Yarenze ku mabwiriza yatanzwe kandi abasanzwe batwika amakara bose na we arimo bari barabimenyeshejwe kubera kwanga ko banatwika imisozi
Kuri sitasiyo y’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) ya Gashari mu karere ka Karongi hafungiye Mbonyinshuti Herman ukurikiranyweho gutwika ishyamba rya hegitari n’igice n’urutoki rw’igice cya hegitari bya Niyonagize Alexis ubwo yatwikaga amakara bitemewe mu ishyamba yamuguriye,bikanafatisha iryo rindi ryari ritarakura n’urutoki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w ‘Umurenge wa Gashari,Mudacumura Aphrodis,yabwiye Rebero.rw ko uyu Mbonyinshuti Herman yari yaraguze ishyamba rya Niyonagize Alexis ngo arisarure anatwike amakara. Ubwo yayatwikaga ku wa 31 Kanama,2026, arenze ku mabwiriza yatanzwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge bwo kudatwika amakara muri ibi bihe by’impeshyi, umuriro wafashe ishyamba ataguze rya Niyonshuti Alexis, ritarakura rya hegitari n’igice,unafata urutoki ku gice cya hegitari birashya birakongoka.

Hahiye ishyamba rya hegitari n’igice
Ati’’ Yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari. Yaduciye mu rihumye atwika amakara kandi twarabihagaritse kubera izuba ryinshi ry’iyi mpeshyi,amakara aratomboka afata ishyamba ry’uwo bari baguze iryo yatwikaga, ritarakura hashya hegitari n’igice umuriro unafata urutoki rw’uwo baguze ishyamba rw’igice cya hegitari.’’
Yakomeje ati’’ Yarenze ku mabwiriza yatanzwe kandi abasanzwe batwika amakara bose na we arimo bari barabimenyeshejwe kubera kwanga ko banatwika imisozi. Harakurikizwa icyo amategeko avuga ku kurenga ku mabwiriza abihanirwe,ubundi yumvikane n’uwo yangirije amwishyure,cyane ko n’iryo shyamba yatwikagamo amakara ari we yariguriye.’’
Yongeye kwihanangiriza abaturage ko kizira kikaziririzwa gutwika muri iki gihe cy’izuba ryinshi, haba abatwika ayo makara, ibiyorero n’ibindi,ko umuriro ushobora kwangiriza abandi baturage nk’uko byagenze kuri uyu. Abatwika amakara bagategereza imvura ikagwa na bwo akazajya atwikwa n’ubifitiye icyangombwa.
@Rebero.rw
