Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yakiriye Nyampinga w’Umwami wa Maroc, Princess Lalla Asmaa, uyobora umuryango wa Lalla Asmaa Foundation, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere ubuzima bw’abafite ubumuga bwo kutumva neza.
Mu biganiro byabo, imiryango ibiri irimo Imbuto Foundation yo mu Rwanda na Lalla Asmaa Foundation yo muri Maroc, yamuritse gahunda zayo, nyuma ishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubuvuzi bw’indwara zifata ubushobozi bwo kumva, gusubiza mu buzima busanzwe abafite ibibazo byo kutumva, uburezi no guteza imbere imibereho myiza n’ubudaheranwa bw’abafite ubumuga bwo kutumva neza.

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, Madamu Jeannette Kagame na Princess Lalla Asmaa bafunguye ku mugaragaro Ikigo gishinzwe gusuzuma no kuvura ibibazo by’ubushobozi bwo kumva, cyubatswe ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Iki kigo kizajya gitanga serivisi zirimo gusuzuma, kumenya no kuvura ibibazo by’ubushobozi bwo kumva, hagamijwe gufasha ababifite kubona ubuvuzi bukwiye no kunoza imibereho yabo.

Iyi gahunda ni intambwe ikomeye mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi n’izindi zifasha abafite ubumuga bwo kutumva neza, kugira ngo babashe kubona amahirwe angana mu burezi, mu buzima no mu mibereho rusange.
Ubu bufatanye kandi bugaragaza umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Maroc, ibihugu byiyemeje gukomeza gukorana mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka umuryango utagira uwo usiga inyuma.

Imbuto Foundation na Lalla Asmaa Foundation biteze ko aya masezerano azafasha kwagura serivisi z’ubuvuzi bw’amatwi, kongera amahirwe y’uburezi ku bafite ubumuga bwo kutumva neza no kubafasha kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ibihugu byabo.
@Rebero.rw
