Abanyeshuri 23 barangije amasomo y’imyuga mu Ishuri rya Gacuriro riherereye mu Karere ka Gasabo, bahawe ibikoresho bizabafasha gutangira imirimo ibinjiriza amafaranga, mu rwego rwo kubafasha kwigira no kwiteza imbere.
Ibi bikoresho byatanzwe n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) mu Rwanda, binyuze mu mushinga wa KURA NAWE.
Aba banyeshuri bahawe ibikoresho bijyanye n’imyuga bize, irimo ubwubatsi, ubudozi no gutunganya imisatsi, kugira ngo bibafashe gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse no kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Uretse ibyo bikoresho, hatanzwe n’intebe eshatu z’abafite ubumuga bwo kugenda, hagamijwe kubafasha kugenda neza, kwitabira ibikorwa bitandukanye no kurushaho kwigenga.
Iki gikorwa kigamije gufasha abantu bafite ubumuga kubona amahirwe yo kwiteza imbere binyuze mu myuga, kongera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Ubufatanye bwa NUDOR na UNFPA Rwanda muri uyu mushinga wa KURA NAWE bugaragaza akamaro ko guhuza amahugurwa n’ibikoresho bikenewe kugira ngo abayasoje babashe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Gutanga ibi bikoresho ni imwe mu ntambwe igamije guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga, kubafasha kwigira no kubongerera amahirwe yo kwitabira ibikorwa by’ubukungu n’imibereho rusange y’abaturage.
@Rebero.rw
