Hari mu ma saa kumi z’umugoroba abo basore bavuye kugura gaze y’ibilo 12 batekesha ngo barye bajye ku kazi k’ijoro. Batetse gaze iraturika
Mu ma saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama,2026 inkongi y’umuriro yafashe inzu y’umuturage witwa Mbarushimana Jean Paul iri mu Mudugudu wa Kadasomwa,Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, hakekwa gaze yaturitse.
Umwe mu bashinzwe umutekano mu Murenge wa Kamembe,yabwiye Rebero.rw ko iyi nzu yari iy’imiryango 4 ibamo abayikodesha barimo abasore b’aba DASSO.
Ati’’ Hari mu ma saa kumi z’umugoroba abo basore bavuye kugura gaze y’ibilo 12 batekesha ngo barye bajye ku kazi k’ijoro. Batetse gaze iraturika,abari aho bose barahunga umuriro ugurumana mu nzu yose,imiryango 2 muri 3 irakongoka,abaturage bahurujwe baca inzugi bakuramo utuntu duke cyane,ibindi byose birashya birakongoka.’’
Yakomeje ati’’ Amahirwe ni uko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryazanye kizimyamoto umuryango wa 3 utarakongoka bitarafata n’izindi nzu n’abaturage bagakomeza kuzimya,haba hafashwe nyinshi na duke barokoye ntituba twarokotse.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu,yabwiye Rebero.rw ko iyi nzu n’ibyarimo nta na kimwe cyari mu bwishingizi, ko ibyahiriyemo byose bifite agaciro k’arenga miliyoni 10,ku bw’amahirwe nta wahiriyemo.
Ati’’ Ni icupa rya gaze ryaturitse inkongi ifata inzu n’ibyarimo hafi ya byose. Ntabwishingizi inzu n’ibyarimo byagiraga. Turakangurira abaturage kugira ubwishingizi bw’inkongi ku nzu batuyemo,kuko uretse gaze n’amashanyarazi cyangwa umuriro wo mu ziko byabatwikira.Iyo basanganywe ubwishingizi rero burabagoboka.’’
Yavuze ko iyi ari impanuka nk’izindi zose, ubuyobozi bukaba bwashakiye mu baturanyi aho ababaga muri izi nzu baba bacumbikiwe n’ikibatunga, igihe bugishakisha icyakorwa ngo bafashwe kuko n’imyambaro yabo yose yangirikiyemo, akanasaba abaturanyi n’inshuti z’abahuye n’ibi byago kubaba hafi muri wa muco w’abanyarwanda wo gutabarana.
Iyi nkongi ibaye nyuma y’ibyumweru 3 nanone muri uyu mujyi wa Rusizi,mu Murenge wa Gihundwe indi nkongi yibasiye inyubako y’ubucuruzi hahiramo iby’arenga miliyoni 9,yo n’ibyarimo byose na byo nta bwishingizi byagiraga.
@Rebero.rw
