Rwanda NCD Alliance yashimiye inzego za Leta, abafatanyabikorwa, abahagarariye abarwayi n’imiryango yabo, itangazamakuru n’abandi bitabiriye National Dialogue on NCDs 2026, igaragaza ko ibiganiro byabaye umwanya wo kureba aho u Rwanda rugeze mu guhangana n’indwara zitandura no gushyiraho ingamba nshya.
Rwanda NCD Alliance yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kubera uruhare mu guhangana n’indwara zitandura, ndetse inashimira abafatanyabikorwa b’iterambere n’abatanga ubumenyi nka UNICEF n’abandi.

Dr Alexis Rulisa umukozi muri RSSB ushinzwe Mutuel (Head of the Benefits Packages RSSB)
RSSB na yo yashimiwe ku ruhare yagize mu biganiro byerekeye imari y’ubuzima, kurinda abaturage ibibazo by’amafaranga ajyanye n’ubuvuzi no gukomeza gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza.
Abantu babana n’indwara zitandura n’imiryango yabo na bo bari mu by’ingenzi byagarutsweho, cyane cyane ubuhamya bwabo bwibutsa ko gahunda z’ubuzima zigomba gushyira imbere ubuzima n’ibikenewe n’umuturage.
Rwanda NCD Alliance kandi yashimiye imiryango itari iya Leta, abanyamuryango bayo, abunganira abaturage, abanyamakuru n’abitabiriye ibiganiro bose ku ruhare bagize mu gukumira indwara zitandura, ubukangurambaga no kugeza ubutumwa ku baturage.

Umubyeyi watanze ubuhamya ku ndwara zitandura ndetse anashima aho uburyo bwo kubitaho bugezeho
Ubutumwa bw’ingenzi bwavuye muri ibi biganiro ni uko imihigo yo kurwanya indwara zitandura igomba guhinduka ibikorwa bifatika, imari irambye, kubazwa inshingano n’umusaruro ushobora gupimwa.
Nubwo ibiganiro byasojwe, Rwanda NCD Alliance ivuga ko urugendo rwo kurwanya indwara zitandura rukomeje, aho abitabiriye basabwa guhindura ibyaganiriweho ibikorwa bifatika bigamije gukumira izi ndwara, kunoza serivisi z’ubuzima, kurinda abaturage no kurokora ubuzima.
@Rebero.rw
