U Rwanda rwamaganye ibivugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rumushinja gukwirakwiza amakuru atari yo ku bijyanye na manda y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.
Ibi bije nyuma y’inama yabereye mu muhezo yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango wa Francophonie, yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC.
Mu byo Minisitiri wa RDC yavuze, harimo ko Louise Mushikiwabo yagumijwe ku mwanya by’agateganyo kugira ngo akomeze imirimo isanzwe ya buri munsi, ndetse ko manda ye igamije gusa kuvugurura uburyo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF akorwamo.

Gusa, uruhande rw’u Rwanda rwamaganye ibyo bisobanuro, ruvuga ko bidahura n’ibikubiye mu bwumvikane bwagezweho hagati y’abayobozi bagize uruhare mu biganiro.
Ruvuga ko igitekerezo cy’ubwumvikane cyatanzwe n’u Rwanda, kikaganirwaho na Perezida wa Sénégal, uwa Togo n’uwa Bénin, mbere yo gushyikirizwa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na we akacyemera nubwo atabishakaga.
U Rwanda ruvuga ko RDC yari yifuje ko habaho igihe cy’inzibacyuho kigufi, Louise Mushikiwabo atakiri muri uwo mwanya, ahubwo imirimo isanzwe igakorwa n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imiyoborere ya OIF (Administrateur), ari na we wari kuba ashinzwe kuvugurura amategeko agenga amatora.

Icyakora, nk’uko u Rwanda rubisobanura, manda ya Louise Mushikiwabo izageza ku wa 31 Ukuboza 2027, ikaba ari manda isanzwe imuha ububasha busesuye bwo kuyobora OIF, aho kuba iy’agateganyo.
U Rwanda kandi rugaragaza ko kuvugurura uburyo amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF akorwamo biri mu ntego z’ingenzi z’iyo manda, ariko atari yo yonyine.

Ku bijyanye n’uzasimbura Louise Mushikiwabo, u Rwanda rwibukije ko ari rwo rwiyemeje kutazatanga umukandida uzahatanira uwo mwanya, nk’uko bisanzwe bigenda mu bigo mpuzamahanga mu bihe nk’ibi.
Ruvuga ko RDC idakwiye kwiharira iyo myanzuro cyangwa kwiyitirira igitekerezo cyo kutazatanga umukandida, kuko cyaturutse ku cyifuzo cyatanzwe n’u Rwanda mu biganiro byagejeje ku bwumvikane.
@Rebero.rw
