Abayobozi bavuga ko bafite icyizere ko nibigenda neza, ku bufatanye n'izindi nzego zireberera COTHEGA muri 2032 bazaba barangije kwishyura cyangwa babigeze kure.
Abahinzi b’icyayi ba koperative COTHEGA mu karere ka Nyamasheke baravuga ko inguzanyo bahawe na Banki y’igihugu itsura amajyambere(BRD) yari imaze kurenga miliyari 3 na miliyoni 600 muri 2019 hanarimo ibihano by’ubukerererwe,bagerageza kuyishyura nubwo n’ibibazo byiyongeranya, aho kugera muri Kanama uyu mwaka,bari bamaze kwishyura arenga miliyari 2 na miliyoni 300, basigayemo miliyari 1 na miliyoni 300, bagasaba inzego bireba ubufasha ngo bayamaremo.
Nyuma yo kubona ko hari igice cy’Imirenge ya Karambi na Cyato mu Karere ka Nyamasheke cyari kitacyera,bahinga bagatahira aho, inzara ari yose,abana barerwa bupfubyi ababyeyi babo baragiye gupagasa hirya no hino mu gihugu, muri 2003 abayobozi bayoboraga iyari Komini Gatare icyo gihe batekereje ko iyo misozi ihinzweho icyayi yarushaho gutanga umusaruro ushimishije.
Ikibazo bakigejeje ku mukuru w’igihugu Paul Kagame wari wabasuye ku wa 17 Werurwe,2005, abaha igisubizo gishimishije cyatumye icyayi gitangira kuhahingwa muri 2010. Kugira ngo gihingwe neza, abari biyemeje kugihinga,babyumvaga, muri 2011 na 2012 BRD yabahaye inguzanyo ya miliyari 1 na miliyoni zirenga 795 mu izina rya koperative yabo ya COTHEGA yari imaze gushingwa no kubona ubuzima gatozi.

Buri muhinzi akurwaho amafaranga 43 ku kilo cy’icyayi yo kwishyura inguzanyo ya BRD. Imyaka ibaye 11 bayishyura kuzagera muri 2032.
Iyo nguzanyo,bamwe mu bayifashe bavuga ko yagombaga gutangira kwishyurwa muri 2015 icyayi kimaze kuboneka neza n’uruganda rugitunganya rubonetse. Byageze muri 2012 bamwe mu banyamuryango babwirwa ko ayo mafaranga yashize ntibayafata n’abayahawe bagahabwa umubare utangana. 2015 yageze uruganda rutaraboneka.Rwabonetse mu Kuboza,2017. Icyo gihe umusaruro w’icyayi bawujyanaga mu ruganda rwa Gisovu mu karere ka Karongi.
Bavuga ko kubera imihanda mibi no kuba ari kure,icyayi cyahiraga mu nzira,bakagezayo gike cyane kizima,n’imodoka zagitwaye zikangirika na byo bitangira kubabera igihombo, kuri ya nguzanyo batangira kwishyura udufaranga duke cyane.
Byakomeje kuba ibibazo,ubuvugizi burakorwa, muri 2017 uruganda rubonetse muri koperative hazamo ikibazo cy’imicungire mibi y’abayiyoboraga muri icyo gihe bamwe bibaviramo gutabwa muri yombi. Muri 2019 hajyaho ubundi buyobozi n’umucungamutungo mushya basanga umwenda,inyungu n’ibihano by’ubukerererwe yose hamwe arenga miliyari 3 na miliyoni 600.

Umucungamutungo wa COTHEGA Vuganeza JMV asobanurira abahagarariye abanyamuryango uko umwenda barimo BRD uhagaze, aho basigayemo 1.300.413.083 bavuye kuri miliyari zirenga 3 na miliyoni 600 muri 2019.
Bakomeza bavuga ko ubuyobozi bushya bwari buyobowe na Mukantagungira Jeannette n’umucungamutungo mushya Vuganeza JMV, bwahanganye n’icyo kibazo, habaho kumvisha abanyamuryango bose ko umutwaro ari uwabo,bagomba kuwikorera.
Ni bwo hanafatwaga icyemezo ko buri muhinzi, uwafashe iyo nguzanyo n’utarayifashe, ayo umuntu yafashe yose, nk’uko itegeko rigenga amakoperative rivuga ko abanyamuryango bagabana inyungu n’igihombo, bose bagomba kuyishyura.
Bakomeje kwishyura nk’uko bari barabitangiye muri 2015,buri munyamuryango akurwaho amafaranga 43 ku kilo cy’icyayi kibisi ariko n’ubundi inguzanyo iranga iba ingorabahizi kugeza ubwo ikibazo cyabo cyageze ku mukuru w’igihugu,muri 2020 abagabanirizaho 367.402.071.
Niyonsaba Jean de Dieu,ati’’ Icyaje kudukoma mu nkokora, twari dufite ubuso bwa hegitari 1412 mu mirenge wa Karambi na Cyato. Muri 2023 umushoramari nyir’uruganda rwa Gatare Tea Company,Gatera Egide agurira abahinzi 1096 ho hegitari 466, dusigarana hegitari 946 zaje kwiyongeraho izindi,ubu dufite hegitari 968 n’abanyamuryango 2193.’’
Arakomeza ati’’ Byadusubije inyuma cyane kuko bariya babonye amafaranga ntibongeye kwishyura kuri iyo nguzanyo,abasigaye bayishyura turaremererwa bikomeye n’ubu tukiremerewe, ari yo mpamvu twandikiye BRD tuyisaba kureba icyakorwa ngo ntidukomeze kwishyura turemererwa gutya.’’
Bashimira ariko Leta ikomeje kubaba hafi muri iki kibazo,kuko muri uyu mwaka Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yabishyuriye 85.890.266, mu nyungu zitari zarishyuwe,umutwaro uragabanuka. Ubu,kugera mu mpeza za Kanama,2026 umwenda wose wari usigaye utarishyurwa ni 1.300.413.083. Byateganywaga ko yaba yarangije kwishyurwa muri 2032.
Bavuga ko nubwo kuyishyura byabagoye cyane kubera imbogamizi bagiye bahura na zo,ariko bashimira byimazeyo umukuru w’igihugu Paul Kagame wakomeje kubaba hafi, haba mu kwemera icyifuzo cyabo cyo guhinga icyayi, kubaha iyo nguzanyo kuko kitari guhingwa n’imbaraga z’abaturage gusa itabonetse, kubagabanirizaho ariya 367.402.071 n’ariya 85.890.266 MINECOFIN ibakuriyeho muri uyu mwaka. Bizeye ko azakomeza kubaba hafi muri ibi bibazo byose bafite kugeza bayirangije.
Banavuga ko bakomeje gukaza umutsi nubwo batakwemeza ko asigaye baba bamaze kuyishyura muri 2032 nk’uko byateganywaga ,ariko kwishakamo ibisubizo nk’intore n’icyizere bafitiye umukuru w’iguhugu Paul Kagame muri uru rugendo bibaha imbaraga zibumvisha ko bishoboka.
Niyonsaba Jean de Dieu,ati’’ Nubwo inzira ikiri ndende turi kumwe na perezida wacu Paul Kagame wakomeje kutuba hafi muri ibyo bibazo byose. Twizeye ko iki kibazo tuzagisohokamo amahoro. ‘’
Yunzemo ati’’ Nubwo uriya mwaka wa 2032 warenga, tuzaba twakoze ibishoboka byose kuko ukurikije n’aho tuvuye,aho tugeze hashimishije cyane. Iyo tudakomwa mu nkokora na buriya buso twakuweho tuba tugeze kure.’’

Inguzanyo y’arenga miliyari na miliyoni 795 bahawe muri 2011 na 2012 muri 2019 yari igeze kuri miliyari 3 na miliyoni 600 ubu basigaje kwishyura 1.300.413.083 bagombye kuba barangije kwishyura muri 2032.
Nyiramayira Chance Xaverine na we ati’’ Byadushimisha cyane twishyuye bikarangira kuko amafaranga 43 ku kilo umuhinzi akurwaho imyaka ingana kuriya ni menshi cyane, iterambere rye bwite n’umuryango we riradindira. Igihe umuhinzi azaba ayafata yose, nta mwenda agifite impinduka mu iterambere mu bahinzi b’icyayi zizigaragaza.’’
Mukantagungira Jeannette wayoboye iyi koperative kuva muri 2019 kugeraza 2025, bikavugwa ko ari ho kwishyura neza byatangiye, asaba abanyamuryango kwishimira aho bigeze kuko na bwo habaye ah’abagabo.
Ati’’ Tuvuye ahakomeye cyane, ahasigaye ni ho horoshye, ntacyatubuza kwishima. Ibibazo koko twahuye na byo ariko ntibyaduciye intege,bizarangira neza,umwenda tuwuvemo dukomeze iterambere.’’
Umuyobozi w’iyi koperative, Nderabakura Jean,na we avuga ko aho bageze bishyura,n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na perezida Kagame budahwema kubatera ingabo mu bitugu,afite icyizere ko iki kibazo bazagisohokamo amahoro.
Ati’’ Nubwo twagize umwihariko w’uko hari abanyamuryango n’ubuso twatakaje bikongera imbogamizi, icyizere kirahari. Twafashe ingamba zo kurushaho kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, hari n’umushinga uri kudufasha kubona izindi ngemwe nziza tugiye gutera mu bisigara byose, hakaba n’abandi bahinzi ku giti cyabo batangiye kugihinga. Nibatugana bizarushaho koroha kandi bizashoboka.’’

Umuyobozi w’iyi koperative, Nderabakura Jean ashimira Perezida Kagame wabagabanirijeho 367.402.071 muri 2020 n’andi 85.890.266 bagabanirijweho muri uyu mwaka binyuze muri MINECOFIN.
Avuga ko muri Nyakanga uyu mwaka COTHEGA yandikiye BRD iyisaba guhindura uburyo bwo kwishyura,ikishyura bijyanye n’ubuso bushya ifite n’umusaruro ibona ubu, igitegereje igisubizo,byemewe bikazatuma inyungu n’ibihano ku bukerererwe bidakomeza kwiyongera, bikazanoroshya kwishyura. Yizeye igisubizo cyiza cya BRD.
Avuga ko mbere ya 2023 buriya buso bakibufite bari bageze ku musaruro wa toni zirenga 7.000 ku mwaka, bamaze kubukurwaho ubu bigoye kurenza toni 5000. Gukomeza kwishyurizwa kuri toni batabona agasanga byarushaho kubagora ari yo mpamvu basaba BRD kubumva.
Asaba abanyamuryango gukomeza guhangana n’iki kibazo,bongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza mu buryo bwose, bagakorera icyayi neza,bakanagisoroma neza,ko ibindi,hamwe n’ubuyobozi bwiza bubitaho bitazagorana cyane.
@Rebero.rw

Iyi nkuru iteguye neza rwose!
Inzego zireberera amakoperative zikomeze gufasha COTGEGA no kuyikorera ubuvugizi ngo iki kibazo cy’ideni bafititiye BRD igisohokemo neza!