Inteko y'abaturage yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri muri Mwogo
Abaturage bo mu Kagari ka Kagasa mu Murenge wa Mwogo basabwe gukomeza kugira uruhare mu kurinda imiryango yabo ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, no kwitegura neza itangira ry’amashuri ry’umwaka wa 2026-2027.
Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri , ubwo mu Tugari dutandukanye habaga Inteko z’Abaturage, aho abaturage baganiriye ku ngingo zitandukanye zirebana n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’imiryango.
Mu Kagari ka Kagasa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe, yifatanyije n’abaturage muri iyi Nteko, baganira ku ngamba zo gukomeza kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Yasabye abaturage gukomeza kuba maso, bakirinda ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’abagize imiryango yabo mu kaga, ndetse bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe igihe babonye ibikorwa byo gukora cyangwa gucuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Ababyeyi basabwe gutegura abana mbere y’itangira ry’amashuri
Muri iyi Nteko y’Abaturage hanaganiriwe ku itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2026-2027, aho ababyeyi basabwe gutangira kwitegura hakiri kare kugira ngo abana bazatangire amashuri bafite ibikoresho bikenewe.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye ababyeyi gushyira uburezi bw’abana ku isonga, bakabashakira ibikoresho by’ishuri kandi bakagira uruhare mu gukurikirana imyigire yabo.
Yagaragaje ko gutegura umwana neza mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira ari ingenzi mu kumufasha kwiga neza no kwitabira amasomo nta mbogamizi zishingiye ku kubura ibikoresho.
Kubaka umuryango ushoboye
Ikindi cyibanzweho ni ugukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi uteye imbere.
Abaturage basabwe gukoresha neza amahirwe bafite, kwitabira gahunda zibateza imbere no kugira uruhare mu bikorwa bibyara inyungu, kugira ngo imiryango ibashe kwigira no kuzamura imibereho yayo.
Ubuyobozi bwibukije abaturage ko iterambere ry’umuryango rishingira ku bufatanye bw’abawugize, imiyoborere myiza, kwirinda ibiyobyabwenge n’ibinyobwa byangiza ubuzima, ndetse no gushyira imbaraga mu burezi bw’abana.

Inteko z’Abaturage zikomeje kuba umwanya abaturage n’ubuyobozi bahuriramo bakaganira ku bibazo bibangamiye imibereho yabo, bagashakira hamwe ibisubizo kandi bagashyiraho ingamba zo guteza imbere imibereho n’ubukungu bw’imiryango.
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2026-2027 wegereje, abaturage barasabwa gukomeza kwita ku burezi bw’abana, mu gihe kandi gahunda zo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibindi bishobora guhungabanya imibereho y’abaturage zikomeje gushyirwamo imbaraga.
@Rebero.rw
