Intumwa ya Leta muri Minisiteri y'ubutabera ( MINIJUST) mu ishami ry'ubutabera mpuzamahanga n'ubutwererane bw'inzego z'ubutabera, Ndengeyinka William ( wa 2 uturutse i bumoso) n'abanyamakuru nyuma yo kubaha ikiganiro ku burenganzira bwa muntu
Abanyamakuru bakorera ibinyamakuru bitandukanye mu ntara y’ Uburengerazuba, kuri uyu wa 26 Ukwakira,2026, bahuriye mu Karere ka Rusizi n’ intumwa ya Leta muri Minisiteri y’ubutabera (MINIJUST) mu ishami ry’ ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane bw’inzego z’ubutabera, Ndengeyinka William, na Strive foundation Rwanda baganira ku isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu( UPR) n’ishyirwa mu bikorwa ryabwo.
Mu kiganiro na Rebero.rw, Ndengeyinka William yavuze ko iki kiganiro n’abanyamakuru gikurikiye isuzuma uRwanda ruherutse gukorerwa n’ibindi bihugu muri Mutarama uyu mwaka.
Avuga ko nyuma yaryo baganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abanyarwanda n’abanyamakuru barimo bitewe n’uruhare rwabo ( abanyamakuru) ntagereranywa muri iri suzuma, mu gihe cyo gusuzumwa, gushyira mu bikorwa iyo myanzuro no kuyimenyesha abafatanyabikorwa bose n’abaturage barimo.
Ati” Mu isuzuma twakorewe ku wa 21 Mutarama,2026 twahawe imyanzuro 286 yose hamwe. Nk’uko isuzuma ubwaryo ribiteganya ,igihugu gikora ubusesenguzi bwacyo. Twiyemeje gushyira mu bikorwa imyanzuro 249, tuzashyira mu bikorwa nk ‘igihugu mu myaka 4,5 iri imbere.”
Avuga ko isuzuma nk’iri ari uburyo bwiza igihugu kiba kibonye bwo kureba ibyo cyagezeho n’aho kigifite urugendo. Kikaba ikindi gihe gishya cyo kwiyemeza gushya.
Ati” Turacyari mu ntango kuko raporo yabonetse muri Kamena uyu mwaka. Ku buhuza bukorwa na MINIJUST turi gukora gahunda y’uburyo iyo myanzuro izashyirwa mu bikorwa.“

Ndengeyinka William asanga uruhare rw’abanyamakuru ari ingenzi cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’ imyanzuro 249 uRwanda rugiye gushyira mu bikorwa muri iyi myaka 4,5 ku burenganzira bwa muntu.
Arakomeza ati” Ni umwanya mwiza wo kureba ibirimo bitandukanye,nk’ uburenganzira ku burezi,ubuvuzi, uburenganzira bw’abagore, ubw ‘abana,ubw’abantu bafite ubumuga,ubwo kwishyira ukizana,gutanga ibitekerezo,n’ubundi, ko umunyarwanda wese abwumva akanabushyira mu bikorwa neza, nta nkomyi.“
Anemeza ko ari uburyo bwiza abanyarwanda bafite bwo kubyaza umusaruro iyi myaka 4,5 iri imbere ngo igihugu kizabe giteye indi ntambwe isumbye aho cyari kiri mu myaka 4 ishize ku burenganzira bwa muntu.
Asaba abanyamakuru kuyisobanukirwa neza bakayigeza ku baturage ubwabo bayumva neza, cyane cyane ko harimo n’ireba itangazamakuru.
Bakayimenya bakanaba abafatanyabikorwa beza mu kuyishyira mu bikorwa.
Abanyamakuru bagaragaje kuyishimira,biyemeza uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa.
Hakizimana Enock, Umuyobozi wa Imena press Rwanda, ati” Twamenye byinshi tutari tuzi kuri iyi myanzuro tunabona uruhare rwacu mu kuyishyira mu bikorwa no kuyigeza mu baturage. Ni cyo twiyemeje. Twumva nta kabuza uruhare rwacu ruzaba ingenzi nk ‘uko turusanganywe no mu bindi bikorwa bitwubakira igihugu.“
Ushinze ibikorwa muri Strive foundation Rwanda, Ruzibiza Léopold yashimiye abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro, agaragaza ko iyi myanzuro ari ingenzi ku gihugu,ishyirwa mu bikorwa ryayo rireba buri munyarwanda.
Ati” Strive foundation Rwanda nk’umuryango nyarwanda utari uwa Leta wita cyane cyane ku guteza imbere abagore n’abana, by’umwihariko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, twasanze ari ngombwa ko iyo myanzuro tuyiganira n’abanyamakuru nk’abagera cyane mu baturage bakabamenyesha amategeko abarengera.“

Ubwo abanyamakuru bakurikiraga ikiganiro ku myanzuro uRwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa ijyanye n’uburenganzira bwa muntu
Isuzuma mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu ryagiyeho muri 2006,rishyizweho n’umwanzuro w’ inteko rusange y’umuryango w’abibumbye washyiragaho akanama ka L’ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu, kanahabwa inshingano zo kugenzura uburyo ibihugu bishyira mu bikorwa ubwo burenganzira iwabyo.
URwanda rumaze kujya muri iryo suzuma inshuro 4 ari na zo zimaze kuba. Ubwa 1 hari muri 2011, ubwa 2 muri 2015, ubwa 3 muri 2021,ubwa 4 ku wa 21 Mutarama,2026.
Intumwa ya Leta muri Minisiteri y’ubutabera, Ndengeyinka William, avuga ko URwanda rushyira iyo myanzuro mu bikorwa neza kubera ubufatanye bunoze bw’inzego, iza Leta, Imiryango itari iya Leta nk’amadini n’amatorero, inzego z’abikorera, inzego z’umuryango w’abibumbye zikorera mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere
@Rebero.rw
