U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 30 na 45, mu rwego rwo kwihutisha intego yo kurandura burundu iyi ndwara bitarenze umwaka wa 2027.
Iyi gahunda yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, ikaba igamije kwagura umubare w’abagore n’abakobwa bahabwa urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.
Abazuzuza ibisabwa muri iyi gahunda bazahabwa inkingo ebyiri. Urukingo rwa kabiri ruzatangwa nyuma y’amezi atandatu umuntu ahawe urwa mbere.
Kwagura imyaka y’abakingirwa ni inyongera kuri gahunda isanzwe yo gukingira abakobwa bagejeje ku myaka 12, ndetse na serivisi zo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura zitangwa ku bagore n’abakobwa bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka.
Intego u Rwanda rwihaye mu kurwanya iyi ndwara ni uko nibura 90% by’abakobwa baba bakingiwe bagejeje ku myaka 15, 70% by’abagore bakaba barasuzumwe bagejeje ku myaka 35 no kuri 45.

Ikindi ni uko 90% by’abagore basanzwemo kanseri y’inkondo y’umura cyangwa ibimenyetso biyibanziriza bazahabwa ubuvuzi bukwiye.
Iyi gahunda iri mu ngamba z’igihugu zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, binyuze mu gukingira, gusuzuma hakiri kare no kuvura abayirwaye.
@Rebero.rw
