Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 15, Amavubi U-15, iri kwitabira irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026, ririmo kubera i Baku muri Azerbaijan, aho abana bahabwa umwanya wo kugaragaza impano zabo no guhangana n’abandi banganya imyaka baturutse mu bihugu bitandukanye.
Amavubi U-15 yasoje icyiciro kibanza cy’iri rushanwa yitwaye neza, aho yatsinze imikino itatu itsindwa ibiri, bikayifasha kurangiza ku mwanya wa gatatu no gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Iri rushanwa ni umwanya ukomeye ku bakinnyi bakiri bato, kuko ribafasha kongera ubunararibonye, kwigirira icyizere no kugaragaza ubushobozi bwabo imbere y’abandi bakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga.
Kuba aba bana bahura n’abandi bakinnyi banganya imyaka, bakagira amahirwe yo gukina imikino myinshi no kwipima ku rwego mpuzamahanga, ni kimwe mu bibafasha gukura mu mupira w’amaguru no gutegura ejo hazaza habo.
Uretse guhatanira intsinzi, FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 inafasha mu guteza imbere impano z’abana, kubatoza gukorera hamwe no kubafasha kumenya uko bahangana n’igitutu cy’imikino ikomeye.

Ku Amavubi U-15, iri rushanwa ni amahirwe yo kwerekana ko u Rwanda rufite abana bafite impano mu mupira w’amaguru, bashobora gukomeza gutera imbere igihe babonye ubufasha, imyitozo n’amahirwe ahagije.
Uru rugendo rw’aba bana i Baku ni igice cy’ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuko impano zigaragaye muri iri rushanwa zishobora kuzavamo abakinnyi bazakomeza guhesha igihugu ishema mu marushanwa atandukanye mu myaka iri imbere.
Nubwo kubona amakuru aturukayo bigoranye ariko ni umwanya mwiza wo kwerekana impano kuri aba bana ndetse no kubaha urubuga bagatinyuka kuko ni igihe cyiza cyo kwigaragaza, kuko ubashije kubona Manager mwiza ariho azamukira. ni byiza ko aba bana bahabwa ababakurikirana bakiri bato.
@Rebero.rw
