Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye kuri uyu wa nyuma ya saa sita muri Village Urugwiro, Lt. Gen. Waidi Shaibu, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Nigeria, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngamba zo kurushaho kunoza no guteza imbere ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Nigeria mu bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo gukomeza umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo n’urwego rwa gisirikare.
Nubwo nta bindi bisobanuro birambuye byatangajwe ku byaganiriweho, ibiganiro byabo bigaragaza ubushake bwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
@Rebero.rw
