Hehe n'ubukene mu banyamuryango ba SACCO Tea Shagasha
Ubuyobozi bwa koperative y’ abahinzi b’icyayi SACCO Tea Shagasha ibumbye Coopthe Shagasha na Thé villageois UMACYAGI mu turere twa Rusizi na Nyamasheke buravuga ko imishinga 2 y’inguzanyo bwabashyiriyeho yiyongera ku yari isanzwe, ishimangira ihanagurwa ry’ubukene no kwirukankira mu baturanyi ku munyamuryango ugize ikibazo gitunguranye cy’ amafaranga.
Mu kiganiro na Rebero. rw, Umuyobozi wayo, Ntihinyurwa Emmanuel yavuze ko, mu rwego rwo guhindura koko ubuzima bw’umuhinzi w’icyayi n’umuryango we, ku nguzanyo basanzwe bahabwa na SACCO Tea Shagasha hiyongereyeho iyitwa’ UMURABYO’ n’indi abanyamuryango bazajya bishingirwa na koperative zabo nta yindi ngwate basabwe.
Ati” Inguzanyo yitwa’Umurabyo’ ni umushinga mwiza dutangije. Umunyamuryango azajya aba ashobora guhabwa amafaranga 300.000 atiriwe aza kuri SACCO, nta ngwate bimusabye, asabwe gusa gukoresha telefoni, agakemura Ikibazo cyari kimubangamiye byihuse.”
Arakomeza ati” Bikemuye Ikibazo cy’uwakeneraga amafaranga angana atyo cyangwa ari munsi yayo hari nk’icyihutirwa ayakeneyeho, nk’umuntu we arwaye, umwana ujya mu ishuri, ashaka gutangiza ubucuruzi buciriritse, ubuhinzi cyangwa ikindi agatangira kubunza imitima y’aho ayakura.”
Avuga ko ubu buryo bw’inguzanyo bujyanye n’ubundi aho amakoperative agiye kuba umwishingizi w’abanyamuryango, umunyamuryango akazaba yabona agera kuri miliyoni 3 yishingiwe na koperative.
Ati” N’iyi ni akarusho. Umunyamuryango azajya abona 3.000.000 nta ngwate yindi yiriwe yandikisha muri RDB, ingwate ari umurima we w’icyayi ku banyamuryango ba Thè villageois UMACYAGI cyangwa ikarita y’umunyamuryango ku ba Coopthe Shagasha na koperative ye yamwishingiye. Uyisabye akayihabwa mu munsi 1 gusa.”
Avuga ko na yo ije ikenewe cyane. Ati” Kubona miliyoni 1 umunyamuryango byamusabaga kwandikisha ingwate muri RDB. Ibyo byavuyeho. Kwishingirwa na koperative gusa bizajya bimuhesha miliyoni 3. Izo nguzanyo zose zirashimangira kwivana mu bukene k’umuhinzi w’icyayi no gushimangira agaciro twahawe na Perezida Kagame.”

SACCO Tea Shagasha
Avuga ko kwikura mu bukene bidashingira ku nguzanyo gusa,binashingira ku bwizigame,aho umunyamuryango azajya abitsa amafaranga akayabikuzanya n’inyungu zayo igihe ashakiye, ku nyungu y’amafaranga 7-12 % bitewe n’uko angana.
Ati” Uyashyizemo uyu munsi no mu kwezi kumwe waza ukayatwarana n’inyungu zayo. Na wo ni umushinga mwiza cyane. Kurarana n’amafaranga mu nzu ntacyo arara yunguka kandi aho arara yunguka hahari abahinzi b’icyayi bari kubirenga. N’uwagira miliyoni 400 yayazana akungukirwa 12%.”
Avuga ko ziyongereye ku zindi zimenyerewe,aho nk’umubyeyi ufite umwana ushaka kuba umumotari amubera umwishingizi agafata moto.
Ati” Nta mwaka urashira dutangije ubwo buryo ariko tumaze gutanga moto zirenga 20. Bimaze kubateza imbere cyane. Nta mwana w’umuhinzi w’icyayi wataka ubushomeri moto zihari afite ubwo bushake.”
Avuga ko ibyo byose bigamije gushimangira iterambere ry’umuhinzi w’icyayi, akabizeza kubashakira n’ibindi bikomeza kuborohereza iterambere kuko icyo biyemeje nk’abayobozi ari uguhoza umuhinzi ku isonga. Abahinzi bagasabwa gusa gukoresha inguzanyo icyo bayisabiye no kuyishyura neza.
Ni inguzanyo zishimiwe cyane n’abanyamuryango.
Munyentwali Lamuald, ati” Mu by’ukuri twishimiye uburyo abayobozi bacu bagera ikirenge mu cy’umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame mu kudahwema kudushakira iterambere. Muri iki gihe kubona ukuguriza amafaranga 50.000 ntibyoroshye. None kubona naba nibereye iwanjye nkaguza amafaranga 300.000 nta kindi binsabye ngakemura Ikibazo, nashaka miliyoni 3 koperative ikanyishingira ngakora imishinga inteza imbere,ntako bisa. Turanezerewe cyane.”

Bishimira ko serivisi bahabwa ziba zihuse
Uzayisaba Agnès na we ati” Maze imyaka 30 mfushije umugabo twari tumaranye imyaka 6 gusa, yansigiye abana 4. Icyayi ni cyo cyabarihiye, 3 ndanabashyingira. Naraguzaga nkabakorera ubukwe nkishyura neza. Gufata kuri izi nguzanyo nkubaka imisazire myiza nzi ko n’abana banjye aho bari bishimye,ntako bisa. Rwose abayobozi bacu bakomeze badutekerereze n’ibindi byarushaho kutuzamura, turabashyigikiye cyane.”
SACCO Tea Shagasha ifite abanyamuryango barenga 5800. Umucungamutungo wayo, Nsengumuremyi Aaron avuga ko uretse izi nguzanyo no kubacungira neza umutungo, banabaha serivisi nziza ku buryo nta munyamuryango umara iminota 2 atarahabwa serivisi akeneye.
Ati” Abakozi barabizi ko bashinzwe gushimisha umunyamuryango ubagannye,bakamwihutishiriza serivisi ntatakarize igihe hano. Ikigo cy’imari cyacu gihagaze neza mu micungire y’umutungo, serivisi no guha agaciro umuhinzi w’icyayi.”
Avuga ko kugeza ubu SACCO Tea Shagasha ifite umutungo wa 719.241.976, bikakaragaza ko ikigo gikora cyunguka.
Ati” Inyungu y’agateganyo irarenga miliyoni 30 kandi umwaka nturarangira. Umwaka ushize zari 40. Uyu zishobora kuzarenga. Bigaragaza imikorere inoze ituranga kandi n’inguzanyo zitangwa neza zikanishyurwa neza.”
Anavuga ko bafite uburyo bwo gukurikirana ibibazo by’abanyamuryango no kubisubiriza igihe,uzanye Ikibazo wese agataha anyuzwe.
Ati” Turashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ uRwanda Paul Kagame agaciro gakomeye cyane yahaye abahinzi b’icyayi bakanagira SACCO yabo, mu gihe mbere bahemberwaga mu ntoki bakarara bayamaze.”
Arakomeza ati” Yabahaye imigabane mu ruganda rw’icyayi,buri mezi 3 igiciro kirahinduka kandi akenshi gihinduka kizamuka.umuhinzi agakurikirana ibimukorerwa kugera ku igurishwa ry’icyayi cye I Mombasa muri Kenya ku isoko mpuzamahanga.”
Yongeraho ati”Uyu munsi icyayi cyitwa inka idateka kubera uburyo gihiraho,ahubwo abataragihinga barakerererwa mu iterambere.”
Anashimira Banki nkuru y’igihugu ( BNR) n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) uburyo babegera bakabahozaho ijisho ngo barusheho kunoza serivisi baha abahinzi, akizeza abahinzi ko bateganirijwe byinshi bibateza imbere, ibirushijeho kuba byiza biri imbere.
@Rebero.rw
