Umuhuzabikorwa wa Polisi n'abaturage mu karere ka Huye, SP L MUJAWAMARIYA
Komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo kubufatanye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyepfo n’izindi nzego basaba abaturage bo mu turere dutandukanye two muri iyi Ntara kwitabira amatora ku gihe, gutanga kandidatire ari benshi no guhitamo abayobozi bashingiye ku bushishozi.
Ubwo mu karere ka Huye, hahugurwaga abaturage baturutse hirya no hino muri iyi ntaray’Amajyepfo, abaturage bibukijwe ko bagomba gusobanukirwa n’inshingano zabo mu gihe cy’amatora, kugira uruhare mu guhitamo abayobozi no gukomeza kubungabunga umutekano n’ituze mu gihe cyose cy’amatora

Umuyobozi wa komisiyo y’Amatora mu Ntara y’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique
Umuyobozi wa komisiyo y’Amatora mu Ntaray’Amajyepfo, Nduwimana Pacifique, yavuze ko hashize iminsi abaturage basobanurirwa bihagije ibijyanye n’amatoran’akamaro ko kugira uruhare mu kwihitiramo abayobozi bityo ko bagomba kuyitabira kandi bagatora.
Yagize ati:“Tumaze iminsi dusobanurira abaturage bo mu byiciro bitandukanye ibijyanye n’amatora, kugira ngo basobanukirwe n’uburenganzira bafite bwo kwitorera abayobozi no kugira uruhare mu buyobozi bwabo.Abaturage barigishijwe bihagije.”
Nduwimana yasabye abaturage bemerewe gutora kugera ku masite y’itora ateganyijwe hakiri kare, anashishikariza aba byifuza gutanga kandidatire ari benshi, by’umwihariko urubyiruko n’abagore, kugira ngo bagire uruhare mu buyobozi.
Yagize ati: “Turashishikariza abaturage gutanga kandidatire ari benshi,cyane cyane urubyiruko n’abagore, kugirango nabo bagire uruhare rugaragara mu buyobozi, aho kubiharira abagabo gusa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi
Umuvugizi wa Polisiy’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yasabye abaturage gukorana n’inzegoz’umutekano ndetse n’izindi nzego kugira ngo amatora azabe mu ituze.
Yagize ati:“Turasaba abaturage kugira uruhare mu gukorana n’inzego z’umutekano n’izindi nzego bireba, kugira ngo amatora azagende neza kandi arangwe n’ituze.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye, SP A. Habimana, yasabye buri wese kwirinda ibyaha muri ibi bihe by’amatora no gutanga amakuru ku gihe igihe babonye ikintu cyose gishobora kubangamira imigendekere yayo.
Biteganyijwe ko mu Ntara y’Amajyepfo hazifashishwa abazayobora amatora bahuguwe bagera kuri 18,206 bazayobora amatora. Ibikoresho bizifashishwa mu matora nabyo byamaze kugera ku masite yose ateganyijwe.
@Rebero.rw
