Abahagarariye abandi mu ndongozi SACCO Nyamasheke bayishimira ingamba ifata ziteza imbere abanyamuryango
Ubuyobozi bw’ Indongozi SACCO Nyamasheke buravuga ko inguzanyo nshya ya’ Kataza rubyiruko’ ije kurukungahaza nyuma yo kubona no gusesengura ibirubangamira mu iterambere birimo ingwate ndende rudafite rukagenda biguru ntege mu gukorana n’ibigo by’imari.
Bumbali Machiavel, Umuyobozi mukuru w’Indongozi SACCO Nyamasheke avuga ko ibimaze kugerwaho kuva ku wa 29 Mutarama,uyu mwaka iki kigo gishinzwe biturutse mu kwihuza kwa SACCOs 15 z’aka karere birenze kure ibyari biteganijwe binatanga icyizere cy’imbere heza.
Ati” Turashima aho ikigo cyacu kigeze urebye n’uko abanyamuryango biyongera aho bavuye ku 169.098 bakagera ku 175.103, kubera gukururwa na serivisi nziza dutanga ziteza imbere abanyamuryango.”

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Indongozi SACCO Nyamasheke, Uwamariya Valentine ( iburyo) avuga byinshi Indongozi SACCO Nyamasheke ihishiye abanyamuryango bayo
Yunzemo, ati” Cyatangiranye imari shingiro ya miliyari 2 na miliyoni 900,ubu gifite miliyari 3 na miliyoni 400,bigaragaza izamuka ry’umutungo bwite.”
Inguzanyo mu banyamuryango zavuye kuri miliyari 5 zigera kuri miliyari 6 na miliyoni 676.
Zishyurwa ku kigero cya 98%, binagaragaza ko abakora imishinga yabo bunguka n’ikigo cy’imari kikunguka, ubu n’ushaka inguzanyo ya miliyoni 190 arayibona.
Avuga ariko ko muri bariya banyamuryango bose urubyiruko rukiri ruke kuko ari 18%gusa, ari yo mpamvu batekereje uburyo bwakurura icyo cyiciro kitoroherwaga no gukorana n’ibigo by’imari bakagira igikorwa kirworohereza.
Ati” Ku bufatanye n’ikigo AMIR kiduhuza nka SCCOs n’ibigo by’imari biciriritse ( Microfinances) cyaduhuje na BRD ( Banki y’uRwanda itsura amajyambere), ikatuguriza amafaranga ku nyungu nto,tukayaguriza natwe urwo rubyiruko ku nyungu nto cyane, ya 9%“.
Ni inguzanyo ifasha cyane cyane urubyiruko rwifuza gushora imari mu buhinzi n’ubworozi, cyane cyane ubworozi bw’inkoko, inka,ingurube n’andi matungo, n’ururi mu bukerarugendo.Kuba Nyamasheke ari akarere kaberanye na byo bikaba akarusho.

Byinshi kuri Kataza
Ishobora kwishyurwa mu myaka 3 bitewe n’uburyo uwayifashe yahisemo kugenda ayishyura. Uguza ntarenza miliyoni 14. Ni inguzanyo iciriritse idasaba amafaranga menshi ariko igera ku rubyiruko rwinshi.
Ati” Miliyoni 14 wakwishyura ku nyungu ya 9% gusa mu myaka 3,uyifata agahitamo uburyo azayishyura bitewe n’umusaruro abona, twemeza rwose tudashidikanya ko urubyiruko rwashyizwe igorora, kuko n’iyo ingwate ye ibaye nto tumusabira indi muri BRD bakamwunganira.”
Arakomeza ati” Tukamwereka ko ababyeyi be n’undi wese ubimwemereye yamutiza ingwate y’umutungo utimukanwa, nk’ubutaka, inzu, ishyamba, n’ibindi, Leta ikamwongerera ingwate tukamuguriza.”
Asanga nta rundi rwitwazo urubyiruko rwazana zarubuza gukorana n’ibigo by’imari ngo rwiteze imbere kuko ibyasaga n’amananiza byose byakuweho.
Ati” Turasaba urubyiruko kudacikwa n’aya mahirwe,rugakora imishinga inoze y’iterambere. Dufite abakozi barufasha kuyiga neza ku buryo nta mpungenge. Tunarugira inama mu mishinga yarwo , n’ugize ikibazo tukamufasha kugisohokamo .
Iyi nguzanyo yagarutsweho mu nteko rusange y’iyi SACCO yo ku wa 30/10/2026, urubyiruko rubwira Rebero.rw ko ruyiteguye rumwe rwanatangiye kuyisaba.
Nyirabagenzi Florence ucuruza muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo asanga aya ari andi mahirwe akomeye urubyiruko ruhawe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame yiyongera ku yandi asanzwe aruhundagazaho.
Ati” Ni amahirwe akomeye cyane perezida Kagame aduhaye ku bw’urukundo rwinshi akunda urubyiruko. Ndashaka kuguza miliyoni 20 nongere ubucuruzi bwanjye ndusheho gutera imbere.”

Bishimira ko urubyiruko rutekerezwaho
Nyandwi Siméon na we ati” Ndi muri gahunda yo kuguza miliyoni 2 ngiye gushora mu bworozi bw’inkoko. Ndashaka kuzorora kinyamwuga. Nibazaga aho nzakura amafaranga none Leta yacu iragikemuye binyuze mu Ndatwa SACCO. Ndakangurira urubyiruko rundi gufungura amaso, rukareba kure rugafata iyi nguzanyo rwize neza imishinga yarwo rukayizana, ahasigaye ubushomeri no guhangayika ngo ejo bazaza bikagenda nka Nyomberi.”
Iyi nguzanyo, nk’uko na byo Rebero.rw yabitangarijwe n’ Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iyi SACCO,Uwamariya Valentine iriyongera ku zindi zirimo igenewe abanyamuryango bose yishyurwa kuri 18/💯 ku mwaka, tinyuka wigire munyarwandakazi igenewe kuzamura abagore, n’izindi.
Anavuga ko imikorere y’ikoranabuhanga yatumye umuntu ashobora kugana SACCO y’umurenge yose agezemo muri aka karere, akabitsa cyangwa akabikuza, akaba yanakanda * 541# akabitsa, akabikuza,akanamenya ibikorerwa kuri konti ye, byose bigamije gutengamaza abaturage b’Akarere ka Nyamasheke asaba kugana Indatwa SACCO ku bwinshi no kubyaza umusaruro amahirwe yose itanga.
@Rebero.rw
