Ikigo cy’imari mpuzamahanga cya Kigali (KIFC) cyakiriye intumwa zo muri Frankfurt School of Finance & Management, nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu agamije kongerera ubushobozi abayobozi bakuru mu bijyanye n’imari irambye.
Aya mahugurwa yabereye i Kigali mu rwego rw’ubufatanye bugamije guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’imari irambye, by’umwihariko mu bayobozi bakuru bo mu nzego z’imari n’ibidukikije mu Rwanda.

Nk’uko KIFC yabitangaje, uru ruzinduko rw’intumwa za Frankfurt School rwakurikiye amahugurwa yiswe Executive Sustainable Finance Masterclass, agamije gufasha abayobozi kumva no gushyira mu bikorwa uburyo bwo guteza imbere ishoramari rirambye.
Iyi gahunda ijyanye n’Ikarita Ngenderwaho y’u Rwanda mu guteza imbere imari irambye, izwi nka Sustainable Finance Roadmap 2.0, yatangijwe mu nama ya Carbon Market Africa Summit yabereye i Kigali.
KIFC igaragaza ko gukomeza ubufatanye n’ibigo mpuzamahanga ari imwe mu nzira zo kongerera ubushobozi inzego zo mu Rwanda, gukurura ishoramari rirambye no gushyigikira iterambere rirambye ry’igihugu.
Ubu bufatanye kandi bugamije gufasha u Rwanda gukomeza guteza imbere urwego rw’imari rushyigikira ibikorwa byita ku bidukikije, imikoreshereze myiza y’umutungo n’iterambere ry’ubukungu rirambye.
KIFC ikomeje gushimangira ko ubufatanye mpuzamahanga bufite uruhare mu kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu nzego z’imari, bityo bukagira uruhare mu gukangurira abashoramari gushyira imari mu mishinga irambye mu Rwanda.
