bw’abana. Nka ziriya nyigisho za pasiteri urabona ko hari aho zidukuye rwose n’aho zitugejeje mu myumvire,bigaragazwa n’abemeye kwihana bagahindukira. Dushimiye ababiteguye,babiteguye neza cyane rwose,ubutumwa bwiza bukoze akazi kabwo.’’
Umuyobozi muri Compassion International,ushinzwe ubufatanye n’amatorero mu ntara y’uburengerazuba,Sebikamira Azarias, na we yishimiye uyu musaruro,asaba abagaragaje ko bavuye muri ibyo bibi kubivamo burundu.

Abayobozi banyuranye bari mu giterane cy’ivugaburumwa rigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango
Yijeje ko Compassion International izakomeza ubufatanye n’amatorero na Leta mu ivugabutumwa rigamije gukura umunyarwanda muri ibyo byose bishaka kumusubiza inyuma no kumwangiriza ubuzima,akagira ubuzima bwiza umukuru w’igihugu Paul Kagame amwifuriza.
Iki giterane cyitabiriwe n’abarenga 500, barimo inzego z’ubuyobozi mu Murenge wa Gihundwe,amakorali atandukanye arimo korali urumuri ya EEAR/Kamembe na korali EMMAUS ya ADEPR.
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Gihundwe, Akimana Solange, yashimiye abagiteguye,anashima ubufatanye bwiza hagati y’amatorero, Compassion International na Leta, bworohereza ibikorwa nk’ibi bikura abaturage habi,bikabaha ibyiringiro by’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Yasabye abakiri mu biyobyabwenge kubireka, bakanagaragaza ahakiri inzoga z’ibyuma, zigakurwa mu baturage kubera ingaruka zazo mbi,zirimo n’abo zihitana, bakanakumira amakimbirane mu miryango,kugira ngo umunyarwanda abeho atekanye.
@Rebero.rw
