Bishimiye kwigishwa umwuga ugiye kubahindurira ubuzima
Binyuze muri gahunda ya Mothers’ union( Umuryango w’abategarugori ufite intego yo kubaka umuryango utekanye), EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yahaye abakobwa 25 babyariye iwabo imashini jzidoda nyuma y’ubumenyi bwo kudoda bahawe amezi 6, basabwa kutazicarana.
Ni nyuma yo kubona ibibazo binyuranye aba bana n’abakobwa bahuye na byo nyuma yo guterwa inda zitateganijwe abenshi batarageza ku myaka 18, bikabaviramo gutakaza amashuri, guhohoterwa n’abo mu miryango yabo.
Bamwe bakanavuga ko bari baragize kwiheba gukabije kwabaviriyemo ihungabana rikomeye ryabaganishaga mu nzira zo gutekereza kwiyambura ubuzima no kubwambura abo babyaye.
Aha ni ho Mothers’union, nk’ ifite inshingano zo kwita ku busugire bw’umuryango, yabashyize hamwe, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’ inzego bwite za Leta n’iz’ umutekano, ibanza kubahumuriza ibereka ko n’bwo bahuye n’ izo ngorane Imiryango yabo ikamera nk’ ibahaye akato, kubaho neza bigishoboka kuko Imana yo ikibakunda yabahaye itorero n’igihugu bibakunda binabitaho.

Bari mu ifoto y’urwibutso n’imashini bahawe hamwe n’ababyeyi babo n’abayobozi
Mothers’union yabonye bitagarukira aho isanga banakeneye kubaho bafite agaciro, bakirigita ifaranga nk’abandi bose bagize amahirwe yo kumenya umwuga ubibashoboza, ibigisha ubudozi mu mezi 6, babimenye neza, ku wa 29/10/2026 buri mukobwa ahabwa imashini idoda, nk’ urufunguzo rumwinjiza mu isoko ry’ umurimo.
Mu ijambo rye ryo kuzibashyikiriza, Umuyobozi wa Mothers’union muri EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Mukakamali Espérance yababwiye ko aya ari amahirwe akomeye babonye bakwiye kubyaza umusaruro,akabahindurira ubuzima.
Ati” Turi mu byishimo by’abana bacu barangije bize bakaba basoje amasomo, bagannye ku isoko ry’umurimo. Turabashimira ko mwemeye kwiga mukarangiza.“

Umuyobozi wa Mothers’union muri EAR Diyoseze ya Cyangugu, Mukakamali Espérance yababwiye ko uyu ari umugisha bagize batagomba gukinisha
Yunzemo ati” Uyu ni umugisha. Ni amahirwe mubonye yo kugira icyo mwigezaho mugahindura ubuzima, mukava mu bwigunge. Tuzi ingorane nyinshi umwana utwaye inda ahura na zo. Ni yo mpamvu turi hano ngo tubahumurize tubabwire urukundo rw’Imana idashobora kubatererana na rimwe.”
Yasabye ababyeyi kurushaho kwegera abana babo,bakabitaho uko bikwiye, bagashishikariza urubyiruko gukora ngo rugire ubuzima bwiza n’abana bavutse muri ubu buryo babeho neza.
Yifurije aba bakobwa kubyaza umusaruro uyu mugisha, bagahindura ubuzima,bakifasha bakanabeshaho neza abo babyaye. Abumva basubira mu mashuri asanzwe bacikirije bagatekereza uburyo basubizwamo.
Impanuro nk’izi banazihawe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine wanasabye abangavu kunyurwa n’ibyo iwabo babaha mu bushobozi bwabo, ntibararikire ibyo bibwira ko ari ubusirimu birangira bibiciye ejo hazaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukakalisa Francine asaba ababyeyi kudatoteza abana ngo ni uko babyaye kuko byagira ingaruka zirenze ikibazo baba bibwira ko bakemura
Ati” Hari abitwaza ubukene bagashukwa n’ababatera inda. Twige kunyurwa n’ibyo dufite n’ibyo mu miryango yacu. Twese ntitunganya imitungo. Ikibabaje ni uko hari n’abo mu ngo zikomeye dusangana ibi bibazo.“
Yanagarutse ku babyeyi agira ati” Babyeyi, mudufashe murusheho kwita ku burere bw’abana bacu, ntibaheranwe n’ibibazo.”
Yanagarutse ku ihohoterwa ribera mu miryango, akenshi riba intandaro y’ ibi byose, asaba ko uhohotewe cyangwa uzi ahari uhohoterwa bakabimenya batagomba kubiceceka.
Ati” Ihohoterwa rikorerwa abana babyaye bakiri bato rikwiye guhagarara kuko umwana ubyaye ntaba aretse kuba umwana ukomeza kwitabwaho n’ababyeyi be. Nta rugo aba afite ahubwo baba babaye abana 2 umubyeyi aba agomba kurera. Ibyo gusohora abana mu nzu ngo ni uko babyaye bigomba guhagarara. Aho umwohereza mu muhanda ibyo yahakora byaba bibi kuruta ibyo bigutera kumusohora.”
Hanagarutswe ku mategeko arengera aba bana n’abo babyaye. Abafashe amagambo bose barimo inzego z’ umutekano,inama y’igihugu y’abagore,n’ ufite mu nshingano ze uburinganire n’ubwuzuzanye ku rwego rw’Akarere, basaba ko abatera aba bana inda z’imburagihe bajya bakurikiranwa mu butabera, byaba ngombwa iburanisha ryabo rikabera mu ruhame bikanabera isomo n’abandi bumvaga babitekereza.
Aba bakobwa bashimira igihugu n’itorero Angilikani ry’uRwanda iyi neza.

Mu izina rya bagenzi be, Uwizeyimana Louise yashimiye EAR Diyoseze ya Cyangugu ibahinduriye ubuzima
Mu izina rya bagenzi be, Uwizeyimana Louise, ati” Turashimira cyane itorero Angilikani ry’uRwanda ryatwegeranije rikatwigisha uyu mwuga, rikaduhumuriza mu bikomere twari dufite tukabisohokamo.”
Yakomeje ati” Turashimira ababyeyi baduhaye uruhushya tukaza kwiga n’abapasitori batuganirije ijambo ry’Imana riduhumuriza. Twabonye ubumenyi bw’ibanze budufasha.Tugiye kwiteza imbere. Ku isoko ry ‘ umurimo ntituziganda.”
Yasabye Akarere gufasha abacikirije amashuri bifuza kuyasubiramo, anasaba Mothers’union kubahora hafi, ikabasura mu miryango,ikabagira inama, ikanakomeza kubasengera kuko ibyonnyi ntaho byagiye, n’ubundi bikirekereje.
Mu izina rya Musenyeri Muhutu Nathan utabonetse, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu, Rev. Ariho Boaz yashimiye inzego zose zagize uruhare muri iki gikorwa asaba ababyeyi kugenera umwanya uhagije abana babo wo kubaganiriza no kubumva.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EAR Diyoseze ya Cyangugu, Rev. Ariho Boaz asanga abahohotera abangavu bakabatera inda bakwiye kubibarizwa mu ruhame
Ati” Tubashyire mu mashuri ariko natwe tubaganirize, tubabwire icyo igihugu n’isi bibifuzaho kuko aba bana ari umugisha Imana yaduhaye izatubaza. Kurera nubwo ari inshingano ni n’umuhamagaro. Tubahe icyo tubagomba mu gihe cyacu.”
Yababwiye ko ibyo guceceka ababatera inda atari byo,bakwiye kujya babavuga,bagakurikiranwa,bagahanwa kugira ngo n’abandi bari bafite iyo migambi mibisha batinye.
Yahamagariye inzego zose bireba guhagurukira kurinda abangavu ibibazo nk’ibi, ubigize akitabwaho akagarurwa mu buzima yari agiye gutakaza, kuko hari abafashijwe ubuzima bugahinduka,bakiga bagakora akazi kabubahishije, bakanashaka bakubaka ingo z’umugisha.

Uwizeyimana Louise ashimirwa n’abayobozi

Abayobozi batandukanye bari babyitabiriye

Umuyobozi wa Mothers’union muri EAR Diyoseze ya Cyangugu Mukakamali Espérance ( iburyo) aha impamyabushobozi umwe muri abo bakobwa
@Rebero.rw
