Sosiyete ya N-Nutrition & Market Limited yatangaje gahunda yo kwagura ibikorwa byayo mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima n’imibereho myiza, ubwiza, ikoranabuhanga n’ubuhinzi, ikoresheje uburyo bw’ubucuruzi bwo kugurisha ibicuruzwa binyuze mu miyoboro y’abacuruzi (Network Marketing).
Iyi sosiyete igamije kugeza ku bakiliya ibicuruzwa bitandukanye kandi bifite ubuziranenge, birimo inyongera z’imirire (Food Supplements), amavuta n’ibindi bikoresho byo kwisiga, telefone zigezweho ndetse n’ifumbire mvaruganda ikomoka ku binyabuzima.
Mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza, N-Nutrition & Market Limited iteganya gutanga inyongera z’imirire zitandukanye zigenewe gufasha abantu kwita ku buzima bwabo. Mu bijyanye n’ubwiza, izibanda ku bicuruzwa byo kwita ku ruhu no kongera ubwiza, bikozwe hifashishijwe ibikomoka ku bimera n’ibindi bikoresho kamere.

Mu ikoranabuhanga, iyi sosiyete ivuga ko izakorana n’inganda zikora telefone zizwi kugira ngo yorohereze abakiliya kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho.
Ikindi gice cy’ibikorwa byayo ni ubuhinzi, aho iteganya kugeza ku bahinzi ifumbire mvaruganda ikozwe mu bikoresho 100% bikomoka ku binyabuzima, igamije guteza imbere ubuzima bw’ibihingwa no kurengera ibidukikije.
Guteza imbere ba rwiyemezamirimo no kwihangira imirimo
N-Nutrition & Market Limited ivuga ko intego yayo atari ugucuruza ibicuruzwa gusa, ahubwo ari no guha abantu amahirwe yo kwiteza imbere no kugera ku bwigenge mu bukungu binyuze mu bucuruzi butaziguye bukoresha imiyoboro y’abacuruzi.
Muri ubu buryo, abacuruzi bazajya babona komisiyo ishingiye ku bicuruzwa bagurishije, ibihembo bijyanye no kubaka no guteza imbere amatsinda yabo ndetse n’ibihembo byihariye bigenerwa abagaragaje umusaruro mwiza.

Iyi sosiyete kandi iteganya gutanga amahugurwa ahoraho agamije kongerera abacuruzi ubumenyi ku bicuruzwa, ubushobozi bwo gucuruza, kwamamaza no guteza imbere ibikorwa byabo. Hazabaho kandi ubujyanama n’ubufasha buhoraho kugira ngo abafatanyabikorwa babashe kugera ku ntego zabo.
Intego yo kuba iya mbere ku rwego mpuzamahanga
Mu cyerekezo cyayo, N-Nutrition & Market Limited yiyemeje kuba sosiyete ya mbere ku rwego mpuzamahanga mu bucuruzi bwo kugurisha ibicuruzwa binyuze mu miyoboro y’abacuruzi mu gihe cy’imyaka irindwi.

Igaragaza ko izibanda ku bantu bashishikajwe no kubungabunga ubuzima, abakunda ubwiza n’abifuza gukoresha ikoranabuhanga rigezweho, ibaha ibicuruzwa bitandukanye bihuye n’ibyo bakeneye.
Iyi gahunda igaragaza icyerekezo cya sosiyete cyo guhuza ubucuruzi, iterambere ry’umuntu ku giti cye no guhanga amahirwe y’ubukungu binyuze mu bucuruzi.
@Rebero.rw
