Mu Mujyi wa Kigali hateraniye umuhango wo gutanga ibihembo byiswe EAC Regional Quality Awards, bigamije gushimira no guha agaciro ibigo n’imiryango byitwaye neza mu guteza imbere ubuziranenge bw’ibicuruzwa na serivisi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Uyu muhango wahuje abahagarariye ibihugu byose bigize EAC, barimo ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), ibigo binini ndetse n’inzego za Leta, hagamijwe kumenya no gushimira abahize abandi mu gushyira imbere ubuziranenge.
Mu ijambo ryo kwakira abitabiriye uyu muhango, Virgile Rwanyagatare, Umunyamabanga Uhoraho wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yashimangiye ko guteza imbere umuco w’ubuziranenge mu nzego zitandukanye z’ubucuruzi ari ingenzi mu kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC.

Yavuze ko ubuziranenge budakwiye gufatwa nk’ikintu gisabwa gusa kugira ngo umuntu akore ubucuruzi, ahubwo ko ari ishoramari rifite uruhare mu kunyurwa kw’abaguzi, kuramba kw’ibigo, kubona amasoko no kugera ku iterambere rirambye.
Ati: “Ubuziranenge si ikintu gisabwa gusa kugira ngo umuntu akore ubucuruzi; ni ishoramari rifatika mu kunyurwa kw’abakiriya, kuramba k’ubucuruzi, kubona amasoko no kugera ku ntsinzi irambye.”
Rwanyagatare yagaragaje kandi gahunda ya Zamukana Ubuziranenge u Rwanda rwashyizeho, igamije gufasha ibigo by’ubucuruzi, cyane cyane ibito n’ibiciriritse, kwimakaza umuco w’ubuziranenge bikiri mu ntangiriro z’ibikorwa byabyo.
Mu ijambo nyamukuru ryatanzwe muri uyu muhango, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Tuyishimire Chantal, yashimangiye ko ibigo bito, ibiciriritse n’ibiringaniye (MSMEs) byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bikwiye gushyigikirwa kugira ngo bishobore kubahiriza ibipimo ngenderwaho, guteza imbere ubuziranenge no kugera ku masoko atandukanye.

Yagaragaje ko kubahiriza ibipimo by’ubuziranenge ari imwe mu nzira zafasha ibyo bigo kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko, kwagura ibikorwa byabyo no kugira uruhare mu iterambere ry’ubucuruzi bw’akarere.
Adrian Njau, Umujyanama mu by’Ubucuruzi na Politiki mu Nama y’Ubucuruzi ya Afurika y’Iburasirazuba (EABC), yagarutse ku bushakashatsi bwakozwe n’iyo nama mu 2019, bugaragaza inyungu zikomeye zishobora kuboneka mu gihe ibihugu bya EAC byashyira mu bikorwa ibipimo ngenderwaho bihuriweho.
Yavuze ko ubwo bushakashatsi bwerekanye ko gukoresha ibipimo ngenderwaho bihuriweho n’ibihugu bya EAC bishobora kongera ubucuruzi hagati yabyo ku kigero kirenga 10%, kugabanya igihe ibicuruzwa bimara ku mipaka mu igenzurwa no gutunganya ibyangombwa, kiva ku minsi 10 kikagera ku masaha 12, ndetse no kugabanya ibiciro bituruka ku gusubiramo ibizamini no gushaka impamyabumenyi z’ubuziranenge.
Ati: “Ibi byerekana ko ibipimo ngenderwaho bishobora koroshya ubucuruzi mu karere, kongera ubushobozi bwo guhangana ku isoko no kubaka icyizere cy’abaguzi.”
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, Njau yavuze ko ibigo bito n’ibiciriritse bigihura n’imbogamizi zirimo amafaranga menshi akenerwa kugira ngo byubahirize ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge, ndetse no kutagira ubumenyi buhagije kuri ibyo bipimo.

Uyu muhango wa EAC Regional Quality Awards ufite intego yo gushishikariza ibigo n’inzego zitandukanye gushyira ubuziranenge imbere, kugira ngo ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu karere birusheho kuba byiza, byizerwe kandi bibashe guhangana ku masoko yo mu karere no hanze yako.
Ibi kandi biri mu murongo wo kwimakaza ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC, aho kubahiriza ibipimo bihuriweho bishobora gufasha gukuraho inzitizi zitari ngombwa no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

@Rebero.rw
