They express gratitude to the Government and NUDOR after becoming entrepreneurs.
Abasore n’inkumi 65 bo mu Mirenge 15 y’Akarere ka Nyamasheke barimo 52 babaye ba rwiyemezamirimo na13 bize imyuga inyuranye bakanayibonera akazi,barashimira Leta n’ ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda ( NUDOR) ryabafashije kwiga no guhindura ubuzima.
Babigarutseho kuri uyu wa 28 Ukwakira,2026 ubwo bahuraga n’ubuyobozi bw’umushinga’ We can work program’ wa NUDOR wabafashije kugera ku byo bishimira, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’abari bahagarariye Challenges- Rwanda yabahuguye.
Aganira na Rebero.rw, Turyashemerwa Jacqueline, umukozi wa NUDOR muri uyu mushinga’ We can work program, uterwa inkunga na Light for the World ku bufatanye na Mastercard Foundation, yavuze ko uyu mushinga ukorera mu bihugu by’uRwanda, Uganda, Kenya, Ethiopia, Ghana, Sénégal na Nijeriya,watangiye muri 2023 kuzageza muri 2030, ugamije kugera ku rubyiruko 1.000.000 muri ibyo bihugu byose ukoreramo,mu ntego yo guteza imbere urubyiruko rufite ubumuga rukabona icyo rukora cyiyubashye.

Umukozi wa NUDOR mu mushinga’We cana work’ Turyashemerwa Jacqueline yishimiye aho bageze mu iterambere byerekana ubushobozi budashidikanywaho bw’abantu bafite ubumuga
Avuga ko muri uriya mubare, mu Rwanda bazagera kuri benshi bashoboka babafasha gukora umurimo unoze,ubahesha agaciro.
Ati” Byakozwe nyuma yo kubona ko hari urubyiruko rujya gusaba akazi rufite ubumuga abagatanga bakarukima barurebeye mu bumuga rufite aho kururebera mu bushobozi, n’abarugahaye bakaruha ak’ intica ntikize,katajyanye n’ubushobozi bwarwo n’ibyo rwize.“
Avuga ko uhawe akazi nk’ako agakora by’amaramuko ariko mu by’ukuri kari hasi y’ibyo yagakoze,nta kigaragara kamumariye, agahora inyuma mu iterambere.
Ati” Muri We can work duhamagarira abatanga akazi kureba umuntu ufite ubumuga nk’umuntu n’ubushobozi bwe ntibamurebere mu bumuga afite, akareberwa mu cyo ashoboye agafashwa kukinoza.”

Bavuga ko guhura bakungurana ibitekerezo n’ubunararibonye bibafasha kurushaho kwitinyuka
Arakomeza ati” Uyu munsi twahuje urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35,rwize muri 2024- 2025 kuba ba rwiyemezamirimo. Turufasha kwitinyuka no kwisobanukirwa rukamenya Ibyo rushoboye.”
Akomeza avuga ko muri 2024 bafashije abasore n’inkumi 100 barimo 25 ba Nyamasheke, na 75 bo muri Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, 25 muri buri Karere. Muri 2025 bafashije 135 barimo 40 ba Nyamasheke na 95 b’utwo turere tw’umujyi wa Kigali.
Ati” Iyo barangije kwiga iminsi 14 tubaha, bihitiramo ibintu 3 babona bashobora gukora. Hari abahitamo kuba ba rwiyemezamirimo, abandi bakagana imyuga, abandi kuko baba bararangije ayisumbuye na Kaminuza bagasaba akazi.“
Avuga ko guhura bakaganira,bakungurana ibitekerezo ari ingenzi cyane kuko hari abumva ibyo bagenzi babo bakora bakaba bajya babagurira cyangwa babashakira abaguzi, bakanaba bakora amatsinda biterezamo imbere.
Akurikije uko bakora n’inyota y’iterambere bafite, Turyashemerwa Jacqueline asanga batanga icyizere kiruta kure icyatekerezwaga.
Ati” Umuhati tubabonana n’uburyo babyaje umusaruro ukomeye amahirwe bahawe bikabahindurira ubuzima, biratanga icyizere cy’ejo hazaza harushijeho kuba heza.“
Tuyizere Berthe w’ imyaka 28 warwaye bikamuviramo ubumuga muri 2019 nyuma yo kurangiza ayisumbuye, avuga ko yari yihebye yisabira urupfu, ariko aho amariye guhugurwa ubu ni rwiyemezamirimo utunze umuryango we.

Tuyizere Berthe wabaye rwiyemezamirimo nyuma y’ amasomo yahawe ku bufasha bwa NUDOR yishimira ko Bizinesi ye itunze umuryango we wose
Ati” Ubwo uyu mushinga waduhuguraga,amatike wampaga nasaguraga ayo mbika, mama aranyongerera ngira amafaranga 400.000 nshinga butiki,hashize iminsi ntagira akazi ko kuba umu’ Agent’. Hombi haranyinjiriza ngatunga umuryango wanjye.“
Avuga ko nubwo aba barwiyemezamirimo bahuye n’imbogamizi zikomeye zirimo igishoro gito kandi hari abashaka kugera ku ishoramari rinini,ubufasha NUDOR ibaha ari buto kuko itabahaza bose, bitababuza kwirwanaho nk’ intore bagaharanira kwigira,agasaba Akarere n’abafatanyabikorwa kongera ubufasha NUDOR iha urwo rubyiruko ngo bakomeze ibikorwa byabo by’iterambere banatange akazi.
Ashimira byimazeyo perezida Kagame agaciro aha abantu bafite ubumuga kabatera imbaraga bakagera ku byo bishimira byose.
Anashimira Light for the World na Mastercard Foundation babatera inkunga muri ibi bikorwa na Challenges-Rwanda yahuguye uru rubyiruko kugeza rugeze aheza rwishimira.
Abagejejwe aheza n’uyu mushinga bagaragaje ibyishimo byabo.
Irambona David ufite ubumuga bwo kutabona, na we utanga serivisi z’ ikoranabuhanga, izi nyigisho zamufashije kwinjira mu bworozi bw’inkoko n’ibindi agenda akora, akishimira aho ageze.

Irambona David ufite ubumuga bwo kutabona akaba yoroye inkoko zirenga 200 nyuma yo guhugurwa, avanga no gucuruza serivisi z’ikoranabuhanga n’indi mirimo ni urugero rufatika rw ‘ubushobozi bw ‘abantu bafite ubumuga
Ati” Ndi ahashimishije kubera kubyaza umusaruro ubumenyi nahawe. Noroye inkoko zirenga 200 ngurishaho nkinjiza amafaranga. Nkomeje gukataza mu iterambere no kwerekana ko n’abantu bafite ubumuga dushoboye.“
Na bo bashimira perezida Kagame ibyiza byose abagezaho bituma bitinyuka bakagera ku byo mbere abantu batekerezaga ko bitashoboka.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyamasheke, Uwabakurikiza Joseph, ashimira Leta na NUDOR iki gikorwa cyiza gihinduriye ubuzima abantu bafite ubumuga.

Umuhuzabikorwa w’imana y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Nyamasheke, Uwabakurikiza Joseph yishimira abantu bafite ubumuga bagenda baba ba rwiyemezamirimo
Ati” Iyo urebye aho urubyiruko rwacu rwahuguwe rugeze, ntawe utashima Leta yacu na NUDOR umurimo ukomeye bakoze tuzahora tubashimira.”
Imbogamizi zagaragajwe, umukozi w’Akarere ka Nyamasheke ufite abantu bafite ubumuga mu nshingano ze, Uwase Sifa yabijeje uruhare rwako mu ikemuka ryabyo, ashima NUDOR n’abafatanyabikorwa bayo iki gikorwa cy’indashyikirwa bakoze gihindura imyumvire n’imibereho y’abantu bafite ubumuga, Akarere kazashyira imbaraga mu gukurikirana no gusigasira ibyagezweho.
Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR, Hakizimana Damascène yabasabye kuyabyaza umusaruro uzatuma mu minsi mike iri imbere bazaba ari ba rwiyemezamirimo banini,baha akazi abantu benshi.

Umujyanama mu nama y’ubutegetsi ya NUDOR, Hakizimana Damascène yabasabye kubyaza umusaruro ufatika aya mahirwe na bo bagatanga imirimo

Uwase Sifa ufite abantu bafite ubumuga mu nshingano ze mu Karere ka Nyamasheke yizeza ikemurwa ry’ibibazo uru rubyiruko rugaragaza
@Rebero.rw
