Inzego z’umutekano muri Syria zatangaje ko abantu bane bakomeretse mu bitero byagabwe ku birindiro biherereye hafi y’uduce twa Al-Mansoura, Walgha na Tall Hadid
Imirwano yongeye kubura mu gace ka Suwayda, mu majyepfo ya Syria, mu gihe umutekano muri aka gace ukomeje kuba muke nyuma y’ibitero byibasiye ibirindiro by’umutekano.
Inzego z’umutekano muri Syria zatangaje ko abantu bane bakomeretse mu bitero byagabwe ku birindiro biherereye hafi y’uduce twa Al-Mansoura, Walgha na Tall Hadid.
Amakuru avuga ko abakekwaho kugaba ibyo bitero bakoresheje drone, mu gihe inzego z’umutekano zakomeje ibikorwa byo guhangana n’ibyabaye no gukurikirana ababa inyuma y’ibi bitero.
Raporo yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ivuga ko umubare w’abakomeretse wakomeje kwiyongera, ukagera ku bantu 10.

Ibi bitero byongeye kuzamura impungenge ku mutekano w’abaturage bo muri Suwayda, agace kamaze igihe karangwa n’imvururu n’imirwano hagati y’impande zitandukanye.
Umutekano muke muri Suwayda ukomeje gutera impungenge, cyane cyane ko aka gace kamaze igihe kari mu bice bya Syria bikunze kugaragaramo imirwano n’amakimbirane ashingiye ku mitwe yitwaje intwaro.
Kugeza ubu, amakuru arambuye ku cyateye ibi bitero, abo byaba byaragabweho ndetse n’ababiri inyuma yabyo ntaramenyekana neza. Inzego z’umutekano zikomeje iperereza no gukurikirana uko ibintu byifashe muri aka gace.
@Rebero.rw
