Rugirangoga Ezéchias na Mukarutabana Monique bishimiye ko bagiye kubana byemewe n'amategeko
Umuryango wa Rugirangoga Ezéchias na Mukarutabana Monique bafitanye abana 7 n’abuzukuru 10 bari bamaranye imyaka 52 babana bitemewe n’amateko,ni umwe mu miryango 17 yambikanye impeta y’urudashira bikozwe n’itorero ADEPR/ Tyazo paruwasi ya Nyamasheke,ku wa 29 Kanama,2026, abasezeranye bose bakorewe ibirori n’abakirisito b’iri torero byatwaye arenga miliyoni n’igice bishatsemo.
Ni igikorwa batekereje barangajwe imbere n’umushumba w’iyi paruwasi,Rév.past. Murera Emmanuel nyuma yo kubona ingaruka umuryango nyarwanda ukomeje guterwa n’imibanire mibi mu ngo zimwe na zimwe, zirimo izibana zidasezeranye, inyinshi zikitwaza ubushobozibuke. Abanyetorero babwishakamo, zirigishwa zemera guhinduka zitera iyi ntambwe yo gushyingiranwa byemewe n’amategeko mu Murenge no mu itorero.
Ati’’ Ni igikorwa kivuze byinshi kuko itorero na Leta yacu, twifuza umuryango muzima mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri,utekanye,ubanye amahoro,usenga Imana,uganira,abana babayemo bishimye,bateye imbere. Ni muri urwo rwego bariya twabigishije bemera guhinduka,batera iyi ntambwe ikomeye mu buzima bwabo n’ubw’imiryango yabo,yo kubana byemewe n’amategeko ya Leta n’ay’itorero.’’
Avuga ko bahereye ku kubabwiriza ubutumwa bwiza, bemera gukizwa bakakira Yesu Kirisito nk’umwami n’umukiza wabo,banemera gusezerana.
Rév.past. Murera Emmanuel anavuga ko muri aba hari ababanaga mu makimbirane, muri uko gukizwa biyemeza kuyavamo bakubaka ingo z’icyitegererezo aho batuye.

Nyuma yo gushyingiranwa byemewe n’amategeko, Imiryango 17 yiyemeje kurangwa n’imibanire y’icyitegererezo
Ati’’ Twabigishije byimbitse inyigisho z’umubano,uyu munsi turabasezeranya,ababaga mu makimbirane batwemerera kutazayasubiramo. Byakozwe n’itorero. Kubasezeranya,kubakorera ibirori n’imiryango yabo tubakira,kubaha impano n’ibindi byose byakozwe byatanzweho arenga 1.500.000 abakirisito bishatsemo.’’
Muri iyi miryango,hagaragayemo uwa Rugirangoga Ezéchias w’imyaka 72 na Mukarutabana Monique wa 66,bamaranye imyaka 52 babana badasezeranye.Babyaranye abana 7 bakaba banagize abuzukuru 10. Bavuga ko uyu munsi ari wo bishimyeho bya nyabyo.
Rugirangoga ati’’ Twagize byinshi bituzitira muri iyi myaka yose,birimo ubukene bukabije bwatubuzaga gutera iyi ntambwe ishimishije. Aho iri torero ribidushishikarije,rikatwizeza kuzanadukorera ibirori n’abatumirwa bacu, numvise nta rundi rwitwazo. Ni inkuru nziza yashimishije cyane abana,abuzukuru, abakwe,abakazana n’inshuti n’abavandimwe,natwe imitima yacu iranezerewe cyane.’’

Rugirangoga Ezéchias w’imyaka 72 na Mukarutabana Monique w’imyaka 66( babanza i bumoso) biyemeje kwambikana iy’urudashira nyuma y’imyaka 52 babana badasezeranye
Mukarutabana Monique ati’’ Kera twajyaga ku bagabo turi abana. Namugiyeho myite imyaka 14 gusa.Ubu ngize 66. Nahoranaga intimba ndende, nibaza uburyo nzapfa ndakorewe ibirori by’ubukwe nk’abandi. Sinanabonaga inzira bizacamo ngo mbikorerwe,ariko kuko Imana itabura uko igira,amaherezo ndabikorewe,imbere y’abana n’abuzukuru.’’
Yongeyeho ati’’ Binambereye impamvu yo kubohkera gukora umurimo w’Imana. Hari ibyo ntari nemerewe kubera iyo mpamvu mbohotseho. Ngiye kuwukora nta nzitizi. Turashimira cyane ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu n’ubw’itorero ryacu buduteje iyi ntambwe itazibagirana.’’
Muri iki gikorwa hanasezeranye Uwineza Patrick w’imyaka 20 n’Uwimanimpaye Sandrine wa 21, bari bamaranye umwaka bishyingiye, bashimiye iri torero kubakorera ubukwe, bakaba bagiye guharanira iterambere ry’urugo rwabo nta kibazitira.

Abashyingiranywe bafatanya n’abayobozi gukata umutsima
Uwimana Patrick ati’’ Nubwo twishyingiye ntibyari bidushimishije tutarabana byemewe n’amategeko. Urwikekwe no kumva ko tutari umwe neza ntibyari kubura ariko ubu tubaye umwe neza,byemewe, igisigaye ni urugo ruhire tugiye kubaka, ruteye imbere,rwubashywe runiyubashye.’’
Uwimanimpaye Sandrine na we ati’’ Ubu noneho urugo ndarwizeye,ni urwanjye,igisigaye ni ukurukorera nivuye inyuma. Turi bato,dufite igihugu cyiza n’itorero ryiza,bitwitaho,dufite imbaraga z’ubwenge n’iz’umubiri,turashaka kubaka. Hamwe no gusenga Imana ibyiza biri imbere.’’
Past. Kanama Louis wabasezeranije, yabasabye kubakira ku masengesho no kubaha Imana,abibutsa ko urugo rw’amahoro,rukijijwe neza ari ijuru rito,abasaba kunoza umubano wabo,ushingiye ku kzizera Imana by’ukuri.

Imiryango y’abashyingiranywe yashimiye abakirisito b’itorero ADEPR bitanze ngo iki gikorwa kigerweho
Ati’’ Kuva ubu muteye intambwe ikomeye yo kubaka umuryango ushingiye ku ijambo ry’Imana,kuyizera no kuyubaha. Munoze umubano wanyu. Umuryango ukwiye kubaho ukundana,wunze ubumwe,woroherana. Umuryango utunze ubumwe,utarimo koroherana,udasabana,ntuba ukomeye,uba ubuze byinshi.’’
Yabasabye kubana mu rukundo rwuzuye,bubaha Imana,bubahana ubwabo n’imiryango yabo migari,baharanira kubaka ingo zikomeye,zubashywe,ziniyubashye.
Ni igikorwa cyashimishije cyane abaturanyi b’iyi miryango bari babukereye bayiherekeje.
Murekatete Vestine waherekeje umuryango wari umaranye imyaka 10, yabwiye Rebero.rw,ko akurikije inyungu ziri mu kubana imiryango isezeranye, yishimiye ibirori by’abaturanyi be,anashima buri wese wagize uruhare ngo bibe.

Abagabo bambika impeta abagore babo
Ati’’ Umugore iyo twaganiraga yambwiraga ko yumva adatekanye neza igihe atarasezerana. Ni icyifuzo twahoraga dusengera none Imana iragisubije ihabwe icyubahiro. Nanjye ndayishimiye cyane kimwe na buri wese wagize uruhare urwo ari rwo rwose ngo uyu munsi ube. Umuryango ubanye neza, binemewe n’amategeko ntiwabura iterambere. Abawugize baba bashyize hamwe, bumva nta kibatega.’’
Akarere ka Nyamasheke gakunze kumvikanamo amakimbirane mu miryango anagera ku mfu, imyinshi igizwe n’ababana badasezeranye byemewe n’amategeko. Umuyobozi wako ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie, avuga ko iyo imiryango ibana byemewe n’amategeko irushaho gutekana,akahahera ashishikariza abatarasezerana kubikora, n’abana bayikomokaho bakagira uburenganzira batajyaga kugira iyo ababyeyi babo baba babana bitemewe n’amategeko.Anavuga ko bigabanya bigaragara ama

Itorero ADEPR ryahaye impano imiryango yose uko ari 17 yasezeranye

Bashimye Itorero ADEPR ryabakoreye ibirori
@Rebero.rw
