Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukinira Arsenal n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yagarutse ku nkuru y’umwana w’imyaka 14 wo mu Rwanda witwa Byiringiro, wavuwe ikibazo cy’amaso cyari cyaratumye atangira guhuma, abikesha umuryango wa BigShoe washinzwe na Saka.
Iyi nkuru yayigarutseho mu birori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or byo mu 2026, aho Saka yahembwe igihembo cya Socrates Award, gihabwa abakinnyi bagaragaje uruhare rugaragara mu bikorwa by’ubugiraneza no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe na Byiringiro, yavuze ko yatangiye kugira ikibazo cy’amaso afite imyaka 12, bikamugiraho ingaruka mu myigire no mu mikurire ye, cyane cyane ko yari atuye mu cyaro kitari gifite amashanyarazi.
Yagize ati: “Amazina yanjye ni Byiringiro, mfite imyaka 14 ntuye mu cyaro cyo mu Rwanda. Ubwo nari mfite imyaka 12 natangiye guhuma amaso. Mu cyaro cy’iwacu nta mashanyarazi yahabaga, kandi n’aho twari dutuye byari bikomeye.”

Byiringiro yavuze ko ikibazo cy’amaso cyatumaga atabasha gusoma ibyo mwarimu yandikaga ku kibaho, ndetse bikamubuza no gukina neza na bagenzi be, kandi yifuzaga kugira ubuzima busanzwe nk’ubw’abandi bana.
Ati: “Ndi ku ishuri ntabwo nabashaga gusoma ku kibaho ibyo mwarimu yandikaga, nkanagorwa no gukina na bagenzi banjye, kandi nashakaga gukina nk’undi mwana wese.”
Yashimiye umuryango wa BigShoe wamufashije kubona ubuvuzi bw’amaso yari akeneye, avuga ko ubu yongeye kubona ubushobozi bwo gusoma no kwitabira ibikorwa bisanzwe by’abana bagenzi be.
Yagize ati: “Ndashimira BigShoe yampaye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Uyu munsi nasoma ku kibaho n’iyo naba ndi hanze y’ishuri. Igikomeye ni uko ntagihangayitse numva ko ndi njyenyine, ubu mbayeho nk’undi mwana wese.”
Uyu mwana yavuze ko ubuvuzi yahawe bwamugaruriye icyizere cy’ejo hazaza, ndetse ko afite inzozi zo kuzaba umwarimu w’Icyongereza.
Ati: “Nagize icyizere cy’ejo hazaza, numva nzagera ku nzozi zanjye. Umunsi umwe nzaba umwarimu w’Icyongereza. Ntekereza ko mwe muri hano mwageze ku nzozi zanyu mwari mufite mu buto, ubu nanjye nzagera ku zanjye. Imana ibahe umugisha n’ibyiringiro.”
Ubutumwa bwa Byiringiro bwagaragaje uruhare ibikorwa by’ubugiraneza bishobora kugira mu guhindura ubuzima bw’abana bafite ibibazo by’ubuzima, cyane cyane abaturuka mu miryango ifite ubushobozi buke bwo kubona serivisi z’ubuvuzi.

Igihembo cya Socrates Award Bukayo Saka yahembwe gihabwa abakinnyi bagira uruhare mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe gushimira uruhare rwabo mu guhindura ubuzima bw’abandi binyuze mu bikorwa by’ubugiraneza.
Inkuru ya Byiringiro ni urugero rw’uburyo kubona ubuvuzi bukwiye bishobora gufasha umwana kongera kwiga, gukina no kugira icyizere cy’ejo hazaza.
@Rebero.rw
