Abanyeshuri b'ishuri ryisumbuye rya Gishoma
Ubuyobozi n’ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu Mudugudu wa Gishoma,Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo,Akarere ka Rusizi, baravuga ko bafite intego yo kurigeza ku rwego rwo kuba indashyikirwa mu myigire,ubumenyi,ikoranabuhanga n’umuco, bigaragazwa n’urwego rigezeho mu mitsindire mu myaka 26 zimaze.
Umuyobozi w’iri shuri riri mu mashuri 2 y’amasiyansi mu karere kose ka Rusizi, Mwitaba Anaclet umaze imyaka isaga 10 ariyobora avuga ko kuva ryashingwa mu Gushyingo, 1999 ari iry’icyiciro rusange, ryagiye rikura,muri 2005 rishyirwamo amashami,aba mbere barirangirizamo ayisumbuye muri 2007.
Ubu ririmo abanyeshuri 749, abahungu 401 n’abakobwa 378 baturuka imihanda yose y’igihugu n’ab’abanyamahanga baba mu Rwanda. Rifite amashami, irya Stream 1 ryibanda ku binyabuzima n’ubutabire na Stream 2 ryibanda ku bumenyi bw’isi n’ubukungu. Mu wa 6 hagaragara amashami yari asanzweho agenda acyura igihe ya MPC, MPG, MCE na MCB. Abateganywa kuzakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange uyu mwaka ni 53 abazasoza ayisumbuye ni 140.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gishoma, Mwitaba Anaclet yizeza kurigira indashyikirwa ku rwego rw’igihugu mu myigire, ubumenyi, ikoranabuhanga n’umuco
Ati’’ Mu byo twishimira mu myigire ni uko umwaka ushize abakoze icya Leta bose,baba 40 barangizaga icyiciro rusange na 124 basozaga ayisumbuye, batsinze 100%, nubwo twifuza ko amanota batsindiraho yakwiyongera nibura uwa make akagira 80%“.
Mu byari bihangayikishije iri shuri uyu muyobozi avuga ko byakemukanye n’umwaka w’amashuri 2025-2026, ni ukubaka uruzitiro rw’ishuri rugiye kuzura rutwaye amanyarwanda arenga miliyoni 80. Agashima ubwitange bw’ababyeyi bashyizemo uruhare rugaragara na MINEDUC yabateye inkunga ya miliyoni 44. 430.101.
Ati’’ Rwari ruduhangayikishije cyane. Turashimira cyane babyeyi babyumvise vuba. Kutarugira byatezaga ibibazo birimo icika ry’abana rya hato na hato,baciye mu rihumye abayobozi n’abarinzi b’ikigo, abajura bazaga kwiba abana imyenda bayanitse, n’ibindi byashoboraga guhungabanya imyigire n’imyitwarire y’abana. Rurabikemuye runagaragaje imbibi z’ishuri.’’

Ababyeyi barirereramo barishimira ubwitange mu guhaza ibyifuzo by’abana babo
Yemeza ko ruri mu bigiye kongera imitsindire y’abana no koroshya akazi ku bayobozi n’abarezi kuko ntawe uzaba agira ikindi yikanga kijyanye no kuba ishuri ritazitiye,agashima buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa cy’indashykirwa.
Ku ntego yo kugira iri shuri indahykirwa ku rwego rw’igihugu, Mwitaba Anaclet ati’’ Ryitwa’ imparirwakurusha.’ Twifuza ko buri munsi ryahora ryisumbura. Turashaka kurigira indashyikirwa mu myigire, ubumenyi, ikoranabuhanga n’umuco,bikemura ibibazo biri muri sosiyete nyarwanda n’isi muri rusange.’’
Avuga ko kuba mu myigire nta mwana uhiga utsindwa ikizamini cya Leta,imyitwarire igashimwa na buri wese,mu ikoranabuhanga ntawe ubahiga haba mu barezi barikoresha bigisha, n’abanyeshuri barikoresha mu bushakahsatsi,ibitaramo bijyanye n’umuco bihakorerwa bifasha abana kumenya neza umuco nyarwanda n’indangagaciro na kirazira zawo, bibaha icyizere ko nta kabuza iyi ntego izagerwaho.
Uyu muyobozi avuga ko ubudashyikirwa bwabo butari mu mitsindire mu masomo gusa,ko no mu mikino baza imbere ku rwego rw’Akarere ka Rusizi bakanaharenga, rikanaba mu mashuri make muri aka karere ka Rusizi amaze gufata umurongo wo guhaza abana mu biribwa,aho batakigura imboga baha abana mu mafunguro,bazihingira,bakanahinga urutoki bagaha abana imineke,n’imbuto nka Avoka zikahabarizwa.

Indashyikirwa zarabishimiwe
Banashima abana baharangiza bagaruka gushima, aho umwaka ushize,ubwo ryizihizaga Yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe, abahize barigabiye inka izakamirwa barumuna babo, ubu iri hafi kubyara, abana bahiga n’amata akazajya abageraho aturutse kuri bakuru babo baharangije bamaze guhirwa n’ubuzima bwo hanze.
Avuga ariko ko n’imbogamizi zitabura,zirimo kuba bamwe mu bana bahiga baturuka mu miryango ikennye cyane, yishyura amafaranga y’ishuri bigoranye,bigatuma hari bimwe mu byagombaga gukorwa bitagerwaho, ubuke bwa mudasobwa ahakenewe nibura 50 ngo ikoranabuhanga rirusheho gukataza, inyubako zishaje zikeneye kuvugururwa, no kuba hakenewe amapave mu kigo ngo igihe imvura yaguye abana ntibagende mu cyondo.
Hari n’icyuho bafite cyatangiranye n’iri tangira ry’umwaka w’amashuri 2026-2027 cy’abayobozi bungirije,ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire, n’umwarimu w’indimi badahari, agasaba ababishinzwe kubohereza kuko ibura ryabo rikomeza gutera icyuho.

Ababyeyi babanje gutemberezwa uruzitiro rw’ishuri bagizemo uruhare rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 80.
Mwitaba Anaclet ashima mbere na mbere perezida Kagame wahaye agaciro uburezi bwatumye iri shuri rigera ku rwego ririho, n’izindi nzego zose zifite uburezi mu nshingano zirimo Akarere ka Rusizi, iz’ibanze n’iz’umutekano,ababyeyi,abarezi n’abana ubwabo,uruhare rwa buri wese mu kugera aho rigeze ubu n’ubufatanye mu kugera ku ntego.
Mu nama y’inteko rusange y’ababyeyi yo ku wa 7 Ugushyingo,2026, iri shuri ryaboneyeho kumurikira ababyeyi aho uruzitiro bamaze gutangaho akayabo rugeze, rihemba abanyeshuri bahize abandi mu masomo,haba mu bizamini bya Leta n’imitsindire y’agace ka mbere k’iki gihembwe cya mbere cya 2026-2027.
Ababyeyi baharerera n’abayeshuri bishimira uko ubuzima buhifashe.
Gisubizo Edson wiga mu wa 5 ati’’ Turashima ubuyobozi bw’ishuri,ababyeyi n’abarezi bacu imbaraga bashyira mu myigire yacu kugira ngo uburezi duhabwa burusheho kugira ireme. Baritanga rwose bitagereranywa. Turasaba gusa ko nyuma yo kutuzitirira ishuri n’icyamapave cyakwihutishwa. Iyo imvura iguye tugenda dukata urwondo bikatubabaza.’’

Ababyeyi basura ishuri bareba aho rigeze mu iterambere
Mahoro Edynace na we wiga mu wa 5, ati’’ natwe abakobwa twishimira uko dufashwe, tukizeza ababyeyi kuzakomeza gushyira umwete mu masomo n’imyitwarire myiza tukazabahesha icyubahiro.’’
Hakizimana Boniface uhafite umwana akanagira uwaharangije,ati’’ Ni ishuri nkunda cyane. Riturera neza ni yo mpamvu numva abanjye bose bahiga. Ubwo ikibazo twari dufite cy’uruzitiro gikemutse, tuzanagira uruhare no mu bindi byose tuzasabwa,turishyire ku isonga mu gihugu nk’uko twabyiyemeje.’’
Abihuriraho na Nyiraminani Valentine na we uhafite umwana mu wa 5 akanagira uwaharangije,na we ugira ati’’ Tunashima cyane kiriya gikorwa cyo guhemba abana bahize abandi. Kiri mu bituma n’abandi bongera imbaraga mu kwiga ngo ubutaha bazahanyurane umucyo. Uruhare rwacu mukurigira indashyikirwa ruzahoraho.’’
Umuyobozi w’inteko rusange y’ababyeyi barirereramo,Nyaminani Benjamin, ashimira buri wese ugira uruhare mu migendekere myiza y’amasomo muri iri shuri,akanashimira ubuyobozi bwaryo budahwema gushaka icyarishyira mu ruhando rw’andi yamaze kubaka izina muri iki kiguhu,bituma abarirangijemo biyumvamo ireme ryabashoboza gukorera igihugu impande zose.

Umuyobozi w’inteko rusange y’ababyeyi barirereramo, Nyaminani Benjamin aryizeza ubufatanye buhoraho n’ababyeyi ahagarariye mu kurigeza ku ntego
Anabashimira igenamigambi ry’imyaka 5 bashyizeho rizageza muri 2029-2030. Ibirikubiyemo bisobanura neza koko icyerekezo cyaryo,kizarigira indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.
Umugenzuzi w’uburezi mu Murenge wa Rwimbogo, Nkurunziza Isaac Xavier, yashimiye ababyeyi,abarezi,ubuyobozi bw’ishuri,abana ubwabo n’abandi bose bashishikajwe n’intumbero yaryo, ko ubuyobozi buzarihora hafi muri byose biriteza imbere,nk’irihesha agaciro Akarere ka Rusizi n’igihugu muri rusange.

Itorero Amariza ry’iri shuri, urugero mu guteza imbere umuco
@Rebero.rw
